Mu Kiyaga cya Muhazi ishami riherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, hakuwemo umurambo w’umusore witwa Kabera Alexis wari ufite imyaka 27 wari warohamyemo tariki ya 5 Mata 2021.
Uyu murambo watoraguwemo mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021, mu Mudugudu wa Kinyemera mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo musore yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yagiye kogerayo, amazi akaza kumurusha imbaraga.
Yagize ati “Ni umusore wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ariko akagira ingeso yo kujya koga muri Muhazi. Ejo bundi yagiye koga rero umuhengeri umurusha ingufu uramutwara, yarohamye tariki ya 5 Mata, umurambo we wabonetse uyu munsi.”
Abazi uwo musore bavuga ko yari asanzwe azi koga cyane ariko akaba yarazize umuhengeri waje mu mazi ari mwinshi bituma umurusha imbaraga.
Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi kuko bitemewe.
Ati “Abaturage turabibutsa ko kogera muri kiriya kiyaga bitemewe, abajya kwisukira kogeramo ntabwo bikwiriye kuko harimo ingaruka zo kuhatakariza ubuzima. Ahagenewe koga haba hari n’ibikoresho byabugenewe byatabara abantu, kwiyiba bakajya mu mazi ntabwo byemewe.”
Ababyeyi basabwe gukomeza kwita ku bana babo, bakababuza kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byagaragaye ko abana benshi aribo bakunda guhura n’ibibazo byo kurohama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!