IGIHE

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro

0 30-11-2021 - saa 10:10, Thamimu Hakizimana

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu muhanda Nyanza-Karembure uherereye mu Karere ka Kicukiro.

Ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, nibwo iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo mu mashuri abanza ku Kigo yafashwe n’inkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karembure,Uwamariya Clementine,yabwiye IGIHE ko muri iyi modoka hari harimo abana bane gusa ubwo yafatwaga.

Yagize ati “ Ahagana saa moya n’iminota mike nibwo iyo modoka yafashwe n’inkongi irakongoka yose. Yari irimo abana bane gusa abandi bari batarayigeramo ahubwo yari igiye kubafata.”

Yongeyeho ko nta mwana wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka kuko inkongi igitangira umushoferi yahise abavanamo.

Ntabwo icyateye iyi nkongi kiramenyekana.

Iyi modoka yafashwe n'inkongi ubwi yari ijyanye abanyeshuri ku ishuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza