IGIHE

Kamonyi: Yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo ajya kuroba bimuviramo kwicwa n’ingona

9 25-03-2020 - saa 11:24, IGIHE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2020, ingona yishe Hakizimana Jean, ukomoka mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Mibirizi, ubwo yari agiye kuroba ku mugezi wa Nyabarongo.

Hakizimana w’imyaka 35, yahuriye n’ingona yatwaye ubuzima bwe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, mu Mudugudu wa Rubumba; ahantu umugezi wa Nyabarongo usanzwe wuzura ukamena amazi.

Abaturage baturiye aho ingona yatwariye uyu muturage bavuze ko hasanzwe haza inyamaswa zitandukanye zirimo ingona n’imvubu kuko no mu minsi ishize hari undi muturage ingona yahiciye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko umurambo wa Hakizimana Jean utari waboneka, anongeraho ko abaturiye aha hantu bahora basabwa kwirinda kwegera igice gikunze kugaragaramo ingona.

Ati “Muri iki gihe abaturage barasabwa kwirinda bakaguma mu ngo, bagasohoka igihe bibaye ngombwa cyangwa se bafite uburenganzira bwo gusohoka. Uwatwawe n’ingona we yari yanarenze imbago z’igishanga kandi birabujijwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo burobyi bwakorwaga na Hakizimana butemewe ndetse ko n’ibikoresho baba bakoresha bitemewe, agasaba abaturage kurushaho kwitwararika cyane bubahiriza amategeko bahabwa n’ubuyobozi, by’umwihariko muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya coronavirus.

Ingona yishe umuturage mu Karere ka Kamonyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mwiseneza kevin serge 2020-03-28 11:35:24

ahubwo uwomuntu yapfuye agiyegushaka ibiryobyabana reta Irebe ukuntuyafasha uwomuryango ingonayahemukiye igatwara uwarutunze urugo . dukaraba amazi meza nisabune twirinda coronavirisi

2
Mugenzi 2020-03-25 14:15:10

Nkumuntu wazanye izinyenya
Zingona yunvaga zizatungwa niki nyabarongo namafi arimo yazitunga Kandi nizirisha buretse kurya inyama
Niyashatse ko zimara abantu

3
Dan 2020-03-25 13:22:08

Dan

4
be 2020-03-25 10:02:46

umutwe wiyi nkuru ntushamaje. nonese ko yaragiye gushaka icyo kurya yaragiye mukabari? amabwiriza yatanzwe yemerera abashaka icyo kurya gusohoka(1) bakajya(2) kugishaka(3). keretse iyo ingona imurira mukabari

5
habinezadidier 2020-03-25 09:11:59

yihangane

6
Jules 2020-03-25 06:30:29

Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ariko mbaze umwanditsi, umurambo uraboneka ute Kandi mbona wafotoye ingona isigaje ikiganza gusa? Ubundi se iyi foto wowe wayifashe uhagaze he!

7
Visi 2020-03-25 06:19:56

Amagara ntaguranwa amagana ubu azize inda

8
munyemana 2020-03-25 05:40:07

INGONA zica abantu bagera kuli 2000 buri mwaka.Naho INZOKA zikica abagera kuli 50 000 mu bantu bagera kuli miliyoni 6 zirya buri mwaka.Ariko agakoko kica abantu benshi mu mwaka,ni UMUBU utera Malaria.Mu bantu 500 millions uruma buri mwaka bakarwara Malaria,hafi 1 million barapfa buri mwaka.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zose zizaba mu mahoro n’abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Iyo si izaba Paradizo,izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku Munsi w’Imperuka Imana izakura mu isi abantu babi bose batumvira Imana.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

9
Emmy 2020-03-25 04:53:21

Akaboko ku mbona ari akumuzungu??

Kwamamaza