IGIHE

Intumwa za Uganda zitegerejwe i Kigali mu nama ya mbere ku kuzahura umubano n’u Rwanda

5 11-09-2019 - saa 13:29, Rabbi Malo Umucunguzi

Itsinda rizoherezwa na Guverinoma ya Uganda ritegerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, mu nama izahuriza hamwe ibihugu byombi haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo, aheruka gusinyirwa i Luanda muri Angola.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola wakiriye iyi nama.

Ayo masezerano yasinywe nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda ikomeje guhohotera Abanyarwanda bayibamo cyangwa bayigendamo, kubangamira ubucuruzi bwarwo no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Muri ayo masezerano hemejwemo “kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi” no “guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”

Ayo masezerano anateganya ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi (U Rwanda na Uganda) igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiyakubiyemo; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko iyi ari yo nama ya mbere igihe guhuza impande zombi igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ati “Ni itsinda ritegerejwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.”

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, ‘aho ruzingiye’ ni mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kuko ari ho hazaturuka umuti w’ibibazo byose byagaragajwe.

Nduhungirehe aheruka kubwira IGIHE ko nyuma y’igihe u Rwanda rusabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, igihe cyo kuvanaho iyo nama kitaragera nubwo byaba ari ho bigana.

Impamvu ngo ni uko “Ikibazo ntabwo ari ukugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda, ahubwo ni Abanyarwanda benshi bari mu mabohero ya Uganda.”

Abajijwe igihe Abanyarwanda bakwitega gukomorerwa kujya muri iki gihugu cy’abaturanyi, yagize ati “Abanyarwanda bafungiye Uganda nibafungurwa.”

Gusa uyu muyobozi yavuze ko uburyo amasezerano yasinywe ateye, atanga icyizere ko yubahirijwe yabyara umuti w’ibibazo u Rwanda rushinja Uganda, nk’uko yabibwiye BBC akimara gusinywa, ku buryo umuntu yategereza akareba aho ibintu bigana.

Ati “Uyu munsi icyabaye ni ugusinya ayo masezerano, ku buryo rero twizera ko aya masezerano uko ateye, ubundi yakagombye kurangiza ikibazo. Ariko gusinya amasezerano ni ikintu kimwe, kuyubahiriza ni ikindi.”

Ibimenyetso bya mbere nyuma y’isinywa ry’aya masezerano ntibyabaye kubahiriza nibura imwe mu ngingo zayo, kuko Uganda yahise ifunga bimwe mu binyamakuru bikomeye byo mu Rwanda ngo bitabasha gusomwa n’abantu bari muri icyo gihugu, ivuga ko bibangamiye umutekano wayo.

Inkuru wasoma:

-  Soma ingingo ku yindi y’amasezerano yasinywe na Perezida Kagame na Museveni muri Angola

-  Hitegwe iki nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda? Ibimenyetso by’ibanze birashisha!

Perezida Museveni asinya ku masezerano y'ubufatanye n'umutekano hamwe n'u Rwanda
Perezida Kagame na bagenzi be bashyira umukono ku masezerano
Perezida Kagame na Museveni bahererekanya amasezerano yari amaze gusinywa
Abayobozi bafatanye mu kiganza nk'ikimenyetso cyo gushyira hamwe kuri aya masezerano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nkundimanaJean 2019-09-13 00:29:06

Dusenge amasezerano ntazabe ibipapuro.

2
JAMES 2019-09-12 21:17:08

Tubahaye ikaze i wacu i Rwanda erega turi abavandimwe

3
Kangabo prophet 2019-09-12 05:43:40

Nibyo kwishimirw nibijya mungiro

4
Habimana Ignace John 2019-09-11 21:59:30

That’s good, congratulations our presidents, hilo ni jambo zuri sana natumai kila mwananchi wa nchi hizi na EAC kwa ujumla atafurahia ama amefurahia makubariano haya. Asanteni marais wetu na Mungu awazidishie upendo na maisha marefu ili muendelee kutenda yaliyo mema kwa wananchi wenu.

5
Dieudonne Hakizayezu 2019-09-11 12:17:48

Nyamara gufungura abafunzwe no gufungura ibinyamakuru ntibiri mu masezerano. Ahubwo ikirimo n’ukureka urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu hagati y’ibihugu byombi.

Kwamamaza