IGIHE

Kabayiza ureganwa na Tom Byabagamba yararekuwe akurwa muri dosiye

0 3-09-2019 - saa 12:55, Akayezu Jean de Dieu

Col Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza François, kuri uyu wa Kabiri bakomeje haburanwa mu mizi urubanza rw’Ubujurire, ariko Kabayiza ntiyagaragara ku mpamvu abamwunganira bavuga ko arwaye ari i Ndera naho ubushinjacyaha bukagaragaza ko adashaka kuburana kuko yafunguwe.

Iburanishwa ryatangiye ahagana saa tatu n’iminota cumi n’itanu abaregwa basomerwa ibyaha bakurikiranyweho ndetse bibutswa ibyemezo byafashwe n’Inkiko zabanje.

Kabayiza François ntabwo yabonetse kuko ari mu bitaro ndetse umwunganira mu mategeko. Me Nkuba Milton, yahise agaragariza Urukiko inyandiko zo kwa muganga zigaragaza koko ko arwaye.

Umwunganira yasobanuye ko umukiliya we yifuzaga gukomeza kuburana urubanza rwe ari nayo mpamvu yifuzaga ko rwasubikwa kugira ngo azabanze aboneke.

Yakomeje avuga ko mu nyungu z’ubutabera yavuze ko urubanza rutazasomwa Kabayiza ataraburana, we icyo yifuzaga ni uko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ahari kugira ngo ibimureba byiza abashe kubyisobanuraho.

Tom Byabagamba yahawe umwanya avuga ko kuba hari ibirego bitareba Kabayiza byaburanishwa.

Yakomeje avuga ati “Dufite amahitamo abiri, tuburane ku byaba tudahuriraho na Kabayiza cyangwa dutegereze Kabayiza abanze akire tuburanire hamwe”.

Me Buhuru wunganira Frank Rusagara yavuze ko ku ruhande rw’Umukiliya we bakomeza kuburana ariko kuba dosiye ari imwe kandi Kabayiza akaba adahari yumva harimo akabazo mu bijyanye n’amategeko.

Frank Rusagara nawe yavuze ko agendera ku nama y’umwunganizi we.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya buvuga ko yaba bwo n’abaregwa ntawe ushobora kwemeza igihe Kabayiza azabonekera kuko yafunguwe ku wa 24/8/2019 arangije igihano.

Buti “Yarangije igihano cy’imyaka itanu yasezerewe mu bitaro ku wa Gatanu ushize ariko bakagombye kuba bereka urukiko koko ko ari mu bitaro atari iwe mu rugo”.

Ubushinjacyaha bwakomeje buti “Tubibonamo nk’udashaka kuburana kuko yarangije igihano. Ntabwo twakomeza kumutegereza tutazi igihe azakirira cyangwa azagaruka kuburanira ubujurire bwe”.

Icyaha bahuriraho ni imbunda Kabayiza yavanaga kwa Rusagara azijyana kwa Tom Byabagamba.

Umwunganizi wa Kabayiza yongeye gufata umwanya avuga ko ubushinjacyaha buzi ko yasezerewe mu bitaro bya Kanombe, ariko ubu ari mu bitaro i Ndera ndetse ejo yanagiyeyo kumureba.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rutandukanywa ariko bwamaganwa na Tom Byabagamba, wagize ati “Gutandukanya imanza twabisabye tugitangira, tubiburanira mu rukiko barabyanga ariko uyu munsi umushinjacyaha umwe wari uhari icyo gihe niwe urimo kubisaba ko imanza zitandukanywa nta n’isoni?”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Kabayiza n’igihe cyose yabaga yitabye urukiko wabonaga ko ibyo yasubizaga bitandukanye n’ibyo yabajijwe, bukabona ko kutitaba ari ukudashaka kuburana.

Urukiko rwagiye kwiherera maze Umucamanza uyoboye iburanisha avuga ko basanga mu nyungu z’ubutabera dosiye ya Kabayiza igomba gutandukana n’iya Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Umucamanza yahise atangiza iburanisha mu mizi ku bujurire bw’aba bagabo humvwa ingingo Tom Byabagamba ashingiraho ajuririra icyemezo cy’Urukiko.

Muri Werurwe 2016, Col Tom Byabagamba yakatiwe n’Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 kandi akamburwa n’amapete ya gisirikare.

Urukiko rwahamije Col Byabagamba kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Col Tom ahereye ku cyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri ruband, yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko icya mbere banenga ari uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamuhamije iki cyaha nta bimenyetso.

Yavuze ko Urukiko rwanze kumva abatangabuhamya bamushinjije mu nyandiko mvugo.

Umutangabuhamya umwe wabashije kuza imbere y’urukiko we ntiyatanze impamvu kuko yavugaga ko ibyo abazwa [Ibyo yabwiye ubushinjacyaha mu ibazwa] atabyibuka.

Yavuze ko Urukiko rwanze ahakavuye ibimenyetso bivuze ko abatangabuhamya batumviswe.

Kuri Col Tom Byabagamba ngo Abacamanza bafashe icyo cyemezo ntabwo bari bashaka gutanga ubutabera, iyo biza kugenda gutyo ntabwo bari kwanga ko abavuga ko babonye icyaha gikorwa ngo baze kubisobanura cyane ko twari twagaragaje ivuguruzanya riri hagati yabo ubwabo n’uwo mutangabuhamya bazanye mu rukiko.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umucamanza wari uyoboye iburanisha yanzuye ko ababuranyi bazagaruka mu Rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019, ingingo nayo yabanje guteza impaka dore ko Tom Byabagamba yahise agaragariza urukiko ko atiteguye kuburana ku mpamvu z’uburwayi.

Inteko iburanisha yongeye gufata umwanya wo kwiherera igaruka yanzura ko kuri uyu wa Gatatu iburanisha rigomba gukomeza humvwa ingingo zashingiweho n’abajurira n’icyo ubushinjacyaha buzivugaho.

Kabayiza yakuwe muri dosiye imwe na Tom Byabagamba na Frank Rusagara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza