IGIHE

Karongi: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatunguwe no gusanga abana biga batariye

19 11-02-2019 - saa 23:02, Mukwaya Olivier

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’uburezi by’umwihariko, yasuye Akarere ka Karongi kuri uyu wa 11 Gashyantare areba uko ireme ry’uburezi buhatangirwa rihagaze.

Minisitiri w’Intebe yageze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, yakirizwa ikibazo cy’abana bamubwiye ko babwirirwa kandi bagakomeza amasomo na bagenzi babo.

Amabwiriza yashyizweho ateganya ko abanyeshuri batanze amafaranga yagenwe aribo bemererwa gufata ifunguro rya saa sita.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanasanze mu mashuri harimo ubucucike bw’abanyeshuri, aho mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye higamo abana 120.

Yahise abaza abatabonye ifunguro rya ku manywa, abenshi bamanika amaboko.

Yahise ababaza ati ‘‘Mwambwira impamvu mutariye kandi abandi bariye?’’

Abanyeshuri bamusubije bagaragaza ko ari ikibazo cy’amafaranga yo kubatunga bataratanga.

Uwase (izina ryahinduwe) yagize ati “Njye iwacu bampaye amafaranga make, none barampagaritse ntabwo nkirya, bambwiye ko ayanjye yashizemo.’’

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr Ndayambaje Irénée, yasobanuye ko ubucucike mu mashuri ari ikibazo kiri mu gihugu hose ariko hari ingamba zo kongera ibyumba.

Ati “Mu Rwanda turi ku banyeshuri 60 imbere ya mwarimu ariko bakabaye ari 45. Aha twasanze harimo n’aho barenze 70, ni ikibazo kiri n’ahandi mu gihugu kandi hari gahunda yo kubaka amashuri. Si bibi kuko aho gusigara mu rugo baba benshi.’’

Ku birebana n’abana batabasha kurya ku ishuri yavuze ko atumva impamvu umwana abwirirwa hari inkunga leta iba yaratanze ku bigo.

Ati ‘‘Hari inkunga leta iba yatanze kuri aya mashuri, iyo umwana atariye uribaza uti ‘amafaranga leta itanga ajya hehe?’ Niba umwana yavuze ko impamvu atariye ari uko umubyeyi atatanze amafaranga uribaza ngo uruhare rwa leta rwagiye he? Nta kuntu umwana yakwiga igitondo n’ikigoroba nta kintu yariye kandi hari amafaranga leta yamutangiye. Kibe gito ariko kiboneke.’’

Mu rugendo rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard aherekejwe na Minisitiri w’uburezi Dr. Eugène Mutimura; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’abandi.

Urugendo bari kugirira mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba bazarukomereza mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 12 Gashyantare 2019.

Minisitiri w'Intebe yabajije niba hari abana babwiriwe, abenshi bamanika amaboko
Minisitiri w'Intebe yabajije impamvu aba bana babwirirwa
Iri shuri rirangwamo ubucucike kuko ryigamo abanyeshuri 120
Ikibazo cy'abana babwirirwa Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakibajije inzego zitandukanye, azisaba kugikurikirana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Akazi kose 2019-02-12 11:09:50

Nyamara u Rwanda rufite ibibazo byinshi!
Ese iyo nkunga leta ivuga (school feeding) mugira ngo ni angahe?
Muzi ko ari 56 ku munsi!
Ubwo se murumva ayo mafranga yagaburira umuntu!
Leta nivane abantu mu rujijo, either igaburire abana bose ku buryo buhagije cg ibwire ababyeyi ko umusanzu wabo ari itegeko, bage bareka kubeshyana!
Muri za raporo zitangwa bavuga ko abana bose barya ariko wibeshye ukabikora ntiwarenza icyumweru amafranga atagushiranye!
Muhe amahoro abayobozi!

2
Ukuri 2019-02-12 10:43:09

Iri shuri ni ikiburamwaka cg ni iribanza yewe naryo rimeze nabi birumvikana kuba n’abaryigamo batarya

3
karisa 2019-02-12 10:32:34

uwageza minister muri Nyabihu, akareba uko birwa bicira isazi mu jisho. Nuwatwitwaje (duke yabashije kubona) mu gasorori agahigwa bukware. Umwaka washyira ngo amafaranga bohererejwe na Leta ngo yarasagutse. azagere GS GITEBE aho basaguye arenze miliyoni eshatu umwaka wasize kdi abana barabwirirwaga nubu bakibwirirwa.

4
mjj 2019-02-12 10:10:50

Njye numva ubucucike bubifitemo uruhari cyane kuko niba icyumba cyagombye kubamo abana 45 none bakaba bagera kuli 60

5
Mwamba 2019-02-12 07:00:41

Iki kibazo kiroroshye ni uko gusa baba badashaka gutekereza cyane, ariko ubundi nta mwana wiga mu mashule yibanze wagombye kwirirwa atariye, cg ngo abe yaragwingiye nkuko ndeba aba bameze.

6
Agnes Umurigirwa 2019-02-12 05:59:09

Bavandimwe nanditse rwose nkeneye kubabwira ko inzara yamaze abana kumashuri
- kubera kurya ntibahage.
- kurya bibi bitetse nabi
- ibiryo bidahiye
niyo mpamvu ubona mumashuri ya leta abana basa nkaho bahungabanye wababwira gusubira kwishuri ukabona arugusunika
- iyaba byashobokaga ngo abarimu babiryeho igihe cyose barebe
- ubwo ndavuga amashuri ya Kigali nomunkengero nayandi mashuri ari mumigi hagati.
hakajyiyeho team ibaza ubuzima abana babayeho, ingero ziraboneka kubabyei benshi ,bafite ubushobozi kuko bimura abana babo bakabajyana muri private

7
RG 2019-02-12 03:56:19

Iki kibazo nticyoroshye pe! Nubwo Leta itanga inkunga ariko hakenewe kureba uko ingana nib koko haricyavamo mugihe ababyeyi batashyizeho uruhare rwabo. Kugira icyo umwana abona naho cyaba gito nkuko umuyobozi wa REB abivuga nabyo kubishyira mu bikorwa byagorana cyane. Mbese ubwo umwe wamuha isahani yibiryo undi ukamuha 1/4 cyayo ? hakenewe kureba uburyo ababyeyi bagira uruhare cg se abadashoboye bagasonerwa ariko bikamenyekana. Ubuyobzi bw ikigo n ubw Akarere bafatanye gushaka umuti ndetse na MINEDUC ibagire inama

8
Innocent 2019-02-12 03:03:55

Aba batipe bayobora iki kigo batunguwe kabisa. Kuko siho gusa ikibazo kiri hari ibigo tumwe na tumwe tumenya gahunda nkizi hakiri kare muri iyo minsi bagatuma buri mwana isahani bakamugaburira banyakubahwa bahakura ibirenge bagasubira ku kabo.Muzakoreshe inzego zanyu zipererzeza muzabitahura.Gusa ntunguwe nuko burya hari ayo Leta iba yohereje akaribwa nyamara Yesu yavuze neza ati uwanga cyangwa uhemukira abana ntabwami bw’ijuru azahabwa. Sinzi rero abo barezi ( Niba koko bumva iryo zina ribakwiye ) babona umwana yayura imbere yabo hari ikintu Leta yamugeneye atahawe bakumva nta kibazo.Erega no mu bitaro hamwwe nahamwe bibaho biriya mwumva ngo abarwayi bafungirwa mu bitaro mubyukuri hari ababa babuze mitiweli kandi wareba agasanga ari cya cyiciro cy’ubudehe wenda kitajyanye nuko ameze cyangwa se yibyarira abo adashoboye kurere cyangw se ugasanga yigize nitbindeba akibuka ubwiza bwa miyiweli aruko yarwaye. Hari nikindi cyateye aho usuzumwa hanyuma ugahabwa orudonansi yo kwigurira imiti wagera kwa farumasi ugasanga imiti ni 20.000 kandi mitiweli yarishyuwe ubwo ugacka intege.Rero iyo bumvishe ibitaro bisuwe hari abo bahita basezerera abandi bagaceceka nyamara igihe haje umuyobozi nkuku minisitii yasuye ishuri numva ibitaro byakagombye guhita bizana abo bantu bose babyambuye bakagaragaza ibibzazo yabo bityo abayobozi bagatanga umurongo n’inama.

9
kayira 2019-02-12 01:34:31

MUZAZE MUREBE HANO MU GAKENKE ABANA BARANGIJE PRIMAIRE BICAYE BABUZE UKO BIGA KUBERA UBUKENE BW’ABABYEYI UKO BANGANA !!!!!!!!!!!!NGO UBUREZI KURI BOSE???? MWENE NGOFERO AZAHORA ARI MWENE ........
UWAVUTSE IWABO BATISHOBOYE SE YAZAMUKA ATE NAWE NYINE AZAHORA MU CYICIRO GIKENNYE!!!!!!!!!!!!!

10
Emmy 2019-02-12 01:00:51

Umwana aranyumije ati" ayawe yashizemo"!!!!!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza