IGIHE

Kayonza: Umusore yishe mukase amukase umutwe

5 13-08-2019 - saa 09:31, Hakizimana Jean Paul

Umusore ufite imyaka 25 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yaciye umutwe mukase akoresheje umuhoro nyuma yo kumushinja kumuterereza amarozi yatumye agira ibi bibazo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

Uyu mugore ngo yari amaze igihe kinini avuga ko azica mukase kuko ngo yamushinjaga kumuroga bikamuviramo kugira uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Mbarwa Semugeshi, yemereye IGIHE ko uyu musore yishe mukase gusa ngo yahise atabwa muri yombi.

Ati “ Ubundi uriya musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba n’ubundi yakundaga kwangiza imitungo y’iwabo akenshi yakundaga kujya mu rutoki agatema insina zose, yakundaga kuvuga ko ibibazo byose afite abitezwa n’uwo mukase ni uko amusanga mu rugo aramutema.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byangombwa uwo musore afite yahawe na muganga bigaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe ku kigero cya 92% ariko ngo mu bigaragara ni uko yishe mukase yari amaze igihe abipanga ngo kuko nyuma yo kumwica yahise ahunga ariko aza gufatwa n’abaturage.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso abo babonye bafitanye amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubikurikirane hakiri kare.

Kuri ubu Nsanzamahoro yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kabarondo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ruth 2019-08-13 12:12:36

Uvuga NGO abatarabona Nigute umuntu ufite ibisazi 92% abamubantu â˜¹ï¸ Bene uwo Abakwamuganga Aho yitabwaho kuko nutari mukase yamwica 🙃 Hari muganga wamupimye agasanga afite uburwayi bugezaho akamwemerera gusubira muri communaute,Hari ueomuyobozi warufite ayomakuru Bose njyewe ndabagayeee uwomubyeyi yazize kudashyira mugaciro kabobombi

2
Emmanuel gilijambo 2019-08-13 08:38:23

Ubwontakundi nyamaranaho uliyamuyobozi avugako ngobajye batangira amakurukugihe byatibizwi none kuki baretse akaba mubandi kandi afite ibisazi

3
AKIMANA 2019-08-13 07:18:33

none se? uyu muyobozi ko yarasanzwe azi imigambi mibisha y’uyu musore ni iki yakoze gikumira amahano yakoze?yongeye kuvuga ngo abaturage bajye bamenyesha ubuyobozi abafitanye amakimbirane kugirango hagire ingamba zifatwa zikumira ikibi?
niba ibyabaye ubuyobozi bwari bufite ubushobozi bwo gukumira, uyu mugitifu ahanwe kuko ikibazo yarakizi!niba kandi ntabushobozi yarafite abivuge !ukuri ni ko kwambere gutanga igisubizo kirambye.uwo mu Mama arambabaje. ariko twongere twibutse ba mukase w’abana bajye bagira umutima wo gufata neza abana batabyaye nkababo hato hatazajya habaho amahano nkaya biturutse kurukundo ruke bagaragariza abana babereye ba mukase.

4
Celestin 2019-08-13 05:57:52

Uwagatawe muri yombi ni uyu muyobozi w’umurenge kuko nunva yari abizi rwose kandi ntacyo yakoze ngo byirindwe hakiri kare! Abayobozi barangarana abaturage bakwiye kujya bakurikiranwa nabo bakabiryozwa!!!

5
Ange Ndatinye 2019-08-13 03:07:59

Imana niyakire uwigendeye.
Tubana nabarwayi tukumva ntacyo bidutwaye nyamara twese biratureba!
Niba uwo yarasanzwe afite ikibazo kindwara yo mu mutwe babikoreye iki? Yaba yavurwaga?
Arega uretse na mukase yishe, nabandi yabica dda!
Rero mujye mukurikirana abarwayi bajyanwe kwa muganga batarica abantu! Munamenye ko iyo miti bahabwa bayifata nkuko babisabwa.

Kwamamaza