IGIHE

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yahinduwe urwererane (Amafoto)

4 21-05-2019 - saa 09:34, Rabbi Malo Umucunguzi

Hashize iminsi ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivugururwa, mu gihe yari imenyerewe mu isura isa n’igitaka noneho yasizwe irangi ry’umweru, ku buryo iyo uyitegereje aho waba uri hose ubona yahindutse urwererane.

Iyi ngoro ibitse amateka akomeye cyane ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hasinywaga amasezerano ya Arusha hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma ya Perezida Juvenal Habyarimana, hemejwe ko abasirikare ba FPR bagera kuri 600 binjira mu Rwanda bijyanye na gahunda yo gusaranganya ubutegetsi n’ingabo.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, aheruka kuvuga ko Leta yariho yashakaga ko abo basirikare ba FPR bajya i Mburabuturo cyangwa i Kami, ahantu bashakaga kuzabamarira babarashe. Bo barabyanze bahitamo muri CND kuko yari inyubako ikomeye.

Gen. Maj. Charles Karamba uyobobora Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, mu gihe cya Jenoside yari kapiteni akaba n’umwe mu basirikare 600 ba FPR Inkotanyi bari muri CND.

Yigeze kuvuga ati “Nyuma y’iminota nk’ine gusa indege ya Habyarimana imaze kuraswa mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, abasirikare ba leta bari i Kanombe batangiye kuturasaho ndetse n’abari ku Kacyiru bose bafatanya kuturasa.”

Icyo gihe ngo bafashijwe n’imbunda nini igaragara hejuru y’ingoro y’Inteko ishinga amategeko, yakoreshwaga n’abasirikare barimo David Rwabinumi icyo gihe wari sergeant n’ubu ukiriho.

Uyu munsi iyo witegereje ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubona aho ibisasu yagiye iterwa byapfumuye n’aho amasasu yagiye afata. Iyi nyubako kandi iheruka gufungurwamo Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, yatashywe na Perezida Kagame mu 2017.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyegera ry’abaturage mu Nteko Ishinga amategeko, Nzeyimana Cleophas, yavuze ko guhindura isura y’iyi ngoro ari mu rwego rw’isuku, ko ibijyanye n’amateka nta na kimwe kizabangamirwa.

Ati "Icyavuguruwe ni irangi, kandi irangi ni isuku. Iyo rero ubonye irangi ririho rishaje urarisimbuza ugashyiraho irindi, ibyo nta kidasanzwe kirimo."

"Hariya ntacyo hazakorwaho ntabwo hazahindurwa, hariya hagiye haterwa ibisasu hagatoboka, hagakomereka bikagaragara, nta rangi rizasigwamo ku buryo hasibangana, hazaguma kuriya ku buryo hazakomeza kugaragarira buri wese."

Iyi ni inyubako imaze igihe kuko Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangiye kubakwa mu 1980, ikuzura mu 1989.

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkotanyi 2019-05-21 07:35:54

Eeeeeeh, uziko bariya baginga iyi nzu bari bafite gahunda yo kuyibasenyeraho???!! Urabona ukuntu bayirashe??!! Nuko iriya nzu yari ikomeye pee iyo iba indi iba yaraguye pee??# ibyo bimenyetso by’amateka turanasabye bizagumeho. Naho ubundi byo rwose mwakoze kongera kuyivugurura igaterwa n’irangi.

2
aamakuru 2019-05-21 06:13:56

genda umwubatsi wa kera warubakaga iyo baza kurasa ku birahuri nsigaye mbona ubu ntawari kuvamo
ikindi umugambi kabarebe yari awuzi...wo kuzaraswa? kuko guhitamo forteresse ubanza hari harabayemo kubikeka?

3
Pacis 2019-05-21 06:12:06

Sureba ahubwo ayamabara niyo agaragara
Uve kumabara yo muri rimwe.

4
Fourteen four barreled 2019-05-21 05:53:26

Igihe muraho, ese ko iyo muvuga abarwaniye muri CND kuki mutajya muvuga afande Kwikiriza Wycliffe wari major kiriya gihe, ko ari nkaho ariwe wari unayoboye 3rd battalion mubyukuri.

Kwamamaza