IGIHE

Kicukiro: Abagiraneza bagobotse abaturage barenga 400 batagira ubwiherero

0 15-03-2018 - saa 17:32, Emma-Marie Umurerwa

Mu Karere ka Kicukiro habaruwe ingo zidafite ubwiherero zigera kuri 420 zikaba ziri kugobokwa n’abagiraneza kugira ngo habungwabungwe isuku.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bayingana Emmanuel, yatangarije IGIHE ko abaturage badafite ubwiherero ari 420 ariko bari gufashwa kubugira.

Yagize ati “Twarabaruye dusanga abaturage badafite ubwiherero bagera kuri 420 ariko mu cyumweru gishize 150 bari bamaze kubwubakirwa. Abubakirwa ni ba bandi bo mu kiciro cya mbere baba badafite ubushobozi, abandi barimo abapangayi twagiye dusaba ba nyir’amazu kubwubaka.”

Yakomeje avuga ko kuba hari abaturage badafite ubwiherero biterwa n’imyumvire mu gihe hari n’ababiterwa n’ubunebwe cyangwa kwigira ba ntibindeba, abo ngo ni ababa bafite ubwiherero bwakuzura ntibongere gucukura ubundi.

Mu bagiraneza bafashije abo baturage batifashije, harimo Umunyarwanda uba mu Bwongereza mu Mujyi wa Plymouth, Pasiteri Osee Ntavuka, washinze umuryango witwa ‘Legacy of Hope’ nawo watanze inkunga y’amabati 50 yo kubakira ubwiherero imiryango 15 yo mu Murenge wa Gahanga.

Ayo mabati Pasiteri Ntavuka yayabashyikirije ku wa 15 Werurwe 2018, avuga ko yatunguwe no kumva ko hari abantu batagira ubwiherero.

Yagize ati “Byarantunguye kandi birambabaza kumva ko hari abantu batagira ubwiherero. Twabaye dutanze amabati 50, ubutaha tuzatanga na sima kugira ngo abaturage batishoboye babashe kubona ubwiherero bufite isuku.”

Uretse amabati yo kubaka ubwiherero, Pasiteri Ntavuka yishyuriye abaturage 70 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, atanga n’imyambaro ya sport irenga 200, ikweto ndetse n’imipira yo gukina ku rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge. Inkunga yose igera kuri miliyoni 7 Frw.

Umukozi ushinzwe ubuzima n’isuku mu Murenge wa Gahanga, Ishimwe Aline, avuga ko bakoze ubugenzuzi bagasanga hari abaturage badafite ubwiherero kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ubukene.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’abantu badafite ubwiherero 447, barimo 47 badafite ubwiherero na 265 bafite ubwiherero butameze neza. Turi kugerageza gukemura icyo kibazo dukoresheje imiganda ikorwa n’urubyiruko. Hari n’abafatanyabikorwa baduha amabati, dufite n’umuterankunga uzacukurira abantu 70, metero 10 z’ubwiherero.”

Pasiteri Osee Ntavuka washinze umuryango witwa ‘Legacy of Hope’ yashyikirije amabati abaturage badafite ubwiherero
Abaturage bo muri Kicukiro bafite ubwiherero bumeze nabi
Pasiteri Osee Ntavuka washinze umuryango witwa ‘Legacy of Hope’

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza