IGIHE

Kaminuza yongerewe mu bisabwa abahagararira u Rwanda muri EALA

0 6-08-2022 - saa 12:52, Ntabareshya Jean de Dieu

Guverinoma y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rigena itorwa ry’abahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba (EALA), aho bagomba kuba bararangije nibura Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ibi byagarutsweho ku wa 4 Kanama 2022, ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite yemezaga umushinga w’itegeko rigenga amatora y’abahagararira u Rwanda muri EALA bagejejweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Nyuma yo kwemeza uyu mushinga, wahise woherezwa muri Komisiyo ishinzwe Politiki n’Uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo usuzumwe.

Kugeza ubu ishyirwaho ry’abahagarariye u Rwanda muri EALA, ryagenwaga hagendewe ku itegeko ryo mu 2012 aho Kaminuza itari iri mu byo umukandida asabwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko ishingiro ry’ubu busabe ari uko u Rwanda ruri kwitegura gushyiraho abaruhagarariye muri EALA uyu mwaka.

Ingingo ya gatatu y’iri tegeko rivuguruye ivuga ko mu bisabwa kugira ngo umunyarwanda aruhagararire muri EALA harimo kuba yararangije nibura icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Ubusanzwe u Rwanda rugira abaruhagararira muri EALA baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga.

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge kuri iri tegeko. Yavuze ko amategeko ya EAC agena ko umuntu ujya muri EALA aba ari umwenegihugu w’igihugu ashaka guhagararira.

Agomba kuba yujuje ibisabwa kugira ngo atorerwe kuba mu Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu hakurikijwe Itegeko Nshinga ryacyo.

Yagaragaje ko ingingo ya 48 y’itegeko rigenga amatora mu Rwanda igaragaza ko ibisabwa kugira ngo umuntu abe umudepite, ntaho ivuga ko agomba kuba afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Ati “Turi kureba kuri uyu mushinga w’itegeko mu ngingo yaryo ya gatatu, turavuga ko kuba muri EALA bisaba impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ntekereza ko hari ibitari guhura neza hagati y’amasezerano ya EAC n’iri tegeko ku birebana n’ibisabwa. Ndifuza kumenya impamvu yabyo.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bigoye kubona abantu barangije amashuri yisumbuye kuko benshi bari barayarangije bari barishwe ariko ubu hari umubare munini w’abize bityo ko kubona abarangije kaminuza byoroshye.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko n’abari mu Nama Njyanama z’uturere ari abantu bize bityo ko abakwiye guhagararira igihugu muri EALA nabo bakwiye kuba ari abantu basobanutse.

Yakomeje agira ati “Urebye isesengura ryakozwe, inyandiko zisomwa, ibyemezo bifatwa n’ingaruka bigira ku bukungu na politiki y’ibihugu, igitekerezo cyavutse ko hakenewe urwego rwo gusobanukirwa ibintu no guhagararira igihugu mu gusobanura uko ibintu byifashe no kukiburanira igihe habayeho impaka”.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko buri rwego rwa Leta ruhagararirwa nibura n’abakandida batatu barimo umugore umwe kandi abakandida bagomba kuba baturuka mu mitwe ya politiki yose ihagarariwe mu Nteko ishinga Amategeko.

Ubusanzwe buri nama y’igihugu yahagararirwaga n’abakandida babiri gusa.

Abanyarwanda bazajya bahagararira igihugu muri EALA bagomba kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza