Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangiye guha ibigo by’amashuri imashini ziyungurura amazi yo kunywa, zitezweho kubafasha mu gusukura amazi abanyeshuri banywa no kugabanya ibicanwa byangiza ibidukikije.
Ni igikorwa ku ikubitiro cyatangiriye mu bigo by’amashuri abanza 23, aho byahawe imashini 26 ziyungurura amazi ku bufatanye na Iriba Water Group. Izi mashini zikoresha ikoranabuhanga mu kuyayungurura hanyuma ushaka kunywa amazi agakoresha ikarita.
Ubusanzwe ibigo by’amashuri byakoreshaga uburyo bwa gakondo bwo guteka amazi abana banywa nyuma yo gufatira ifunguro ku ishuri, abandi bakoreshaga imiti isukura amazi ariko bakavuga ko byabahendaga cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iyi gahunda yo gushyira imashini ziyungurura amazi zikoresha ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri rizabafasha mu kurengera ibidukikije kuko ubusanzwe amazi abana banywaga nyuma yo kurya yatekeshwaga inkwi nyinshi.
Yagize ati “Biragabanya imyuka ihumanya ikirere kuko iyo dutekesheje inkwi hari imyuka izamuka igahumanya ikirere, bisobanuye ko ingufu zakoreshwaga mu guteka amazi zizagabanywa, bya biti twakoreshaga turabireka kandi na ya myuka ihumanya ikirere ntizongera kuzamuka.’’
Meya Nyemazi yavuze ko kuri ubu amashuri 23 ari yo yahereweho ariko ko bafite gahunda y’uko amashuri abanza yose ndetse n’ayisumbuye yose azashyirwamo izi mashini ziyungurura amazi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Niyonkuru Jean Claude wigisha ku ishuri ribanza rya Gahini, yavuze ko aho baboneye imashini iyungurura amazi ikoresha ikoranabuhanga, byabafashije mu gutuma abana banywa amazi meza asukuye ku buryo baciye ukubiri no kunywa amazi mabi yanabateraga indwara.
Ndagijimana Jean Pierre uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Adelaide, ishuri riherereye mu Murenge wa Kabare, we yavuze ko izi mashini z’ikoranabuhanga zatumye buri mwana wese asigaye anywa amazi meza bitandukanye na mbere.
Ati “Abana benshi mbere banywaga amazi mabi ku buryo yanabatera indwara ariko ubu tumaze amezi abiri dutangiye gukoresha izi mashini mu kuyungura amazi nta kindi kibazo baragira, ikindi inkwi twakoreshaga duteka amazi ntabwo tukizikoresha.’’
Ishimwe Yvette uyobora Iriba ari nayo iri gukwirakwiza izi mashini, yavuze ko bafite gahunda yo kugeza izi mashini ku bigo by’amashuri 200 muri uyu mwaka. Yavuze ko ikoranabuhanga bakoresha ari mpuzamahanga ku buryo ryizewe cyane.
Akarere ka Kayonza kabarizwamo ibigo by’amashuri 177 birimo ibigo bya Leta 114 ndetse n’ibigo byigenga 63.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!