IGIHE

Inzobere zagaragaje uko ubuhinzi bwarushaho gutanga umusaruro usubiza n’ibibazo by’imirire mibi

1 5-11-2019 - saa 16:43, Evariste Nsengimana

Inzobere mu buhinzi, ubworozi, kurwanya imirire mibi n’ihindagurika ry’ibihe zagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye mu gukumira ingaruka ziterwa n’ihungabana ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi zirimo inzara n’imirire mibi byugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa rigaragaza ko mu 2018 umubare w’abantu bari bugarijwe n’inzara muri Afurika barengaga miliyoni 239.1 mu gihe ku Isi basaga miliyoni 820.

Ku mirire mibi, Afurika iza imbere mu kugira umubare munini w’abayirimo kuko basaga 20% by’abayituye.

Byagarutsweho kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2019, mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Abashakashatsi n’Inzobere muri Politiki z’ibiribwa, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije (FANRPAN) iteraniye i Kigali.

Izi nzobere zivuga ko inzara, imirire mibi ahanini bikunze guterwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe cyangwa kudafata ingamba zo gucunga umusaruro ukomoka ku buhinzi bitewe n’ubuke bw’ingengo y’imari ishorwamo, politiki zitabishyize imbere n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa mbere w’Ihuriro Nyafurika riyirwanya, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko hari ibihugu bimwe bifite ubuhinzi buteye imbere nyamara umubare munini w’ababituye bari mu mirire mibi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (Minagri) igaragaza ko ikigero cyo kwihaza mu biribwa kiri hejuru ya 81.3% ariko igipimo cy’abana bari mu mirire mibi kiracyari hejuru.

Muhamyankaka yagaragaje ko nubwo ikigero cyo kwihaza mu biribwa kiri hejuru mu Rwanda, ikibazo cy’imirire mibi kigiteye inkeke.

Ati “Mu Rwanda dufite ibibazo by’imirire mibi by’ubwoko butatu burimo ababiterwa no kutabona ibiribwa bihagije, abarya ibirenze bikabatera umubyibuho ukabije n’ababura amaraso kubera kubura intungamubiri.”

Yasobanuye ko ikibitera ahanini ari ukubura ibiribwa mu bice bimwe na bimwe ‘Bigaterwa ahanini n’ihindagurika rw’ikirere ariko ntitwakibagirwa ko hari n’ababihinga ariko ntibabirye’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya FANRPAN, Prof Sidi ASho, yavuze ko Afurika ihuriye ku kibazo cy’ubukene n’umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi ahanini bikunze guterwa n’ihindagurika ry’ibihe nk’amapfa, imyuzure n’ibindi.

Ati “Intego nyamukuru ni uko habaho kuvugurura umusaruro, kongera ishoramari mu buhinzi n’ubworozi no kugira uruhare kuri politiki zitandukanye ku buryo guverinoma zongera ingengo y’imari zishora mu buhinzi n’ubworozi.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ingingo iyi nama igiye kwigaho ziri mu bihangayikishije Umugabane wa Afurika zikwiye gufatirwa ingamba.

Ati “Tugomba kumenya akamaro ko gusigasira umutekano w’ibiribwa n’imirire mu gihe ubukungu buba bwugarijwe n’ibibazo. Tugomba gushora imari mu gihe ubukungu bwifashe neza hagamijwe kugabanya ibyabushegesha no kubaka ubushobozi bwafasha kwikura mu bihe bikomeye.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), bwerekanye ko abana 38% bagwingiye, 9% bafite ibilo bidahagije ugereranyije n’imyaka bafite naho 37% bafite amaraso adahagije.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ingingo iyi nama yigaho ziri mu bihangayikushije Umugabane wa Afurika zikwiye gufatirwa ingamba
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Muhamyankaka Venuste yavuze ko hari ibihugu bimwe bifite ubuhinzi buteye imbere nyamara bifite umubare munini w’abantu bari mu mirire mibi
Inzobere zagaragaje uko ubuhinzi bwarushaho gutanga umusaruro usubiza n’ibibazo by’imirire mibi. Iyi nama yahuje inzobere n'abashakashatsi baturutse mu bihugu 18

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Justine Twahirwa 2019-11-05 14:00:53

Kugira ngo bwaki no kugwingira bicike mu Rwanda nihazamurwe uburezi bw’umwana wumukobwa nibura buri umwe amu ake agire 3 yisumbuye cg S.3. Ubwo buri mama azaba afite ubumenyi buhagije bwogukurikirana indyo yuzuye y’urugo rwe! Ikindi abantu bakuru bareke gusambanya abangavu. Nta mwana wokugira umwana! Umwana ubyaye muri ubwo buryo, kuri iyo mwaka abamukomokaho batarwaye bwaki bakanagwingira byaba ari ohitangaza !!!

Kwamamaza