IGIHE

Ingufu za nucléaire zizafasha u Rwanda kugera ku bushobozi bwo gukora umuriro wa Gigawatt eshanu

0 30-06-2025 - saa 14:03, Igizeneza Jean Désiré

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050, aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ruzakenera gukora amashanyarazi angana na ‘gigawatt’ eshanu. Yashimangiye ko ingufu za nucléaire ari zo rwerekejeho amaso mu kwesa uwo muhigo.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nka ‘Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025’ igiye kumara iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali.

Iri guhuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro cyane cyane mu kureba uko zabyazwa amashanyarazi, hifashishijwe inganda nto zizwi nka ‘Small Modular’ na ‘Micro Reactors’

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko uko iminsi izakomeza gusimburana Afurika izakomeza gukenera ingufu na cyane ko abaturage bo kuri uyu mugabane bazaba biyongera umunsi ku wundi.

Yagaragaje ko nta gihindutse mu myaka nka 40 iri imbere Abanyafurika bazaba barageze kuri miliyari eshatu, icyo gihe Afurika izaba iri mu migabane ikenera ingufu cyane bigizwemo uruhare n’iterambere ry’inganda, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n’iterambere ry’imijyi n’ibindi.

Ati “Nk’ubu duteraniye aha, abarenga miliyoni 600 bo muri Afurika ntibagerwaho n’amashanyarazi. Baracyifashisha ingufu zikomoka ku bimera (biomas) n’izindi ngufu zitaboneye mu mirimo yabo ya buri munsi.”

Minisitiri Ngirente yavuze ko ibyo bigira uruhare mu kwangiriza ibidukikije nk’amasnyamba, bikagira uruhare mu kwangiriza urusobe rw’ibinyabuzima bigizwemo n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ziterwa n’ibyo bikorwa byo kutabona ingufu ziboneye zitangiza ibidukikije.

Yibukije ko nubwo Afurika ifite uburyo bwo kubona amashanyarazi akomoka nko ku izuba, umuyaga, ku mazi n’ahandi ariko abaturage bose batazibona ku buryo bungana bigatuma atagera kuri bimwe mu bice bya Afurika, icyuho gikomeje kudindiza iterambere rya Afurika.

Mu kuziba icyo cyuho ndetse no kugira ngo gahunda y’iterambere rirambye rigerweho, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ukwisunga ingufu za nucléaire kugira ngo haboneke amashanyarazi ahagije.

Yibukije ko ari n’ingufu zitangiza nk’uko byemejwe mu Masezerano ya Paris ndetse no muri COP29 hagarukwa ku kamaro k’izi ngufu mu kugabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.

Ati “Tugomba kwemera ko gushora mu bijyanye n’ingufu zitangiza ndetse zishoboka kwishingikirizwaho ari intambwe y’ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.”

Yavuze ko izo ngufu zizanafasha no mu zindi nzego nko guteza imbere ubuhinzi, ubuvuzi n’izindi zikenera ikoranabuhanga rihambaye hifashishijwe ingufu za nucléaire, anizeza ko ari ingufu ziri kwibandwaho hagamijwe amahoro, guhanga udushya no kwimakaza iterambere aho kwibanda ku zangiza.

Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zakunze gukoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere mu Isi na Afurika idasigaye bigatuma n’urwego rw’ingufu rwangirika cyane.

Minisitiri Dr Ngirente yibukije uburyo mu 2024 Umugezi wa Zambezi ufasha mu gutanga amashanyarazi angana na MW 20.000 wagizweho ibibazo amazi yawo akakabanyuka, bigatuma ingomero ziwufatiyeho nk’urwa Kariba ruri mu nini Afurika ifite, zigabanya ingano y’amashanyarazi zitunganya.

Ati “Ibi byatumye amashanyarazi aba make bigaragaza uburyo ihindagurika ry’ibihe riri gushyira mu byago n’ibikorwaremezo twishingikirizaho cyane. Tugomba kugira icyo dukora dufatanyije. Umugabane wacu nubwo ufite inkomoko z’amashanyarazi zitandukanye ariko ntabwo agezwa kuri bose ku buryo bungana ndetse turacyishingikiriza ku bihe. Ni yo mpamvu tugomba kwerekeza amaso ku ngufu za nucléaire. Ntizangiza, ndetse ntabwo zisaba kwishingikiriza ku mvura cyangwa izuba. Zitanga amashanyarazi amanywa n’ijoro.”

U Rwanda rugeze kure…

Kugira ngo amashanyarazi aturutse kuri nucléaire aboneke hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi. Aho hashyuhirizwa amazi ni yo “nuclear reactor”.

U Rwanda rumaze igihe rufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iryo koranabuhanga rugerweho. Nko mu 2023 rwasinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikorere igerageza rya “nuclear reactor” mu Rwanda.

Ibyo byajyanye no gufatanya n’ibindi bigo byo mu Burusiya no muri Amerika kugira ngo hibandwe ku gukora inganda nto zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zizwi nka zizwi nka ‘Small Modular’ na ‘Micro Reactors’.

Zifite umutekano wisumbuye urengeje inganda zisanzwe ndetse ni zo zinajyanye n’ubushobozi bw’u Rwanda haba mu bushobozi bw’imiyoboro y’amashanyarazi rufite n’ibindi kuko zikora amashanyarazi angana na MW 100 cyangwa munsi.

Byitezwe ko bitarenze 2030 u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.

Ni uruganda rwubakwa ku buso buri hagati ya 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko mu Cyerekezo 2050 aho mu 2035 ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije no mu 2050, aho ruzaba rukize, ruzaba rukenera gukora amashanyarazi angana byibuze na gigawatt eshanu mu gihe ubu rutaranageza no kuri gigatwatt imwe.

Ati “Ni yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gukoresha ingufu za nucléaire kugira ngo twirinde ukutangana k’umuriro dukenera n’uwo dukora. Ibi bizadufasha mu gukomeza guteza imbere iterambere ry’ubuhungu by’umwihariko ubwibanda ku bumenyi.”

Izindi nkuru bijyanye:

Amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire azatangira gukoreshwa mu Rwanda mu myaka itanu

Ivumburamatsiko ku mushinga w’Uruganda rw’Ingufu za Nucléaire mu Rwanda

Ibisubizo by’ibibazo wibaza ku masezerano aganisha u Rwanda ku mashanyarazi ya nucléaire

U Rwanda rwinjiye mu mikoranire iganisha ku kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bwo kubaka ikoranabuhanga rizafasha mu gutunganya Ingufu za Nucléaire

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ruteze amaso ingufu za nucléaire mu kugera ku ntego y'iterambere rirambye
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yafunguye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda
Inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n'abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika
Abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bo mu Rwanda na bo bari batumiwe kugira ngo bahahe ubumenyi mu bijyanye n'ingufu za nucléaire
Minisitiri w'Umutekano, Dr. Vincent Biruta mu bitabiriye inama
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na we yitabiriye inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire
Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'abandi bayobozi bari bageze ahari kubera inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure urugendo rwo kurera abahanga mu bijyanye n'ingufu za nucléaire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza