IGIHE

Kicukiro: Umuyobozi w’ikigo gitwara ba mukerarugendo akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17

0 13-05-2022 - saa 12:19, IGIHE

Umuyobozi w’ikigo gitwara ba mukerarugendo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko wiga ku kigo cy’amashuri giherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Ukekwaho icyaha ngo yitwaje ubucuti afitanye na se w’umwana yubaka icyizere mu mwana, akajya amushukisha impano zitandukanye bigera aho amwiyumvamo nyuma aza kumushuka ngo azajye kumusura muri ‘weekend’.

Umwana yaje kujya kumusura aramusambanya nk’uko abyivugira, ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare, Umudugudu wa Inganji.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Nyarugunga, dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 9 Gicurasi 2022 nk’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rubitangaza.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iri tegeko riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenze 25.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza