IGIHE

Ingingo ihana gusebya perezida yatanzweho ibitekerezo na Kagame yakuwe mu mushinga mushya w’itegeko

13 10-07-2019 - saa 18:04, Cyprien Niyomwungeri

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, wakuwemo ingingo ya 236 yateganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutegeka ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

Gusa mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Prof Sam Rugege yavuze ko iyi ngingo yo igendana n’inshingano zihariye Perezida afite zo kurinda ubusugire bwacyo, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bitewe n’inshingano afite ku gihugu.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Ubwo yagezaga ku badepite isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, yavuze ko gusebya Umukuru w’Igihugu nabyo byakuwe muri uyu mushinga.

Ati “Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 236 itanyuranya n’ingingo ya 15 na 38 z’Itegeko Nshinga, turasanga ikwiye nayo kuvamo bitewe n’uko abantu benshi bakomeza kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure bwabo bwo gutanga ibitekerezo ku Mukuru w’Igihugu.”

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafataga umwanzuro w’uko gusebya Perezida wa Repubulika ari icyaha, Perezida Kagame ntiyemeranyije n’uyu mwanzuro, aho yavuze ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo cyaba mbonezamubano.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryavugaga ko Perezida wa Repubulika ‘yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu’.

Rikomeza rigira riti “Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa.”

Inkuru wasoma:Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ivanwaho ry’ingingo z’amategeko byemejwe ko zibangamye

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode, imbere y'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Chameleon 2019-07-13 06:13:23

Iyo mbonye Evode avuga nshesha urumeza! Harya ubu yari Sawuli nyuma aba Petero? Njye mubona nk’uruvu, urwumvu cyangwa urunyaruvu bitewe ni aho uba...

2
Nununa 2019-07-12 09:03:34

Ni byiza. Ariko ndibaza uko bizagenda in the future mu gihe igihugu cyazagira undi mu president utabona ibintu kimwe na Kagame. Ndashaka kuvuga undi mu president wakumva we abangamiwe n’abatuka umukuru w’igihugu. Ubwo se iyo ngingo izajya ihindukana n’ abayobozi?

3
Nununa 2019-07-12 09:03:34

Ni byiza. Ariko ndibaza uko bizagenda in the future mu gihe igihugu cyazagira undi mu president utabona ibintu kimwe na Kagame. Ndashaka kuvuga undi mu president wakumva we abangamiwe n’abatuka umukuru w’igihugu. Ubwo se iyo ngingo izajya ihindukana n’ abayobozi?

4
Rutanga 2019-07-11 22:09:15

Hazamgire ubigerageza se arebe ikimubaho. Hhhhhhhhh
Mwasetsa n’uvuye guta nyina!!!!

5
Mica 2019-07-11 02:36:44

Ibi bigaragaza nineho aho igihugy kiri kugana neza. Niba Perezidansi isigaye ibina kimwe n abashaka kuvuga rikijyana, iyi ni inzira ya demokarasi isesuye. Ikibazo: none se iyi ngingo yaje gusubirwamo, maze urukiko rw ikirenga ruremera? Niba icyemezo cyari cyafashwe n urukiko rw ikirenfa, urundi rwego ruruvyguruza ni uruhe mubijyanye no kubahiriza itegeko nshinga? Ni Inteki y abadepite? Ni Perezidansi? Munsobanurire mwe mundusha ubumenyi mu bijyanye n ubutegetsi n amategeko. Murakoze.

6
hitimana 2019-07-11 01:42:39

Ni His Excellency ubwe wasabye yuko iyi ngingo ivaho.Nyamara Supreme Court yari yavuze ko igomba guhamaho!! Byerakana ko president wacu adakunda "kwishyira hejuru" nka ba Mobutu,Kadafi,Museveni,etc...Ni kenshi ajya avuga ko "atazaguma ku butegetsi" kandi ko nawe azasaza nk’abandi bose.Nibyo koko.Nobody is immortal.Niyo mpamvu tugomba gushaka cyane imana tukiriho kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko yesu yavuze.Rwose ntitugashidikanye ko bizabaho.Iyaduhaye ubuzima,ishobora no gutuma tubaho iteka ryose.Ntakiyinanira.

7
uwayo 2019-07-10 23:07:44

ubutaha amategeko ajye asinywaho Na Prezida kuko abadepite bo ndabona babivangavanga ubu iyo perezida aribona mbere y’uko risohoka ntabwo ryari gusohoka

8
Danny 2019-07-10 18:27:04

Twizere ko n’ababifungiwe nabo bazahabwa imbabazi

9
Mukristo 2019-07-10 16:42:18

"...baravuga nkabihorera...hari umurongo ntarengwa, iyo uwurenze ntumenya icyagukubise." Mujye muca akenge ariko; umuntu yagirango ntimwumva.

10
Rugero 2019-07-10 14:02:27

Harya iri tegeko ntabwo ryari ryasinywe ahubwo ryanasohowe mu igazeti ya leta?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza