IGIHE

Kigali: Abaturage bakirije Minisitiri Shyaka ibibazo byiganjemo iby’akarengane

2 21-05-2019 - saa 07:42, Emma-Marie Umurerwa

Abaturage baturutse mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bakirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’akarengane.

Ibitekerezo bitandukanye abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro babishyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastace, ku wa 20 Gicurasi 2019 ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe Umujyanama.

Muri icyo gikorwa, Minisitiri Shyaka yasabye inzego zose kongera imbaraga mu guha abaturage serivisi nziza mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bwabo.

Ku musozo w’ijambo rye, yahaye abaturage umwanya ngo batange ibitekerezo n’ibisubizo bigamije kubaka Kigali.

Umuturage witwa Nyirimana Cyprien utuye mu Murenge wa Masaka yabajije ikibazo kijyanye n’akarengane.

Ati “Dufitanye ikibazo n’umushoramari waguze isoko rya Masaka wavuze ko nta n’umuhanda, nta n’inzira tugomba kugira ngo kuko ubutaka yaguze bugera ku nkingi z’inzu zacu hose yahaguze.”

Kayirebwa Francine nawe ati “Ikindi kibazo dufite hano muri Masaka ni uko tubona amazi rimwe mu cyumweru, mutuvuganire nibura tujye tuyabona kabiri mu cyumweru.”

Mu bindi bibazo byabajijwe harimo abasezeranye mu myaka ya cyera bimwe ibyangombwa by’uko basezeranye, abangirwa kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere, abimwe amarangizarubanza, abagiye bahabwa imirimo ifite igihugu akamaro ntibahembwe n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bari bari muri iyi nama, bagiye bahabwa ijambo bagasubiza ibibazo abaturage babajije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, asubiza ku kibazo cy’amazi adahagije yagize ati “Amazi dufite mu Mujyi wa Kigali, ashobora guhaza nibura abarenga 90% batuye Umujyi wa Kigali, ikibazo gihari ni ikijyanye n’imiyoboro kuko hashize imyaka myinshi umujyi wa Kigali wari utuwe n’ibihumbi 600 ubu turi miliyoni imwe n’ibihumbi 600 birasaba ko hajyaho indi miyobora ijyana amazi aho abaturage batuye.”

Ku bindi bibazo bitasubirijwe muri iyi nama, Shyaka yasabye ko bigomba kubanza gusuzumwa, ku buryo icyumweru cy’ubajyanama kizarangira byabonewe umuti.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Anastase, yavuze ko mu mu cyumweru cyahariwe Umujyanama cyabaye umwaka ushize wa 2018, 91% by’ibibazo abaturage babajije byabonewe ibisubizo.

Abaturage babazaga ibibazo bitandukanye byiganjemo iby'akarengane
Abagize njyanama guhera ku rwego rw'Umudugudu bari babucyereye
Minisitiri Shyaka yungurana ibitekerezo na Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Anastase
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, ubwo yari mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'ubujyanama
Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Anastase

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
john 2019-05-21 03:45:07

Abayobozi benshi babeshya umukuru w’igihugu,kandi hari benshi batita ku bibazo by’abaturage ,ntabwo dukeney abayobozi bahagarara muri Podium ngo baberwe ,dukeneye abakemura ibibazo by’abaturage.Ikindi nk’ubu BUSABIZWA Parfait ibyo asubije ntacyo bivuze na gato.Kuvuga ngo imiyoboro ihari ni iya kera umujyi ugituwe n’ibihumbi 600 none babaye miliyoni na 600!!!!!!Hanyuma akavuga ngo ashinzwe ubukungu???ubukungu butareba ko abaturage biyongereye ngo bukemure ikibazo bafite ubwo ni ubwahe???Hanyuma se igisubizo yatanze ubwo gifite busobanuro ki?????Iyo miyoboro se izashyirwaho n’abaturage???cg!!!!!!!!!ntacyo yashubije rwose na kimwe ,birutwa n’uko hari kujyayo abakina urunana nibura bari gusiga abaturage bishimye banaseka.

2
Kutarangirizwa urubanza 2019-05-21 01:49:14

Kutarangirizwa urubanza narinzi ko arinjye njyenyine byabayeho, ubucamanza rwose bukurikirane iki kibazo kuko urwego bukorera wagirango imyanzuro yabwo ntihabwa agaciro nizindi nzego,thank you Minister kubwo kwegera abaturage.

Kwamamaza