IGIHE

Kicukiro: Umugabo yiyahuye nyuma y’igihe mu makimbirane n’umugore we

0 24-11-2022 - saa 16:21, Thamimu Hakizimana

Umugabo witwa Mbonigaba Jean Demascene wo mu Kagari ka Nyarurama,Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yiyahuye akoresheje umugozi, bikaba bikekwa ko byatewe no guhozwa ku nkeke n’umugore we.

Ahagana saa sita zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mugabo yiyahuriye mu ruganiriro rw’inzu yari atuyemo.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umugore we bafitanye abana batatu.

Bavuga ko uyu mugabo yari yarubatse mu kibanza cyo kwa sebukwe ndetse akenshi na kenshi hari igihe umugore we yamucyuriraga amubwira ko inzu atari iye ku buryo hari n’igihe yamwirukanaga.

Bavuga ko uyu mugabo kugira ngo yiyahure byatewe n’uko yagurishije ingurube kugira ngo ajye gukodeha indi nzu, yataha agashyamirana n’umugore we.

Umwe mu baturanye n’uyu muryango utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yari yamubwiye ko ashaka guhunga umugore we aho kugira ngo azisange muri gereza.

Yagize ati “ Yambwiye ko umugore yahoraga amucyurira ngo inzu yubatse si iye kubera ko yubatse mu kibanza cyo kwa sebukwe noneho bikamubabaza kubera ko yanahoraga amubwira ngo nta mugabo umurimo ngo aho kugira ngo inzu ibe iyo umwe yahasiga ubuzima.”

Ndamage Jean Damascene, muramu wa nyakwigendera yabwiye IGIHE ko amafaranga ibihumbi 90 uyu mugabo yagurishije ingurube ariyo yatumye yiyahura nyuma yo kubipfa n’umugore we.

Yagize ati “ Amakuru bampaye ngo uriya mugabo yagurishije ingurube ibihumbi 90 noneho ntiyarara mu rugo arayanywera, mu gitondo aza afite umugozi yiyahurishije ariko n’inkota ngo kuko yashakaga no kwica umugore , asanze yamuhunze asigara mu nzu ariyahura.”

Yongeyeho ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kandi wahoraga mu makimbirane

Uyu muryango wari utuye mu murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-11-2022
0 0 27-11-2022
0 0 27-11-2022
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza