IGIHE

Imyanzuro 10 yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi

21 12-03-2019 - saa 20:40, IGIHE

Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, hateraniye Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abawitabiriye anabibutsa ko Umwiherero ari umwanya mwiza wo:

• Kurushaho gutekereza ku nshingano bafite nk’abayobozi kugira ngo buri wese yubahirize neza inshingano ze;

• Gukomeza gufata ingamba zo gukosora ahagararagaye imbaraga nke mu byagombaga gukorwa n’inzego zinyuranye za Leta ndetse n’iz’abikorera;

• Gufata ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’Inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu cyacu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza h’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abitabiriye Umwiherero ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyacu kuko ariwo musingi w’iterambere.

Abari mu Mwiherero wa 16 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:

a) Raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 15 w’abayobozi;

b) Inzira u Rwanda rwanyuzemo mu rugendo rwo kwiyubaka (A reflection on Rwanda’s development trajectory);

c) Afurika mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga (Africa and global geopolitics);

d) Ishoramari rigamije guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu (Investment for recapturing the domestic market)

e) Kongera umusaruro w’ubuhinzi hagamijwe iterambere (Increasing agricultural productivity for growth);

f) Kunoza ireme ry’uburezi (Improving the quality of education);

g) Kunoza ireme ry’ubuvuzi (Improving the quality of health).

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ibanze kugira ngo Abanyarwanda babone serivisi bakenera mu Gihugu kandi hafi y’aho batuye.

2. Gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane (shares) no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’abikorera.

3. Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

4. Kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi (agriculture extension services),

(ii) gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu Gihugu bihenda kurusha ibiva hanze, harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi;

(iii) ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibitumizwa hanze nk’ibihingwa dufitiye ubushobozi bwo guhinga mu Gihugu,

(iv) gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

5. Gufatanya n’abikorera mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata kugira ngo ashobore kwakira umukamo w’aborozi wose kandi ugezwe ku isoko ry’abawukeneye harimo n’amashuri.

6. Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro ibishanga bidakoreshwa neza hifashishijwe urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka hagamijwe kubungabunga ubutaka buhingwa no kunoza imiturire.

7. Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri,

(ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye,

(iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum),

(iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.

8. Gufatira ibihano abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragayeho imiyoborere mibi no kunyereza umutungo kandi abayobozi batabikurikiranye cyangwa babigizemo uruhare bakabibazwa.

9. Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

10. Gukemura imbogamizi zikibangamira ireme rya serivisi z’ubuvuzi, hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

(i) kunoza imitegurire y’abaganga (medical education),

(ii)kwiga ku ngamba zo korohereza abaganga mu kazi kabo,

(iii) kuvugurura ibiciro by’umuriro n’amazi mu mavuriro.

Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na Perezida Paul Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Vincent 2019-03-14 05:07:12

Iyo myanzuro rwose ni myiza ariko kukirebana nubuvuzi ndetse nireme ry’uburezi hari ikibazo cyuko muri kaminuza hashyirwaho amashami y’ ubuvuzi atagira ikerekezo bazi neza ko ntakazi bazabonera abayiga, bigatuma habaho gusiragira baharanira uburenganzira bwabo bakiga nta motivation, nkabaza nti nigute ireme ryuburezi cyagwa se ubushobozi bwuwo munyeshuri kwisoko ry’umurimo bizagerwaho bikanyobera

2
Nkunzurwacu 2019-03-13 22:04:29

Murakoze Bayobozi bacu gushyira mu myanzuro Ireme ry’uburezi n’iry’ubuvuzi. Nibirebwe mu nzego zoze mu byiciro byose by’amashuri,no mu ndangagaciro z’umunyarwanda. Hariya niho dupfira.Ireme ry’uburezi ntirigendera ku myaka umuntu amara yiga.Riboneka mu musaro ugamijwe n’iyo kwaba ari ukwiga amezi cg umwaka umwe.Umusaruro ukenewe ku bavuzi ni ubuvuzi bufite ireme,bwongera ubuzima,bugabanya imfu za hato na hato zidasobanutse, bukumira indwara zishobora kwirindwa...Buhera hasi rero mu mashuri y’ibanze. Ushobora kwiga imyaka myinshi cg mike ikaba uburozi kuri service utanga kuko yenda iby’ingenzi bititaweho. Ireme riri mu buhanga bugezweho ugaragaza,mu buryo ukora neza ibyo wize n’ibyo ushinzwe,ubyumva,ubikunda nta ngaruka mbi kubo ubikoreye,kubo mukorana n’ibiremwa bigukikije.Ubwuzuzanye ni ngombwa.Ntidushakire ireme ku magrade, iyi ni promotion k’usanzwe agaragarwaho ireme ry’uburezi, agaraza ko hari icyo azi arusha abandi.Uriya uvuga imyaka umuganga yiga,azashishoze ,nta muganga uvura wenyine, nk’iyo itara rimurika aho ariho abaga ripfuye cg igitanda abagiraho si muganga ukemura icyo kibazo, iyo umurwayi agezi mu gitanda cye si muganga biriranwa. Iyo umurwayi atashye akize imvune si Muganga umugorora ngo yongere kugenda.Nta nzu yubakwa n’aba ingenieur bonyine... Ariko kandi ndashimangira ko Muganga wize neza ari ishema kuri we, ku muryango no ku gihugu.Ireme ni ngombwa kuri bose na hose mu bufatanye bufite ireme nyine.Hari igihe bazavuga ngo aba barwayi ni mubohereze mu Rwanda nibo bashoboye ibi aho kuvuga ngo najye i Nairobi, mu Buhinde, South Africa, i Burayi.... Murakoze

3
Johnny C5 2019-03-13 13:43:55

Kuri mutuell Na education Ho rwose birakabije bongeremo akabaraga

4
ken 2019-03-13 05:20:37

Ku babizi - haba hari aho umuntu yakura details z iyi myanzuro ra? ikindi igihe.com byakabaye byiza mudateruye gusa imyanzuro,ahubwo mukayikorera ubusesenguzi bwimbitse, kugira ngo habe hanabaho kubaza ibibazo kuri izo nzego za leta...

5
HABANA Eric 2019-03-13 03:06:32

Jyewe umwanzuro wa gatandatu warukenewe cyane, imikoreshereze y’ubutaka n’ikibazo gikomeye kabisa, leta n’idafata ingamba murasanga mu myaka itarenze itanu nta butaka bwo guhingaho no kororeraho dufite, amashyamba yadushiranye urazenguruka igihugu cyose ukabura ishyamba ryeze na rimwe, ariko umuzi w’iki kibazo n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umusaruro, n’ubutaka dufite. Leta n’ishyoreho itegeko ry’umubare ntarengwa w’abana umunyarwanda akwiye kubyara, naho ubundi ubutayu, inzara ndabibona mu marembo y’u Rwanda. nihabeho kubika ubutaka bwo guhingaho no kororeraho (gukoma) abaragiye barabizi. ubwo butaka leta ibukumire hoye kugira uwubwubakaho. Murakoze

6
Petra 2019-03-13 03:06:05

Ni byiza ariko hari ibintu 2 abanyarwanda bari biteze kuri uyu mwiherero batavuzeho.
1. Amabwiriza yo gukomeza kwimura abana mu ishuri kandi bigaragara ko bafite ubumenyi buke, umwana uba atabasha kubona byibuze 40% mu bizami by’ibihembwe bitatu uba umwimura ngo ajye gukora iki mu mwaka wisumbuye? ndetse na ziriya diplome bita passable aho umwana biba bigaragara ko nta 20% aba yagize mu kizami gisoza umwaka ariko ukamubeshya ko yarangije amasuri.
2. Umusoro w’ubutaka ndetse n’umusoro ku nyubako. Umusoro w’ubutaka wakagobye gutangwa n’abantu hari muri plan y’umugi gusa, kandi nabwo bikareba ababa bubatse nyuma yuko hafatwa icyemezo cyo kuhagira umugi. Gusoresha ba kavukire umusoro w’ubutaka (parcelle) ngo kuko aho batuye hashyizwe mu mbago z’umugi ni ukubahohotera cyane, bigaragara ko ari uburyo bwo kubirukana no kubambura imitungo yabo ku ngufu kandi nta handi beretswe ho kujya. Ikindi umusoro ku nyubako nawo mbona nta mpamvu yawo. Inzu z’ubucuruzi cg zikodeshwa ziba zishyuye umusoro ku nyungu ndetse n’umusoro w’ubutaka zubatseho, kongeraho umusoro wa gatatu rero ni ukugondoza abaturage pe!

Murakoze!

7
iganze 2019-03-13 01:50:20

Murakoze kutugezaho ingamba nziza abayobozi bacu badufitiye. Ku byerekeye ireme ry’uburezi, mu kunoza imfashanyigisho, ntihazabe kuzihuza n’igihe gusa, ikwiye rwose gusubirwamo hitabwa ku kigero cy’abana ikorerwa, kuko ubwinshi bw’amasomo muri primaire bituma yigishwa gake bagatangira andi ngo barangize gahunda y’umwaka, umwana akabigwamo kuko usanga yiga akabona amanota, ariko ibyo asigarana ni bike cyane, bimuca mu maso bigahita. Umwana yumva neza kandi agafata mu mutwe ibyo yabonye kenshi akabyumva kenshi, byaba akarusho akanabikora kenshi gashoboka. Nabyo mubidusuzumire ba nyakubahwa

8
Petra 2019-03-13 01:45:04

Ni byiza ariko hari ibintu 2 abanyarwanda bari biteze kuri uyu mwiherero batavuzeho.
1. Amabwiriza yo gukomeza kwimura abana mu ishuri kandi bigaragara ko bafite ubumenyi buke, umwana uba atabasha kubona byibuze 40% mu bizami by’ibihembwe bitatu uba umwimura ngo ajye gukora iki mu mwaka wisumbuye? ndetse na ziriya diplome bita passable aho umwana biba bigaragara ko nta 20% aba yagize mu kizami gisoza umwaka ariko ukamubeshya ko yarangije amasuri.
2. Umusoro w’ubutaka ndetse n’umusoro ku nyubako. Umusoro w’ubutaka wakagobye gutangwa n’abantu hari muri plan y’umugi gusa, kandi nabwo bikareba ababa bubatse nyuma yuko hafatwa icyemezo cyo kuhagira umugi. Gusoresha ba kavukire umusoro w’ubutaka (parcelle) ngo kuko aho batuye hashyizwe mu mbago z’umugi ni ukubahohotera cyane, bigaragara ko ari uburyo bwo kubirukana no kubambura imitungo yabo ku ngufu kandi nta handi beretswe ho kujya. Ikindi umusoro ku nyubako nawo mbona nta mpamvu yawo. Inzu z’ubucuruzi cg zikodeshwa ziba zishyuye umusoro ku nyungu ndetse n’umusoro w’ubutaka zubatseho, kongeraho umusoro wa gatatu rero ni ukugondoza abaturage pe!

Murakoze!

9
mwezi 2019-03-13 00:46:56

Ku mwanzuro wa 7 ireme ry’uburezi ko ntabonyemo gushyira ingufu mu kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda? Hari ibyo nsoma nkagira ngo ni igishinwa si ikinyarwanda. Hari n’abasigaye baganira ntibumvikane kandi bose bari kuvuga ikinyarwanda. Birakomeye

10
Sam 2019-03-13 00:36:35

Rwose gushiraho iganda nyishi na cargo train invuye muri tanzania byatuma import substitution ishoboka cyane bikongera ubukungu bwu Rwanda.

Apana gusohora amafaranga burimusi mugihungu .

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza