IGIHE

Ingingo zashingirwaho mu kwemeza imodoka za ‘automatique’ mu gukorera permis

11 21-05-2019 - saa 12:51, Ishimwe Israel

Inkuru y’umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gushaka impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga wakomojweho cyane mu mpera za 2018, yakiranywe ubwuzu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahanitse ijwi basaba ko imodoka za ‘automatique’ zakoreshwa mu bizamini byo gushaka impushya zo gutwara kuko ‘zoroshya ubuzima’ kandi zijyanye n’icyerekezo cy’Isi.

Hari abakora ibizamini bifashishije imodoka zisanzwe kandi bamenyereye gutwara iza ‘automatique’ bakunze kugaragaza ko bibagora, bigatuma batsindwa.

Benshi basubije agatima impembero ubwo ku wa 27 Ugushyingo 2018, Depite John Ruku Rwabyoma yashimangiye ko uwo mushinga azawushyigikira nugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umushakashatsi mu bijyanye n’Imodoka n’Amategeko, André Glomico, yatangarije IGIHE ko asanga hari impamvu zikwiye gushingirwaho mu kwemeza itegeko ryo gukoresha imodoka za ‘automatique’ mu bizamini.

Gusa kuri we ntiyemeranya na benshi ku kuba mu byashingirwaho harebwa ku kuba umubare munini w’imodoka zishyirwa ku isoko muri iki gihe ari iza automatique.

Yagize ati “Umwana utangiye kwiga mu mashuri abanza ntiyakubwira ko impamvu akoresha mubazi (calculatrice) ari uko ziri ku isoko ari nyinshi. Agomba kubanza kumenya gukora imibare y’ibanze.”

Yasobanuye ko umuntu w’umutangizi akwiye guhera ku modoka isanzwe kuko imufungura cyane, akagira ubumenyi buri hejuru.

Uyu mushakashatsi yavuze ingingo eshatu z’ingenzi zashingirwaho mu kwemeza iri tegeko zirimo ubushobozi mu guhuza ibikorwa bituma imodoka igenda, kubona ibikoresho bisimbura ibyangiritse n’ibyashaje (pièce de rechange) no kwiyongera kw’ababona permis.

Yagize ati “Ingingo nyamukuru yo gushingiraho ni uko abantu bose badafite ubushobozi bwo guhuza ibikorwa mu gihe batwaye imodoka zisanzwe (manuelle). Ruriya ruhurirane rwo kureba imbere, gukandagira embrayage no kuyirekura, kumenya ko vitesi yananiwe, guhaguruka ahantu hahanamye (démarrage en côte) n’ibindi. Ibi byose hari ubwonko bw’abantu bamwe badashobora kubimenya.”

Yakomeje avuga ko “Niba hari abantu bafite icyo kibazo nkuko umuntu ashobora kunanirwa imibare ariko ari umuhanga mu bindi, bakwiye koroherezwa, bakagira amahirwe yo gutwara imodoka.”

Glomico yavuze ko bizanakemura ikibazo cy’abatungaga impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, zigata agaciro batarabona izo gutwara za burundu.

Ati “Umubare w’abafite permis uziyongera kuko ikizamini cy’imodoka ‘automatique’ kiroroha. Niyo yihindurira vitesi, ikanikandagira embrayage. Uyitwaye icyo akora ni ukuyobora, gukora acceleration no gufata feri.”

Golomico yasobanuye ko “Imodoka ‘automatique’ niziza ibikoresho bizaboneka byoroshye. Urugero disque d’embrayage (iba hagati ya moteri n’ahari vitesi) y’imodoka zisanzwe ntizisaza nk’iza ‘automatique’ kuko zo zirikoresha.”

Icyifuzo ku bizamini byatangwa

Mu busanzwe, umuntu watangiriye ku modoka ‘automatique’ ntabwo aba azi gutwara isanzwe kereka iyo yitoje akabimenya.

Glomico yatanze icyifuzo ko mu gihe itegeko ryakwemezwa, hazashyirwaho ibizamini bibiri birimo icyo yise BA (Automatique) na BM (Manuelle).

Yagize ati “Umuntu azaba afite provisoire hanyuma akorere uruhushya rwo gutwara rwa burundu rwa BA cyangwa BM. Nibamufatira mu muhanda afite permis ya BA atwaye imodoka isanzwe, icyo gihe azafatwa nk’udafite uruhushya rwo gutwara (sans catégorie). Ufite BM akaba yatwara imodoka zose kuko ifatwa nk’imberabyombi.”

Glomico yavuze ko imiterere y’imodoka za ‘automatique’ nta mpungenge ifite ku guteza impanuka zo mu muhanda.

Ibizamini byose kuva ku modoka nto kugeza ku nini, bikorwa hakoreshejwe imodoka za manuelle. Gutwara ubu bwoko bw’imodoka bisaba ubuhanga ndetse no kwigengesera cyane.

Abakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, bose bagiye batsindwa no kutabasha kubahiriza kimwe mu bizamini ndetse no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda. Ku bwa polisi iyo unaniwe n’ibyo bizamini imodoka ikakuzimana, ubwo uba utsinzwe nta zindi mpaka. Amahirwe aba asigaye ni ukwishyura amafaranga ukongera kwiyandikishiriza ugakora ikizamini ku yindi nshuro.

Glomico yatanze igitekerezo ko mu gihe imodoka za automatique zaba zemewe mu bizamini, hashyirwaho categorie nshya ya BA (B Automatique) izigenewe gusa
Depite John Ruku Rwabyoma yijeje ko azashyigikira umushinga w’itegeko ryemera ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NDIKUMANA Adolphe 2019-05-24 11:08:06

Ibyo nibyo ntaworeka kubishigikira kuko nubundi har’abantu batunga permis baguze batazi gutwara imodoka n’imwe ,yaba manuel cange automatique ,ariko ubu bizoca byoroha kuko ntamuntu azaba agitinya gukorerayo permis kuko nakare hazaba hariho itandukaniro rya permis kuko bamwe bazahabwa BA abandi nabo baronke BM bisobanuye uwakoze ikizamini ca automatique atazaba yemerewe gutwara manuel ariko uwakoreye permis ya manuel wewe azaba yemerewe gutwara zose ,murumvako byaba aribyiza cyane ! Kuko automatique zifasha aba papa naba maman bakuze gutwara imodoka kuko atambaraga nyishi bisaba ,ikindi muri kino gihe hari amamodoka menshi cyane ya automatique kuburyo hariho ama coister nama camion ya automatique ! Rero ntagukomeza ibintu !!!

2
Tod 2019-05-22 11:24:46

Iki kibazo kiroroshye cyane. Ni ugutera akajisho aho izo modoka zituruka (zikorerwa) uko bakora ibizamini byo kuzitwara, cyane ko baziturushaho ubumenyi.

3
Prince 2019-05-21 16:09:16

Nukuri ndagushigikiye nanjye. Kuko nabaye mumahanga Dubai, umuntu bamuhitishamo bitewe nicyo ashaka, yatsindira examen kumodoka ya automatique ubwo kuri permis ye bandika GEAR AUTOMATIC azatwara iya automatic gusa atemerewe manuel. Kandi abantu hafi ya bose batwara imodoka za automatique usibye hano nabonye biri mumitwe yabantu ngo automatic simodoka. Uwutayishaka ubwo azakorere manuel. Mubyigeho bayobozi. Murakoze

4
zena mabasi 2019-05-21 13:10:19

Ariko abanyarwanda dukwiye kwivanamo ikintu cy’ubunebwe.Kuko gushaka gutwara imodoka ya automatique gusa,ni ukwanga kuvunika,kuko kumenya gutwara imdoka manuelle uba wabiruhiye koko
kandi ni cyo cyerekana ko uzi imodoka koko,kuko utwara n’iyo ya automatique nyine bikoroheye.Ntabwo
rero umuntu uvuga ngo aziga gutwara automatique yonyine yaba azi imodoka na mba.Ubundi azavuga ko ayitwaye gute kandi automatique iba yitwaye nyine?Rwose dushyize mu gaciro nta permis ya automatique,
ntabwo isobanutse.Murakoze.

5
Heaven 2019-05-21 12:05:03

oya rwose uwo mushinga si wo! nibareke habe ikizamini utsindwa atsindwe utsinda atsinde,ibyo koroshya sibyo,imisozi tubamo n’imihanda mito byose bisaba umuntu uzi gutwara imodoka mu buryo budateza impanuka n’ubwo ari nke!,njye nakoze inshuro 4 ariko sinacitse intege permit ndayibona!ni cyo kwiga bivuga Ni bige maual naho automatic nta kizamini kirimo birutwa no kuyibahera aho nta kizamini!

6
Paul 2019-05-21 10:49:22

Yeah,watanze impamvu y’umvikana ubwo
Abo bireba babiheraho bareba n’ibindi byaza byunganira ibitekerezo byawe.

7
Zéro faute 2019-05-21 10:27:50

Iki kibazo gikwiye gukemuka ahubwo abakeneye gukorera permis zo gutwara automatique, bigatangira gukorwa.
Icyo nshaka kongeraho ni uko na hano i burayi, umuntu ushaka gukorera permis ari we wihitiramo manuel cg automatique.
Icyo mwakwibuka gusa ni uko ibizamini bya provisoire byose ari bimwe kuri bose, hanyuma définitif niyo itandukanye.
Icya nyuma narangirizaho ni uko permis ya automatique itemerewe gukoreshwa ku muntu utwaye imodoka ya manuel.Ariko ufite permis ya manuel we afite uburenganzira bwo gutwara zombi.
N.B: Nta mpamvu rero yindi ikwiye gushingirwaho mu kwemerera cyangwa kwangira umuntu gukorera permis ya automatique. Bigomba kuba amahitamo y’umuntu ku giti cye bitewe n’icyifuzo cye,
nta mpamvu yo kubigira ibintu birebire.

8
kana 2019-05-21 09:59:50

Aliko njyewe ndikumva ibyo Golomico avuga ari igitekerezo kiza cyane,congratulations bro turagushyigikiye kbsa.

9
guya 2019-05-21 07:21:01

Isi turi kuganamo niyo koroshya ubuzima! Bareke rero dukoreshe automatic kuko niho isi igeze!

10
Jean Paul 2019-05-21 06:29:24

Ni byiza ko uyu mushinga uzakemura bimwe na bimwe arko hari n’ikimdi dukwiye kwibaza. Kuki provisoir ita agaciro bigasaba ko umuntu yongera gukora kandi yaratsinze ku nshuro yambere? Nibaza ese amategeko y’umuhanda aba Yahindutse? Igitekerezo cyanjye ni uko aho kugirango umuntu asubiremo ikizamini kandi amategeko atahindutse yanjya atanga amafaranga ko ku renewinga akabona provisoir nshya. Nkuko diplome cg degree idata agaciro ahubwo umuntu ahora ashakisha uko yahera ku kindi cyiciro cyisumbuye numva na Provisoir ariko byaba bimeze.

Murakoze

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza