IGIHE

Kamonyi: Polisi yafashe abantu Bane bamaze kwiba amabuye y’agaciro

0 8-11-2019 - saa 07:03, IGIHE

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu i Kayenzi mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’inzengo z’ibanze bafashe abagabo bane bari bibye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Gasegereti, bamaze kuyiba mu kirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA (Cooperative d’Exploitation Minière de Kayenzi), bafatanwe ibiro 31.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abo bagabo bagiye mu kirombe cya COEMIKA bahasanga abakozi bo muri icyo kirombe barimo bayungurura amabuye bayavangura n’ibitaka bahita bayabiba bariruka.

Yagize ati: “Nyuma yo kwiruka abakozi b’icyo kirombe barabakurikiye barabacika bafata umwe, ajya kubereka aho bagenzi be bihishe bahageze basanga bafite imihoro bashaka kubatema, abo bakozi nabo bahise bihutira kubimenyesha Polisi ijya kubafata.”

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi ikimara kubafata yabasanganye ibiro bitatu bya Gasegereti bahita bajya kubereka uwo bagurishaga ayo mabuye bamusangana ibiro 28 bivanze bya Coltan na Gasegereti. Aba bose uko ari bane bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twajamahoro yasabye abafite ingeso yo gucukura amabuye y’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abayacuruza kubicikaho kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Si ubwa mbere Polisi itanga ubu butumwa ko gucukura, cyangwa kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kabone n’ubwo waba wayabonye mu murima wawe ko bihanwa n’amategeko, nicyo kimwe no kuyiba. Ababikora rero bibwira ko bihishe turabagira inama yo kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba ndetse n’ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza