Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Joko Widodo wa Indonesia n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bahuriye mu kiganiro cyiga ku bufatanye bw’impande zitandukanye.
Iki kiganiro cyabereye muri Indonesia mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 cyayobowe na Perezida Widodo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Muri iki gitondo i Bali, Perezida Kagame yahuye n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu kiganiro cy’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa benshi, IAF2024, kiyobowe na Perezida Joko Widodo.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Indonesia, kugira ngo yitabire iyi nama. Ni inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika barimo Umwami Mswati III wa Eswatini, Nana Akufo-Addo wa Ghana na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.
Umukuru w’Igihugu yaherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, Francis Gatare.
Guverinoma ya Indonesia igaragaza ko muri iyi nama, abakuru b’ibihugu baganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri iki gihugu na Afurika, cyane ko hari byinshi impande zombi zihuriyeho.
Mu gushimangira ubu bufatanye, biteganyijwe ko Guverinoma ya Indonesia igirana n’ibihugu bya Afurika amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi ndetse n’ubuzima.
Ku bucuruzi, Perezida Widodo kuri uyu wa 2 Nzeri yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be ati “Ubufatanye buri hagati ya Indonesia na Afurika bwongereye igipimo cy’ubucuruzi mu buryo bufatika ndetse n’amasezerano mu bucuruzi.”
U Rwanda rufitanye na Indonesia amasezerano y’ubufatanye yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomare na pasiporo z’akazi, yashyizweho umukono muri Kamena 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!