IGIHE

Isura nshya ya Kigali: Ku Kimihurura hagiye kubakwa inyubako zizahindura umujyi

66 28-06-2020 - saa 07:03, Philbert Girinema

Umunsi ku wundi Kigali iri guhindura isura ndetse birarushaho gufata indi ntera kubera ibikorwaremezo bigezweho biri kubakwa. Ubu ku Kimihurura ahazwi nka Minijust ni ahandi hatahiwe hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose zihari uhereye ku Rukiko rw’Ikirenga n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera, zose zigiye gusenywa hubakwe inzu z’akataraboneka zizaba zirimo ikintu cyose umuntu yakenera.

Izi nyubako zizaba zifite umwihariko w’uko zizubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho mu myubakire, aho ibikorwa byose by’ubwubatsi bigomba kuba byubahiriza amahame yo kurengera ibidukikije.

Sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd ishamikiye kuri Sosiyete y’Abafaransa yitwa Groupe Duval ni yo izubaka iyi nyubako.

Ku wa 26 Mata 2020 mu igazeti ya leta hasohotsemo ko leta yeguriye ikibanza gikoreramo Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga aba bashoramari. Ni ikibanza gifite ubuso bungana na metero kare 26000.

Ni umushinga uzaba wunganira Kigali Convention Centre, biteganye ku buryo abantu bazajya bitabira inama muri Kigali, bazaba bafite uburyo buboroheye bwo kubona serivisi zose bakeneye kandi ku giciro cyo hasi.

Igishushanyo mbonera cy’agateganyo cy’iyi nyubako kigaragaza ko izaba ifite hotel y’umuturirwa ugizwe n’ibyumba 140 izaba yitwa “Odalys City Business Aparthotel”, ibyumba by’inama n’ibindi.

Iyi nyubako izaba yunganira KCC ku buryo nk’umuntu witabiriye inama ariko adafite ubushobozi bwo kurara muri hotel yayo, azajya asohoka hanze akarara muri Odalys izaba iciriritse ugereranyije na Radisson Blu yo muri KCC.

Inzu ndende kuri iki gishushanyo, ni yo izaba irimo hotel y'ibyumba 140. Iguriro ryo muri iyi nyubako rizaba ryitwa Inzovu Mall

Hazaba harimo ahantu herekanirwa filimi, aho abana bashobora gukinira, urwogero, ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, akabyiniro, aho gukorera imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Mu bindi bikorwa bizubakwa harimo ivuriro rigezweho, amaguriro agezweho aho byitezwe sosiyete y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi ya Carrefour ari imwe mu zizahakorera.

Amaduka y’imyenda igezweho nayo azaba afite aho akorera ku buryo umunyamahanga usuye u Rwanda ushaka nk’imyenda igezweho ya Zara, Levi’s, Lacoste, H&M n’inzi azajya ayibona byoroshye.

Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd, Vicky Murabukirwa, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga mu gihe uzaba utangiye, uzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ukaba wuzuye, ndetse ko uzahindura ubuzima bw’abantu benshi ku buryo n’abasura u Rwanda babona buri kimwe bakeneye, unagire uruhare muri gahunda y’igihugu yo kwakira ibikorwa bishingiye ku nama.

Ati “Gahunda yashyizweho ni uko inyubako zose nshya zigomba kuba zitangiza ibidukikije. N’iriya ni uko izaba imeze. Twe twasinye amasezerano yo gubyaza umusaruro hariya. Hazaba harimo hotel, harimo ibyumba by’inama, cinema, bazaba harimo inzu yo guhahiramo [supermarket] izaba yitwa Inzovu Mall.”

“Ubu dutegereje ko bavamo, Urukiko Rukuru rwo rwavuyemo, Minisiteri y’Ubutabera nayo yavuyemo, ubu hasigayemo Urukiko rw’Ikirenga na Parike, abo nibavamo tuzahita dutangira gusenya hanyuma twubake. Ubu igishushanyo mbonera cyatangiye gukorwa neza. Uhereye kuri Lemigo ukagera hariya KCC itangirira, hose tuzasenya.”

Ntabwo haremezwa amafaranga azagendera mu iyubakwa ry’ibi bikorwa kuko inyigo zigikorwa ariko mu gihe bizaba bitangiye, byitezwe ko bizamara imyaka ibiri.

Amazi yose azajya akoreshwa muri iriya nyubako azajya atunganywa yongere gukoreshwa, ndetse izubakwa ku buryo bitazaba biri ngombwa ko abantu bakoresha ibyumba bikonjesha mu gihe bakeneye umuyaga, ku buryo bizahangira umuriro bakoresha.

Inzu ndende kuri iki gishushanyo, ni yo izaba irimo hotel y'ibyumba 140. Iguriro ryo muri iyi nyubako rizaba ryitwa Inzovu Mall
Mu marembo ni uku hazaba hameze nihamara kuzura
Uyu mushinga uzaba ubumbatiye ibikorwa byinshi guhera ku ho abantu bashobora kwidagadurira kugera ku mavuriro n'aho bashobora kugurira ibyo kurya
Ba nyiri uyu mushinga batangaza ko batazaba bagiye guhangana na KCC ahubwo bazaba bayunganira
Uyu mushinga uzubukakwa bijyanye n'amahame yo kurengera ibidukikije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rubyogo 2020-06-30 14:36:13

Nari ntangaye impuhwe abafaransa batugiriye ngo baraduha imfashanyo z amamiliyard z amayero, numuyaduha bakayasuburana mu mushinga yabo ngo barimo kubaka, byararangira tugasigara twishyura amadeni ngo baradufashije. Abayobozi b Africa bazaca akenge ryari koko? Bateza za Corona bakaduha inguzanyo tukazamara imyaka n inyaniko imisoro ituvuna ngo turimo kwishyura.

2
Yao 2020-06-29 12:43:47

Ndabona benshi bari against uyu mushinga ariko ugendeye ku nyungu KCC yazaniye u Rwanda ku babisobanukiwe, ntaho wahera uwuhakana. Abavuga ko hari iyaheze mu birere nuko yabaga yarizwe nabi cyangwa hakabaho andi makosa. Kubwange ndasenga ngo Imana izampe amahirwe mu buryo bwubushobozi nzabashe kwiyumvira ubwiza bwa Kigali mu myaka iri imbere.

3
Gatashya 2020-06-29 12:41:49

Bazatuanire Carrefour kabisa! Turambiwe kutagira supermarket itagira ibintu bisobanutse

4
Nibyiza 2020-06-29 03:46:38

Kuri rubanda rwa giseseka rusoma inkuru nk’iyi : Nabagira inama yo gutegereza ko COVID-19 yoroha mukajya gushaka imibereho hirya no hino kw’isi. Mukajya gushaka amashuri yanyu nay’abana afite ireme. Mukajya gushaka amasambu arumbuka mushobora guhinga. Mukajya gukora business aho zunguka. Iby’amazu maremare, afite ibiti bireremba mukirere ni inzozi nk’izindi nyinshi z’urukererezabagenzi. Twabwiwe imishinga myinshi nk’iyi. Imicye yagezweho. Imyinshi yaheze mubicu. N’iyagezweho sinzi niba yarazanye inyungu yari yitezweho.

5
Ntamunoza 2020-06-28 20:23:40

Uyu mushinga, ntabwo l’Etat yapfa kuwemera itarabanje kuwigaho ngo inabare inyungu izawukuramo. Ikindi kandi igihugu kigomba kugendana n’ibihe kandi ntigisigare inyuma kuruhando mpuzamahanga. Abo baza gushora imari iwacu, bazaha akazi abanyarwanda mu mirimo y’ubwubatsi banatange imisoro. Dukeneye kandi abashoramari bazana ibyiza, umujyi wacu ugasa neza aho kutugurisha imihoro yo kwica abavandimwe bacu bayise iyo gukoresha mu buhinzi. Ku byerekeye ubukene cyangwa inzara iri mu baturage, bishobora kuba biterwa n’amikoro make y’igihugu, cyane cyane ko na mbere ya 94 ubukene bwariho, n’inzara yariho ndetse n’amashuli ya za Gikongoro n’ibice bimwe bya Butare agafungwa kubera inzara. Ariko hari abo njya mbona babyiyibagiza baga critiqua gusa. Naho abavuga ngo ba Mironko na ba Rujugiro barashwiragijwe, baba bazi ibibazo byabo? Ese kuki mukunda byacitse? Uwo ubuyobozi bufite icyo bubaza induru zivuga mutaranamenya n’icyo bagiye kumubaza. Upfuye wese aba yishwe na l’Etat maze induru mukayiha umunwa. Urwo nirwo rukundo mukunda igihugu n’ abaturage mwirirwa muyobya aho kugira ngo mubareke bikorere nyine bahangane n’inzara n’ubukene? Ubundi se, icyo igihugu cyakora kikabanezeza n’ikihe? Muzi kunenga gusa nta n’igikorwa mugaragaza.

6
Peter 2020-06-28 15:43:10

Nyamata ni kamwe mu gace gakunda kuma, gasabwa kwitambwaho haterwa ibiti. Umujyi wa Nyamata uri guturwa cyane vuba vuba ku buryo budasanzwe kurusha mu tundi duce twose tw’ igihugu cy’ Urwanda. Abantu bashinzwe iterambere ry’ umujyi wa Nyamata bakurikiranire hafi uyu mujyi barebe uburyo imihanda ikatwa kuburyo hazajya haboneka aho gutera ibiti ku nkengero z’ umuhanda. Babigire itegeko umuntu wese wubatse inzu ajye ahita atera ibiti k’ umuhanda imbere y’ igipangu cye. Sinifuza kuzabona umujyi wa Nyamata ari amazu gusa yanamye ku gasi hasa nko mu butayu. Mwibuke uburyo ibiti byatewe mu mujyi wa Kigali uko biduhesha ishema mu ruhando rw’ amahanga。 Noneho mwibaze umujyi wa Nyamata ushyuha, hagwa imvura nke kurusha indi mijyi y’ Urwanda. Ikindi uyu mujyi uri mu marembo y’ ikibuga cy’ indege mpuza mahanga ukwiye kwitabwaho, apana kubaka mu kajagari. Hakagombye kuba hafite isura nziza. Nuko ntawiha uwampa akazi mu bashinzwe gukurikirana imiturire mu Gihugu cy’ Urwanda natangamo umusaruro ufatika nk’ umuntu ubifitemo ubumenyi buhagije, ubushake no gukunda imiturire itunganye.

7
bimawuwa 2020-06-28 14:56:01

nkunda iterambere cyane kandi iyo abo barwiyemezamirimo nkabo baje baba bafite nubunararibonye bwuko ibikorwa byabo bidashobora kubura abakiriya. iyo project barashobora no kuyikora iwabo ariko barabaze basanga kuyishira mu bihugu byu buraya ingengo yayo yaba inshuro zirenga 100 kuyo bashora ahongaho.kandi mujye mwibuka ko bubaka kubutaka bwacu inyubako ntizimukanwa.kugira ubutegetsi bwiza bizatugeza kuri byinshi.

8
Tru 2020-06-28 14:13:18

Mujye mujyana n igihe kandi ntimukavuge ibyo mutazi. Mbere na mbere n inzu y umuntu kugiti cye arayisenya akagishyira iyisunbuye. Byari kuba ikibazo iyo bahashyira umushinga ufite agaciro kari hasi. Naho biriya bizaza byongera agaciro k ibindi bikorwa bihaturiye, kandi ntabwo banyiri umushinga bajya gushora ahantu babona ko ari habi ngo n uko ari ugukwirakwiza ibikorwa ahantu. Urugero natanga ni urwimishinga myinshi yagiye ishyirwa muntara igahombya leta, ubwo rero mwebwe ahubwo mureke dutegereze umusaruro bizatanga. Ntibizatinde noa kcc yamaze imyaka 11 , bazabyubake vuba cyane. Ikindi nababwira mwe munegura umushinga , ni uko abenshi muri mwe mutanakurikiranye imiterere y ifishushanyo mbonera cya Kigali aho inyubako nyinshi ZIZASENYWA ZOSE, UBWO RERO TURI MURI PHASE I y amasenywa y amazu MENSHI atajyanye n igihe. Ahubwo dukeneye n abandi nkabo bubaka za attraction theme Park. Dukeneye n amashanyarazi meshi cyane. Naho Sarkozy kuba abirimo ntacyo bivuze icy ingenzi ni icyo bizatumarira. Murebe ibitaro barikubaka hano i masaka bya cancer, murebe rebero , icyonzi cyo n uko u rwanda ruri mubihe byarwo byo gutera imbere , nihabamo transparency ntihagire abahutazwa, kandi hakibandwa kuguteza imbere ibikorerwa imbere mugihugu nubwo bitaraba byinshi ariko birimo kugenda bizamo. Nizere ko hazaba harimo n ahantu hari shop ya sinagerard,i nyange, mukamira......
Ruri gutera intambwe nk iya sinagpour, na za Monaco. Bakomeze bongere umutekano ,isuku, bagabanye inzererezi, basubizeho ibigo by imfubyi, bingere amazi n amashanyarazi babikube *10 . Kubera ko dushaka ko transport y ahazaza tutazakomeza ku dependinga kuri Peterori y abarabu, ndetse tureme andi masoko by umwihariko turebe muri afurika imbere. Bashyireho uduce twihariye two kwidagaduriramo nko ku kivu, muhazi, za kinigi..... Bashyireho ahantu henshi habera event zitandukanye nka sport y amagare, kwiruka, course z amamodoka . Kandi bashishikarize ABANTU kugura imodoka n amazu bihenze kubera ko nabyo biri muri bimwe mugukurura abanyamahanga barigwije. Cyane ko bo baba bashaka aho barira amafaranga yabo badafutiwe ishyari cg nta bwoba bwo kuvuga ngo baranyiba. Amashyamba menshi m umugi hagati wa Kigali arakenewe, ndasoza mvuga ngo nzabishima biri mubikorwa bitangiye gutanga umusaruro

9
.. 2020-06-28 13:50:08

Mbese noneho harimo amazi ahagije?
Cyangwa ni ukubona amazu ahagaze.

10
Peter 2020-06-28 13:43:16

Ibi bintu birababaje! Kigali ifite ibyaro bwinshi, ifite cartier zubatse nabi nyinshi... None harasenywa ibikorwa remezo bizima! Bigikomeye! Ni ukuri birababaje!

11
Tru 2020-06-28 13:40:01

Mujye mujyana n igihe kandi ntimukavuge ibyo mutazi. Mbere na mbere n inzu y umuntu kugiti cye arayisenya akagishyira iyisunbuye. Byari kuba ikibazo iyo bahashyira umushinga ufite agaciro kari hasi. Naho biriya bizaza byongera agaciro k ibindi bikorwa bihaturiye, kandi ntabwo banyiri umushinga bajya gushora ahantu babona ko ari habi ngo n uko ari ugukwirakwiza ibikorwa ahantu. Urugero natanga ni urwimishinga myinshi yagiye ishyirwa muntara igahombya leta, ubwo rero mwebwe ahubwo mureke dutegereze umusaruro bizatanga. Ntibizatinde noa kcc yamaze imyaka 11 , bazabyubake vuba cyane. Ikindi nababwira mwe munegura umushinga , ni uko abenshi muri mwe mutanakurikiranye imiterere y ifishushanyo mbonera cya Kigali aho inyubako nyinshi ZIZASENYWA ZOSE, UBWO RERO TURI MURI PHASE I y amasenywa y amazu MENSHI atajyanye n igihe. Ahubwo dukeneye n abandi nkabo bubaka za attraction theme Park. Dukeneye n amashanyarazi meshi cyane. Naho Sarkozy kuba abirimo ntacyo bivuze icy ingenzi ni icyo bizatumarira. Murebe ibitaro barikubaka hano i masaka bya cancer, murebe rebero , icyonzi cyo n uko u rwanda ruri mubihe byarwo byo gutera imbere , nihabamo transparency ntihagire abahutazwa, kandi hakibandwa kuguteza imbere ibikorerwa imbere mugihugu nubwo bitaraba byinshi ariko birimo kugenda bizamo. Nizere ko hazaba harimo n ahantu hari shop ya sinagerard,i nyange, mukamira......
Ruri gutera intambwe nk iya sinagpour, na za Monaco. Bakomeze bongere umutekano ,isuku, bagabanye inzererezi, basubizeho ibigo by imfubyi, bingere amazi n amashanyarazi babikube *10 . Kubera ko dushaka ko transport y ahazaza tutazakomeza ku dependinga kuri Peterori y abarabu, ndetse tureme andi masoko by umwihariko turebe muri afurika imbere. Bashyireho uduce twihariye two kwidagaduriramo nko ku kivu, muhazi, za kinigi..... Bashyireho ahantu henshi habera event zitandukanye nka sport y amagare, kwiruka, course z amamodoka . Kandi bashishikarize ABANTU kugura imodoka n amazu bihenze kubera ko nabyo biri muri bimwe mugukurura abanyamahanga barigwije. Cyane ko bo baba bashaka aho barira amafaranga yabo badafutiwe ishyari cg nta bwoba bwo kuvuga ngo baranyiba. Amashyamba menshi m umugi hagati wa Kigali arakenewe, ndasoza mvuga ngo nzabishima biri mubikorwa bitangiye gutanga umusaruro

12
Goodu 2020-06-28 12:23:33

Nkisoma iyi nkuru , inzu yanjye nahise nyongeza agaciro. Kuva kera baravugaga ngo kimihurura ni monaco yo murwanda. Sinkihagurishije. Hariya niho ruzingiye.
Uyu mushinga bawihutishe. Naho iby abavuga ahashorwa imari , bibuke ko ari uburenganzira bw umuntu kugira aho ashora imari ye, cyane ko niba hari ahantu heza iki gihugu gifite hari strategic ni zone kimihurura, camp Zaire,kiyovu, kacyiru .

13
Tony 2020-06-28 11:49:40

BASHATSE IKIBANZA AHANTU HATARI IBIKORWAREMEZO KO BIRIYA BYABA BIKORESHWA

14
lg 2020-06-28 11:46:40

Mushima iki! harasenywa i nzu.ziri mubishanga.no mumanegeka byica abantu mukavuza induru babakuraho.inzu ngo hubakwe izizirenze mukavuza.induru ziriya ninzu za Leta kandi Leta niyo ishimwe ibikorwa remezo ntamuturage.bimuye hariya nabahimuwe.barishyuwe ntawe uburana.uwumva ko hariya ariwe akaba adashakako hakorwaho azarege.ntabwo Leta izajya gukora ikintu ngo ibaze buli wese ko abyemeye ubyutse ugasenya.inzu yawe ngo wubake indi cyangwa uyigurishije ntarubanza keretse kuwo.muvanze umutungo.nawe arukugurisha Leta ifite abafata ibyemezo ntabwo umujyi uko wahoze muli 60 wavugango niko.bigomba.guhora si mu Rwanda gusa niko.bimeze kwisi yose umushora mari niwe uhitamo aho ashaka ntumutegeka ngo jya Rwamagana nawe uyafite wagura.hose ushaka upfa kwemera ibiciro . naho àbavuga benshi baranakodesha umujyi.numujyi.uhora uhinduka.ahubwo mwe mushakire aho murangira abatabarangishije aho ibibanza.biba *

15
Umukode 2020-06-28 09:57:33

Uretse ko twe turi abakode b’udukodesha muri gakonfo yacu twambuwe n’itegeko, harya ubu muri ikigihe cy’ikoranabuhanga ayo makampani y’abafaransa azajya yubaka ayo mazu y’imiturirwa nta twamaneko yubakiyeho? Hari igihe ibikorerwa mu Rwanda byose n’ibiganirirwa ahiherereye n’,abayobozi b’igihugu cyangwa abagenagahunda bizaba bikurikiranwa neza n’abubatse ayo mazu y’imiturirwa bakwiza abantu h’ingenzi muri Kigali. Nta banyarwanda bafite Kampani z’ubwubatsi? Niba ntabo abatanga bourse za Leta nibahere ahongaho

16
Critiman 2020-06-28 09:48:50

@ kanyoni. Analysis yawe niyo pee. Inzu zifite less than 20 years kuzisenya ni ugusesagura. Kwimura Camp GP biraruta. Ubundi mu mijyi iteye imbere nta kigo cya gisirikare kiba muri centre ville !

17
Rukundo 2020-06-28 08:31:06

Harya ibyo gusenya ivuriro, primaire ya Kiliziya Gatolika, Ibiro bya police, ibya MTN n’ibiro by’umurenge hafi ya Stade Amahoro na Kigali Arena i Remera, byo bigeze hehe? Ni akumiro!

18
Chell 2020-06-28 08:27:10

Jye ndibaza niba uriya wiyise Boss aratumiza inama ngo we nuwitwa Kabindi na lydia bazahure bajye inama ubwose izaba ariyo guhagarika umushinga cyangwa nukwiga uko bazabisenya? n’inyangabirama gusa! imijinya yuzuye ubujiji n’urwango nibyo byabatanze imbere bishobora amarangamutima yabo. igihugu yacu kiracyafite akazi rwose!!!

19
Ryamukuru 2020-06-28 08:25:37

Kiyovu y’abakene igice kinini ni ibisambu, mu mujyi haruguru ya Rond Point ni amatongo, ahari MINAFFET na Caisse d’Epargne ubu amatongo, kuva ahahoze Radiyo rwanda kugera kuri CHK ni amatongo, Gacuriro yimuwemo abantu bahabwa intica ntikize ni amatongo, Kinyinya igice kimwe ni amatongo, none aho kubaka aho hose hagiye gusanywa amazu arimo n’ataramara imyaka 15 yubatswe! Abakora igenamigambi ry’umujyi harya ngo ni ba nde?

20
Paccy 2020-06-28 07:55:07

Munabanze mwubake ikimoteri kigezweho,uzi ko i Rwanda nta kimoteri kigira muri 2020🙄.

21
Paccy 2020-06-28 07:53:01

Barabura kubakira abacitse ku icumu amazu ari kugwaho bakubaka amashuli abana biga ari 100 mu ishuli bakongera ubushobozi bwa mwalimu.Ayo mazu c mwubaka nta future mwubaka abanyamahanga nibo bazaza kudukorera,build our people and our people will build all of those buildings.

22
Chell 2020-06-28 07:47:47

Ariko rwose uyu muntu witwa Gashirabake azarinda nawe yipfira atagashize! ngo ntazakunda umubyeyi urya abana nuwabaha ibyo Mirenge ku ntenyo abantu bameze nka Gashirabake ntimunyurwa. Ubwo mubyeyi igihe utamukunze nibyo yakora ntibyakunyura!!! muve ibuzimu mujye ibintu.

23
Karenzi 2020-06-28 07:05:49

Ni byiza rwose leta nikomeze ishyire ingufu mu bikorwa remezo kuko ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko bituma ubushabitsi bugenda neza ndetse n’abashoramari bakabona ahantu hazima bakorera. Ikivamo rero ni akazi gatangwa mu baturage, imisoro ituma leta ishyira mu bikorwa izindi gahunda zifasha abaturage... Nizere ko wasobanukiwe @Gashirabake n’abandi bafite ibitekerezo nk’ibyawe. Mbese ubundi mutekereza ko ayo mafaranga leta yafashisha abo baturage bo hasi yayakurahe niba idashyizeho ingamba zatuma aboneka?

24
Jean Bosco Twahirwa 2020-06-28 06:55:17

The project is good, but allow me to comment on 2 things of it: Some buildings are still fresh and should therefore be demolished. Better to relocate the project to Bugesera. In addition to this, Kgli has many buildings belonging to foreign immigrant. This is likely to impoverish citizens. Look, South Africa is apparently rich, but black people own almost nothing on their ancestors’ land! Plz put the project in the hands of Rwandese.

25
Kiiza 2020-06-28 06:52:41

Imana irumva kweri. Izinzu zari zihari nazangaga n’umutima wange wose. Zari mbi, zubatse nabi zitajyanye n’umugi na gato ariko noneho byagera ku irangi ho bikaba ibindi

Nibyo. Tera imbere rwanda

26
Ndasingwa Oswald 2020-06-28 06:47:32

Ni byiza rwose gusukura umugi wacu, ariko nange sinshyigikiye na gato ibyo gusenya ariya mazu yo mungoro z’’ubutabera muri iki gihe. Parike nibwo ikimara kuzuza inzu imwe ishamikiyeko, Cours supreme nayo yuzuye muri 2006, ahari court of Appeal naho inzu iracyari nshya. Really harimo imibare mikeya rwose, sinzi niba aribyo biri prioritaire. Byaba byiza gufata icyice cyo mu camp GP kikaba aricyo cyubakwaho ziriya nyubako. Yemwe umanukiye na Kimihurua munsi ya PRIMATURE hari amazu hepfo atajyanye n’’igihe, byaba byiza ariko bahereye,, naho hariya ni ugusesagura uduke dufite. Ikindi murabona COVID-19 izanye ibyayo, ese ubukerarugendo murabona buzasubira muburyo vuba aha? Ndabona izi cash zikwiye gushorwa nko mukubaka ingana zitanga akazi kuri benshi no gukora ibikoresho nkenerwa mu Rwanda. Dukwiye kureba kure aho kubaka dusenya ahubwo dukore ibintu birebire kandi bizamara igihe, kandi bikaganirwaho n’’inzego bireba igihe gihagije kugirango hatabaho guhubuka.
Mugire amahoro kandi turusheho guhindura u Rwanda rwiza aho buri wese yifuza gutura. Ndabakunda ntimugasitare. Ibi ariko niba deal yararangiye turebe imbere ntibiduce intege duhorane positive attitudes kuko abaturebera wasanga bafite ideas ziruta izacu cyane ko baba aribo bafite amakuru nyayo.

27
belise 2020-06-28 06:25:36

Mutasanga iyo société harimo Sarkozy muzangaye. Wapi Africa dushukika vuba

28
Ndashimye 2020-06-28 06:22:55

Kubaka dusenya ntabwo aribyo ni kwibeshya cyane kuko hari undi uzaza akaduha cash akadusaba gusenya KCT, KCC nizindi nka CHIC etc,
Ibi nabyo nimubigenzura neza muzasanga harimo indindizwa ry’iterambere mwibwira ngo muri guteza imbere igihugu. Ibi kandi nibyo bikomeza gutuma imibereho irushaho guhenda bitajyanye n’amikoro y’abenegihugu.
Ndatanga inama ko mukwiye kureka uwo mushoramari niba adashaka kubaka ahandi agahitamo gusenya ibyagezweho rwose nagende. Nagende ndamwamaganye.

29
Umuvugizi 2020-06-28 06:15:46

Nibyiza rwose ariko mucunge neza bitazaba nka amarembo complex centre yagomaga kubakwa imbere yo kwarubangura none amaso akaba yaraheze mukirere

30
Umubyeyi 2020-06-28 06:13:25

Aliko se mu mujyi sa Kigali hari uko bateganya aho anana bashobora gukinira naho abaturage b’umujyi bisanzurira espaces verts et boisés, espaces de jeux .bitandukanye ntaho abashoramari bakorera ibikorwa bravo bungukamo?

31
Sebihe 2020-06-28 05:47:28

Iterambere niryiza ,ariko niba ayo mazu ari ay’Abanyamahanga cyaba ari ikibazo ,ikindi bajye bibuka n’Abakene kuko ubu kubona Inzu ya make yo gukodesha ntibyoroshye ,mbona bafite gahunda yo guca Abakene mu Umugi.

32
Patrick 2020-06-28 05:46:40

Congratulations twese abanyarwanda dushimishijwe niterambera igihugu cyacu Kiri kugeraho ,Kandi twese turabibona Kandi nibyiza cyane Imana ikomeze kubana natwe ,ariko igitekerezo nfite kuri iyi nyubako nziza rwose baretse gusanya ziriya nyubako kugiranga bahubake Indi nawe mureba ziriya nyubako bazasenya izihaye agaciro kagera kuri milliari 30 ubwazo igihugu cyaba gihombye cyane Kandi nibarangiza bazajya gukoresha aho bazakorera cg babagurire ahandi naho hafite hafi za milliari ,so iyi nyubako bayubatse opposite KBC Hari ibisambu birimo ubusa Kandi haba heza kuri iyi nyubako ,Kandi ntagihomba cyabaho igihugu cyakunguka kabiri
Murakoze nigitekerezo natangaga

33
nzabandora 2020-06-28 05:13:01

Abanyarwanda bake cyane nibo bamuzi. ndavuga President Kagame. ashoboye akazi ke ko kuba President. ko mutazi amasezerano igihugu cyakoranye n’ umushoramari byanze bikunze ko arimo inyungu. ibyo bikorwa ko bitazasenywa bitishyuwe. mwakwicevekeye.

34
musesenguzi 2020-06-28 05:01:36

Njye nabyemera ko bazisenya kuko bigaragara ko yaza yunganira KCC, kandi koko irakenewe. Ikindi abazubaka baba bafite ububanga kandi tubyemere ko babuturusha, hazaba hari parking kuburyo traffic jam itaba nyinshi ikindi buriya ibiti byo hejuru babyubakira vase nini zirimo itaka rijyamo amazi bagashyiramo system iri automatic igabanya amazi igihe ari menshi ikanabyuhira igihe ari make

35
Juru 2020-06-28 04:39:02

Muraho?
Rero ntanjye mfite igitekerezo. Rwose gusenya ibikorwa remezo ntabwo mbishigikiye kuko byatwaye byinshi byabanyarwanda byaba imisoro yabo ndetse nibindi none se aho kubisenya bashatse umusozi munini nkuko bashatse bugesera kukibuga bakagurira abaturage bakabimira nabo bakabona agafaranga niba se. Ngo nahariya hahose police yiremera byejobundi nabyo bigiye gusenywa? Ariko auditor general akora iki? Buriya ntabona ko hari icyuho cyo gusesegura umutungo wa leta? Kuki atabitangamo inama bigahagarara. Ese muziko biriya bisenywa ibindi bikubakwa ariho biha abantu gusahura frw yigihugu? Rwose ubutegetsi bukwiriye gucunga neza ibyarubanda. Aho kubisenya babishyizemo ibindi bigo bya leta bigikodesha koko. Murebe utugari twinshi twa kigali..rema..nibindi ntavuze ntibigira aho bikorera biba mumanegeka rwose bagabanije gusenya bagahanga undi mugi kandi ko rwose ari ibintu bishoboka!? Ubuse inganda ntizagiye masoro ..ntituzigana se...ubuse bafashe ndera..kabuga..nahandi bakahashyira ibyo bikorwa mutekereza ko tutabisangayo? Nukuri barebe kure bagure ibitekerezo nta mugi udakura kwisi hose. Ibi mvuze bifite politiki ihamye byagerwaho neza kuko ibi ni ukwangiza.

Murakoze

36
Gashirabake 2020-06-28 04:22:00

Jye muransetsa kabisa, igihe cyose mukitiranya iterambere n’ibikorwa remezo muracyafite imyaka myinshi mu icuraburindi! Umuntu ntacyo apfana n’ibintu kuko turabisanga tukabisiga kdi tukagenda tukiri babandi! Iterambere nyaryo kandi rirambye nirikorerwe mubantu! Habeho guhumuriza imitima y’abanyarwanda, intambara z’umunyarwanda uhiga undi zishyirweho iherezo, Leta inshore mumibereho myiza y’abaturage cyane cyane mubyaro. Ese uwo mwiza mwubaka uzaturwamo n’ abana barokotse ku icumu rya bwaki mukeka ko nabo banyamahanga bazawishimiramo kangahe rubanda ibabaye? Nimushore munganda mubyaro zitangeyo imirimo urubyiruko ruve mubushomeri batere imbere murebe ko uwo mujyi mwifuza batazaza bakawubaka neza cane. Igihe cyose abene gihugu batewe umugongo ntimukibeshye ko iterambere rizakunda! Iterambere riva mbere nambere kuri patriotism, kandi ntushobora gukunda umubyeyi ukurya, ukuzirika agashumi munda, utonesha akavangura abana. Bizambabaza kumva ngo ibyo twubatse mumyaka yose ishize, byasenywe mu kwezi kumwe kubera kubura ubumuntu bikomeje kwimakazwa, kubera kwikunda, kubera mera nkanjye cyangwa urimbuke yashinze Imizi muri bene Kanyarwanda!

37
kanyoni 2020-06-28 04:16:00

Ariko iki guhugu kigira Abadepite? Kigira intumwa za rubanda? Koko gusenya Iriya nzu yakorerwagamo n’urukiko rukuru yubatswe ejobundi mu mwaka wa 2006, murumva atari igihombo gikomeye? Niba ari ukwagura KCC kuki bitashakirwa hariya hari Groupe scolaire ya Rugando cg Mukimura camp GP ko ho nta n’ikintu cyasenywa kandi ko hafatanye na KCC? Yego Rwanda.....................

38
Leis 2020-06-28 04:03:42

Ni byiza. Maze isura y’umujyi ikaba fresh. Ariko nibaza impamvu abategura iyo mishinga yose ’banga’ ibiti! Kuki badateganya ahantu ho gutera ibiti gusa nta kindi? Ibiteganyijwe hariya umuntu yerekeza ku Mulindi, Kabuga, ntibihagije. Mu mujyi rwagati bakwiye kugena ahantu ho gutera ishyamba! No mu manegeka hose n’ukuhatera ibiti. Ishyamba = ikirere gisukuye n’umwuka mwiza mu mujyi. N’uko amafaranga ari makeya wenda, bagakwiye no gutangira guteganya ko ibinyabiziga na traffic jam bizarushaho kwiyongera i Kigali maze hakubakwa imihanda igerekeranye cyangwa (ibyiza) itabye (tunnels).

39
Luc 2020-06-28 03:17:05

Qu.ils viennent mechaniser l.agriculture et l.elevage je ne vois pas ceque serviront les betons! Il y.en a beaucoup qui soufrent de crise

40
Rukeba 2020-06-28 03:05:22

Abantu bashinzwe aménagement bagombye kugira ambitions. Niba abandi barateguye Kibagabaga bakayitunganya, bagategura,Kimihurura, Remera bakayitunganya bakaba bari batangiye Rebero muri gahunda yo kwagura umujyi ibi kuki twe bitunanira? Bisaba iki? Ibikorwa remezo icyambere ni amazi icya 2 ni amashanyarazi.Nonese tuzapakira ibintu byose i Kigali bishoboke?

41
Real Og 2020-06-28 03:01:58

@kabindi ntamuntu bazasenyera ahubwo bazasenya inyubako ya minijust kuko bagiye kwimuka ntaho njyew ndabona ntacyo hatwaye peuh niheza

42
Olive 2020-06-28 02:36:36

Waooooo, very praud to be Rwandan
Go ahead.

43
Olive 2020-06-28 02:36:32

Waooooo, very praud to be Rwandan
Go ahead.

44
Iterambere 2020-06-28 02:35:40

Izo nyubako ninziza ntawuzanze, ariko zijye zubakwa ahandi.Gusenya ibyubatwe mbere kdi byari bikibyazwa umusaruro ntabwo mbishyigikiye.wenda hajye hasenywa ibibangamye cg ibitujuje ubuziranenge

Kigali yakagumye uko iri,hakavuka indi mijyi iyiruta ubwiza ,yo ikazahinduka oldcity.Kdi nabyo biri mubitezimbere ubukerarugendo.

45
Maggie 2020-06-28 02:30:44

Nibyiza cyn kbs ark natwe irusizi mujye mutwibuk

46
Boss 2020-06-28 02:15:33

lydia na Kabindi murakoze ku nitekerezo byanyu. muduhe tel zanyu tuzahure tujye inama

47
Lilongue 2020-06-28 02:03:08

Arko njya nibaza "abayobozi nako abadutekerereza BAGIRA AMATWI cg ntamaso bagira? Bararebye babona icyo abanyarwanda bakeneye ikiraje abanyarwanda ishinga Ari nzovu mall Koko?? Ibi Ninko nkubona umuntu ufite inyota ukamuzanira umugati! Barabura gutanga akazi ,ubuhinzi nubworozi buri wese yibonamo , system ya education (twese baduhinduye ibimara batwimura tutanize nyamara abana babo...)ako nibutse ko ntako wabona nabakire bakaduhaye akazi by competition (mironko rujugiro ,etc ) nabo barashwiragijwe ! Njye mba numiwe gusa

48
JP 2020-06-28 01:52:51

Uyu mushinga uzahindura ubuzima bwa benshi kuko imirimo mishya uzatanga kuva mu kubaka n’ubwo bucuruzi buzakorerwamo ni myinshi! Komeza utere imbere Rwanda, n’ubwo ryaba ari ishoramari ry’abanyamahanga buriya riba ryabaye iryacu mu bundi buryo kuko biguma aha!

49
JOHN 2020-06-28 01:50:43

NJYEWE SIMBYISHIMIYE. NIBABIZANE N’I KABUGA NAHO NIHEZA HABERANYE N’AYO MAZU AGEZWEHO BAREKE GUSENYA ZIRIYA NYUBAKO ZIHASANZWE KUKO ZATWAYE UMUTUNGO WA LETA.

50
Maso 2020-06-28 01:47:06

Kabindi gabanya imyumvire mike n’amatiku, Kigali yo ubona hari na kimwe cya gatatu kirakorwa!! Turacyafite urugendo rurerure.

Uruhare rwawe mu bikorwa ni uruhe mbere yo kuvuga menshi!!! Ni byabindi ngo igicebe cya ya nka!

Utekereza ko umushoramari umutegeka kumena ama frws ye aho azahomba!!

President Kagame Imana Ikomeze Imujye imbere kuko izi nyubako zizasorera igihugu imyaka ibihumbi.

Rwanda itajengwa na sisi wenyewe.

51
Rwa Gasabo 2020-06-28 01:43:59

Ntabwo ibikorwa byari gushyirwa kure ua Kcc kandi wumva ikigamijwe harimo no gufasha abazaba bitabiriye amanama mpuzamahanga kubona service bakeneye hafi y’aho. uwabajije ibyo kuba ibiti byaterwa hejuru y’inzu, birashoboka rwose cyane ndetse ababizobereyemo bazi ibiti bikoreshwa muri ubwo buryo, kandi ibyo byakozwe n’ahandi henshi.

Ahubwo icyo mbona ni uko gusenya ariya mazu ya Minijust yose atari byo byari kuba amahitamo meza cyane cyane ko inyuma ya KCC ujya nko ku ishuli ryo mu rugando hari ibyanya n’amazu mabi bitakijyanye n’igihe mu mujyi iyo baba aribo bagurira aho gusenya iriya minijust yose kuko na ziriya nyubako mbona zari zitaratakaza agaciro, ntacyo zari zigitwaye zari gukoeza gukoreshwa hakubakwa inyuma ku rundi ruhande cg ku ishuki ryo mu rugando.

52
Alexis 2020-06-28 01:39:10

Congratulations Vicky, Rwanda itajengwa na sisi wenyewe.

Ahari ubushake byose birashoboka.

53
Zaza 2020-06-28 01:30:19

Ariko se igihugu nicyuzura ibikorwa by abanyamahanga mwita ngo bashoramari harya ubwo kizaba ari cyande? Nta na rimwe tuzatera imbere igihe ibikorwa atari iby abanyarwanda ni nka Afrika yepfo mbese kuko byinshi byaho ni iby abanyamahanga maze umwirabura waho akaba mu ubukene, iyi politiki siyo pe na gato ariko kuko ni ubukoroni ahubwo businywaho n ubutegetsi bwacu birababaje rwose, iri si iterambere kuko iterambere ry igihugu ni igihe gifitwe na benecyo none mwe murabiha abanyamahanga, icyakoze umunsi Imana yamfashije nkajyaho sha bazasubira iwabo kandi ibi bizegurirwa abanyarwanda maze abo banyamahanga basubizwe amafaranga yabo kuko nta kintu na kimwe cyagura gakondo y umuntu reka reka.

54
Gakara fideli 2020-06-28 01:30:11

Banyarwanda banyarwandakazi, koko Niki cyatuma tudashimira iterambere duhabwa H.E Paul Kagame gewe mbona udashima afite uburwayi.Ntore izirusha intambwe ge ndikumwe nawe mubihe byose.

55
Ocky 2020-06-28 01:22:31

Ni byiza kabisa

56
mbere 2020-06-28 01:16:59

Ariko se kuki sosiyete z abanyarwanda atarizo zihabwa isoko ko zishoboye kandi se kujya iyo yose I bwotamasimbi Afrika yo ntihuzuye iz abanyafurika zishoboye naho ibyo kuririmba kwihesha agaciro nasanze ari mu magambo gusa kuko ubivuga ari nawe ujya mu banyamahanga asize abana b igihugu nikwa kwisuzugura nyine kuko wisuzugura bityo ukumvako n abasa nkawe ntacyo bashoboye kuko nyine wowe udashoboye maze amafaranga agakomeza akinjira mifuka y abanyamahanga nkaho bubakisha uruhu rwabo.

57
john 2020-06-28 00:52:57

Nibyiza cyane ariko inkuru yanyu ntabwo yuzuye,uyu mushinga uteganyijwe gutangira ryari ukarangira ryari ingengo y’imari yawo ingana ite?

58
Dady 2020-06-28 00:50:29

Mwabijyanye gacuriro hariya hamaze igihe hambaye ubusa? Cg mukabishyira hariya kuri rond point babyiraho bananiwe kubaka bakazaba babaha ahandi mugihe babonye ubushobozi?

59
Hassan 2020-06-28 00:46:17

ibi ni byiza cyane, hanarebwe uburyo imodoka zimwe zijya muntara zakimurirwa Kabuga izindi Ruyenzi kugirango bigabanye umubyigano mumugi.

60
Kamanzi 2020-06-28 00:42:33

Ni byiza ariko abantu bakora plan ya city of Kigali, inama nabagira Aho kugira ngo basenye, bagye bagura umujyi wacu, tukazagura old Kigali na new Kigali, nguho mushinga, bayubaka masaka or side of gahanga. Naho gusenya it is a big lost

61
Bazumva 2020-06-28 00:32:07

Kuki nta kintu cyubakwa mu Bugesera kandi nayo igomba kuba umujyi ukomeye kubera i Kibuga kiri kuhubakwa?

62
Kabindi 2020-06-28 00:26:17

Njyewe nsanga kurunda ibintu byose i Kigali centre usenyera abantu atari byiza kuburyo nta kantu kazasigara kerekana amateka ya Kigali yo hambere. Kuki bimwe mutabishyira Rebero, Rusororo, Ruyenzi, ibyo bituma nabatuye Kigali centre bahumeka, ikindi hariya Nyabugogog abantu bategera bajya mu ntara cyangwa bavayo ntabwo byagombye kuba kwisonga mu byihutirwa koko? Tumaze imyaka tubireba tugashoberwa umuntu akibwira ko banyakubahwa batagira mwene wabo ujya ajya gutegera imodoka hariya imvuya yaguye.

63
Lydia 2020-06-28 00:24:34

Ni byiza ariko hari impungenge zikwiye kurebwaho. Ibiti hejuru y’inzu ntibifata! Buzashorera imizi he? Amazi yuhira azava mu itaka ate? Birasaba kongera ubugari bw’imihanda rero. Traffic Jam izaba gishushu na KCC izakomera. Bazongeremo n’isoko ry imitako nyarwanda cg ingoro ndangamurage ( Museum). N’aho abana bakinira.

64
Mzee 2020-06-28 00:22:10

Fantastic

65
Mzee 2020-06-28 00:18:08

Fantastic

66
Mzee 2020-06-28 00:16:39

Fantastic

Kwamamaza