IGIHE

Karongi:Umusozi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda, wangiza imyaka

0 26-07-2020 - saa 08:01, Mukwaya Olivier

Umusozi wo mu karere ka Karongi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda ndetse wangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka, imiryango ibiri irimurwa.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu ku manywa ahagana saa mbili za mu gitondo, bibera mu Mudugudu wa Kibande, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Rubengera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile yavuze afatanyije n’abaturage gusibura umuhanda kugira ngo imodoka zongere gutambuka.

Yagize ati “Abantu bagiye kubona babona ivumbi riratumutse umusozi uramanuka werekeza mu muhanda uhuza Rubengera na Rugabano ujya mu Birambo, ugenda uca hejuru y’imyaka y’abaturage. Twazindukiyemo n’umuganda tubasha gufungura igice cy’umuhanda cyanyuramo imodoka ndetse twimura imiryango ibiri yari ihaturiye’’

Yakomeje avuga ko bishoboka ko icyateye ibi biza ari amazi aca hagati y’imisozi ibiri akaba yaracengeye mu butaka ku buryo yaba ariyo yatumye uyu musozi uriduka.

Imyaka yangijwe n’uwo musozi waridutse ifite agaciro ka 1, 990,000 Frw. Imiryango ibiri yabaye icumbikishijwe mu baturanyi mu gihe igishakirwa ubufasha.

Ubutaka bwaridutse bunafunga umuhanda
Hitabajwe abaturage bahakora umuganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza