IGIHE

Kigali: Abarenga ibihumbi 32 bafite ubumuga

0 24-11-2022 - saa 12:51, Thamimu Hakizimana

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) yatangaje ko abantu ibihumbi 32 bafite ubumuga butandukanye aribo batuye mu Mirenge itandukanye igize Umujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Igihugu, Jean Pierre Nkuranga,ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe abafite ubumuga.

Nkuranga yabwiye IGIHE ko abantu ibihumbi 32 bafite ubumuga ariibo babarizwa mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali ndetse abagera ku bihumbi umunani gusa aribo bitabira gahunda z’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Ati “Mu ibarura twakoze ritwereka ko abafite ubumuga mu Mujyi wa Kigali ari ibihumbi 32 ariko iyo ugiye kureba abitabira gahunda z’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ubona ko mu turere dutatu mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali usanga ko dufitemo abarenga ibihumbi 8300 gusa.”

Yongeyeho ko ibi biterwa n’uko hari bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato n’imiryango yabo ntibabashe kumenyekana ndetse hari n’abanga kwigaragaza muri gahunda za Leta kuko baba bafite ubushobozi.

Kugeza ubu iyi nama igaragaza ko itewe impungenge n’uko muri aba bantu barenga ibihumbi 30 bafite ubumuga muri Kigali, abagera kuri 300 batunzwe no gusabiriza.

Mu Mujyi wa Kigali abarenga ibihumbi 32 bafite ubumuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza