IGIHE

Isoko mpuzamipaka rya Rubavu ryabuze abakiriya, abacuruzi bararira ayo kwarika

4 5-11-2019 - saa 16:06, Mukwaya Olivier

Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rubavu ryubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bararira ayo kwarika nyuma y’amezi atandatu barikoreramo ariko bakaba barabuze abakiriya.

Aba bacuruzi bavuga ko imvano yo kubura abakiriya ari udusoko duto turi iruhande rw’iryo soko n’ubucuruzi buri mu nzu zikorera mu mupaka muto uzwi nka Petite Barrière.

Iri soko ryatwaye miliyoni eshatu z’amadolari riteganyijwe kuzakoreshwa n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC.

Nahimana ucururizamo amasakoshi, inkweto n’imyenda yo kwambara muri iri soko avuga ko ibibazo byose byatewe n’abacuruzi bahawe ibibanza hanyuma bakabita bakajya gukorera hanze, agasaba leta kubifatira ingamba bose bagasubira mu isoko.

Ati “Dufite ikibazo nta bakiriya, nta bantu binjira mu isoko hari ubwo ntacuruza ariko nko mu cyumweru mbonamo nka 3000 FRW hakaba n’ubwo ukwezi gushira nta muntu unguriye”.

Umwe mu bagore bacururiza muri iri soko (utatangaje amazina ye) na we avuga ko kutagira abakiriya byatumye ubucuruzi buhagarara.

Ati “Nkanjye nacuruzaga inyama ugasanga nta muntu uzigura kandi ntizibikika tukazihera abantu byaduteje ibihombo tuba duhagaritse ubucuruzi kuko nta muntu wakurira mu isoko muri etage kandi hanze y’isoko huzuye abandi bacuruzi bacuruza nk’ibyo dufite”.

Akomeza avuga ko hanze y’isoko haba na za caguwa za magendu zigura make, agasaba leta kubafasha igaca akajagari bose bakabajyana mu isoko kuko byatuma rikora neza.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come de Gaule, avuga ko basabye nyobozi y’aka karere gukemura vuba iki kibazo bagashyiramo abacururiza hanze y’iri soko bose.

Ati “Twasabye komite nyobozi y’uko mugihe gito gishoboka abantu bacururiza hariya ku ruhande cyane cyane abacuruza inyama ko bahabwa umwanya muri ririya soko kugira ngo ribashe gukora neza. Bizaba byoroshye ko hajyamo abantu benshi bakoreramo”.

Akomeza avuga ko hari udusoko tudafite umurongo turi ku ruhande natwo basabye ko duhagarikwa nabo bakajya mu isoko kuko bifuza ko ririya soko ryaba rikora neza.

Ku birebana n’abacuruzi bahawe ibibanza ariko badacuruza, Nyirurugo, yavuze ko na bo bazashakishwa bakabazwa niba batazagaruka bagakurwamo hagashyirwamo abandi.

Muri Kamena Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, ubwo yasuraga iri soko yahaye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu icyumweru kugira ngo ribe ryatangiye gukora nk’uko bikwiye ariko kugeza nubu nta cyahindutse.

Isoko ryo ku mupaka wa Rubavu ryatanzweho miliyoni 3$. Rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.

Imyanya myinshi muri iri soko yambaye ubusa
Ahagenewe amabanki ntabwo hakoreshwa
Ahagenewe ibiro by'ivunjisha naho ntihakora
Abahacururizaga inyama n'amafi ntibahaheruka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabeho 2019-11-05 23:29:32

Nanjye nakongeraho ko abacuruzi bato n’abakuru bakwiye ingendo shuri mu bihugu bidukikije cyane cyane ibyegereye inyanja bakareba products zihaba hanyuma hakabaho kuzirangura nabo bakazegereza abaturage n’abaturanyi b’ibihugu duturanye. Ushaka urubaho rwumye neza rw’urugi cg igitanda ukarubura ( nyuma y’igihe usaga urugi rwarafashe iyindi format, igitanda, intebe n’ibindi ni uko), amabati y’inzugi dufite ni amwe ndetse hari n’abagikoresha nk’amwe avamo imbabura; fer a beton z’amoko atandukanye, n’ibindi n’ibindi. Musure isoko mpuzamahanga rya Kampala ryitwa HAM-House; OWINO; NAKASERO; Craft market rya Nakasero,....; Kenya.....Tanzaniya........Amazu twubaka agomba kugira ibintu hanyuma abantu bakaza!!!!!!!!!!!. Ubwo se tuzagira imijyi y’amazu n’andi ariko yo kubikamo impapuro? Urugero: Fata inzu imwe nini i Kigali noneho urebe ibintu icururizwamo!!!!!!!!!!!!!. Ubwo se zose niko zizajya zibikwamo impapuro?. Rwose rwose reka abacuruzi babishoboye bashyireho company ziri strong maze Leta ibagurize barangure ibintu by’amoko yose hanyuma abanyamahanga baze nabo barangure i Kigali. Bitabaye ibyo bazakomeza kujya i Nairobi; Kampala; Dare-es-salam n’ahandi. Kuki washaka kugura ikintu ukakibura? Ese SIMBA SUPERMARKET( y’abanyamahanga) Ntirahagera?? T 2000? Buretse ziraje mu minsi mike!!!!!!!!!!! Inyarwanda ziri he? Turacyari abakene!!!!.

2
bimawuwa 2019-11-05 17:07:47

bishoboka yuko wenda abakorera hanze batinya ubukode bwaho nyamara isoko nkiryo ryubatswe na reta nta nyungu nini bakuramo kuko igikorwa cyose rata ikorra abaturage nta nyungu nini bakura mu baturage ko inshingano zo gukora uwo mushinga aba ari ukugirango bateze imbere imibereho yabaturage na karere ubwako akarere karebe ukuntu gakemura icyo kibazo sinumva ko umuntu yakunda gukorra hanze hari ahantu heza yakorera ni bicuruzwa bye bikagira umutekano mwiza.

3
Teddy 2019-11-05 11:55:39

Muraho neza, nifuzaga gutanga igitekerezo kubijyanye n’ibikorwaremezo bishya leta yacu igenda idushyiriraho hirya no hino mugihugu.
1. Ibyo bikorwaremezo byashyiriweho gufasha muiterambere murirusange
2. Gufasha kuzamura ireme ryubuziranenge murirusange
3. Kugabanya ubushomeri
Ect.....
So, niba ahokugirango bitange ibyobisubizo ahubwo bikarushaho kubyongera n’ikigaragaza ko ishyirwa mubikorwa byaryo bidakorwa neza.
Icyakorwa rero n’uko ahateganyijwe ibikorwa binini bitanga za servise nkama banks, forex bureau, RRA,...byabanza bikahimurirwa.
Hanyuma bagaha abacuruzi grace period ya 6 month batishyura ubukode, noneho hakajyaho uburyo bwiza beat monitoring and evaluation.
Murakoze

4
sherif 2019-11-05 09:19:14

Bazajyamo na Gakiriro ya Gisozi ubu bayuzuyemo

Kwamamaza