Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari impinduka zitandukanye zakozwe mu bijyanye no kwishyura ingurane z’abaturage, ahagiye kubakwa ibikorwaremezo ku buryo bazajya bishyurwa vuba, hirindwa ibirarane byakunze kugaragara ahakorerwa imishinga minini.
Ahateraniye abaturage n’abayobozi bakuru ntihabura uzamura ikibazo cy’ubutaka bwe bwubatsweho ibikorwaremezo ariko ntiyishyurwe ingurane.
Nk’urugero muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023/2024 igaragaza ko mu turere turindwi twasuwe hakiri amadosiye 1.266 y’abaturage atarishyurwa; amafaranga y’ingurane angana na 806.079.023 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026 yavuze ko ibijyanye no kwishyura ingurane mu mishinga minini Leta ifatanyamo n’abafatanyabikorwa hari umuti wavuguswe.
Ati “Ku kibazo kijyanye n’ingurane ubu byaremejwe akenshi n’abafatanyabikorwa banini dukorana nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Banki y’Isi ko imishinga ari uko tuzajya dushyiramo ayo mafaranga kugira ngo byose bijyane. Hari ibyo natwe twemeye gukora nk’igihugu kuko ntabwo bemera ko amafaraga yabo bayakoresha mu kwishyura imisoro.”
Uturere dukennye tuzitabwaho by’umwihariko
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwageze kuri 27,4% buvuye kuri 39,8% mu 2017, na ho ubukene bukabije bugera kuri 5,4%.
Uturere 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu na Karongi.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu gusaranganya ingengo y’imari mu turere harebwa umubare w’abadutuye n’igipimo cy’ubukene kiharangwa.
Ati “Ubu tugiye kuzabisubiramo kuko dukurikije raporo y’imibereho y’ingo yabanjirije iyi, hari uturere twari dukennye cyane, urugero muri Nyamasheke ariko ubu urebye ubukene bwaragabanyutse muri Nyamasheke. Birumvikana ko tugomba guhindura hakibandwa ku turere dukennye cyane kurusha utundi.”
Impinduka zitezwe mu gukwirakwiza amashanyarazi
Mu byerekeye amashanyarazi habamo kuyatunganya no kuyageza ku ngo cyangwa ahandi bayakeneye.
Imibare igaragaza ko ingo 72% zifite amashanyarazi ndetse ubu hagezweho kongera ingano y’amashanyarazi igihugu gitunganya kugira ngo ashobore gukwira abantu bose.
Ati “Icya mbere ni uko tubona ko igihe kigeze ko twongera tukinjira mu gutunganya amashanyarazi, tukongera inganda zitunganya amashanyarazi.”
Yongeyehp ko “Iyo tumaze kuzamuka tukagera kuri 72% duhita duhura n’ikibazo cy’imiturire aho abaturage baba batuye kure kubagezaho amashanyarazi biba bitoroshye. Ubu icyo turi gukora mu igenamigambi (muzanabibona muri iyi minsi ikurikira) turimo turashaka kongera gushyira ku murongo Abanyarwanda uko batuye cyane cyane mu cyaro ariko no mu Mujyi twamara kubegeranya tukabaha umuriro.”
Politike y’urwego rw’ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Icyororo gishya cy’inka kiritezwe
Minisitiri Murangwa yavuze ko umukamo w’amata mu gihugu ukiri muke bituma uruganda rutunganya amata y’ifu rukora ku rugero rwa 30% gusa.
Ati “Tugomba kongera ubwiza bw’amatungo dufite cyane cyane dushaka icyororo cyiza ku buryo amata dufite mu Rwanda yiyongera cyane. Tubibonera muri rwa ruganda rw’amata y’ifu, ubona ko ubushobozi buri hasi cyane, ntabwo tubona amata ahagije yo kujyana mu ruganda.”
Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017 ukagera kuri litiro zirenga miliyari 1 mu 2024. Ku munsi haboneka litiyo miliyoni 2,9 z’amata mu gihugu hose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!