IGIHE

Kigali: Abagore bashishikarijwe kwiyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze

0 25-09-2021 - saa 16:06, Thamimu Hakizimana

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bashishikarije abagore bagenzi babo kuzatinyuka bakiyamamaza mu matora y’inzego ateganyijwe mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine, yabwiye abagore bitabiriye Inama y’Igihugu y’Abagore, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ko uruhare rw’abagore mu kubaka Igihugu rwamaze kugaragara, asaba abagore gukomeza kwitinyuka bagatanga umusanzu wabo mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Turabashishikariza kwiyamamaza, kuko umugore yahawe ijambo n’umwanya, kandi arakenewe mu iterambere ry’igihugu kuko igihugu nticyagera ku iterambere atabigizemo uruhare, kuko byaragaragaye ko umugore ashoboye, niyo mpamvu akwiye kwigirira icyizere.”

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigena ko abagore batorerwa 30% by’imyanya y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze, uretse ko mu gihe abagore bakwerekana ubushobozi, bashobora no kurenza iyo myaka.

Abagore bashishikarijwe kwitabira amatora y'inzego z'ibanze ateganyijwe mu gihe gito kiri imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza