IGIHE

Imvano y’idindira ry’umushinga wo guca isakaro rya ‘fibrociment’ rishobora gutera kanseri

2 10-01-2019 - saa 11:32, Akayezu Jean de Dieu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire mu Rwanda, RHA, buvuga ko ibikorwa byo guca amabati azwi nka asbestos cyangwa fibrocement bigeze ku kigero cya 56%, bigatanga icyizere ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 uru rugamba ruzarangira.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda n’ikigo Experco International cyo muri Canada mu Ukwakira 2010, bwerekanye ko hari ibisenge na palafo bifite ubuso bwa metero kare miliyoni 1.7, aho 60% byari ku nyubako za Leta naho 40% biri ku z’abaturage n’ibigo by’abihayimana.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iryo sakaro rikozwe mu binyabutabire bita “Chrysotile”, bitumura umukungugu cyane cyane iyo bishaje cyangwa byangiritse, wakwivanga n’umwuka abantu bahumeka, ukajya ku bihaha, bikaviramo umuntu kwandura Kanseri y’ibihaha.

RHA igaragaza ko kugeza ubu bamaze gukuraho metero kare ibihumbi bisaga 956 aribyo bingana na 56%.

Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya ayo mabati, Kananga Eric, yabwiye Radio Rwanda ko mu myaka ibiri azaba yamaze kurandurwa burundu.

Yagize ati “Umushinga wagombye kuba wararangije ibikorwa byawo mu mpera za 2016, ariko inzitizi cyane cyane zishingiye ku bushobozi n’imyumvire y’abaturage nibyo byatumye umushinga udashobora kurangirira igihe, ariko kugeza ubu aho imirimo igeze izimaze kugurwaho mu Rwanda ni 56%.”

Kananga akomeza avuga ko aya mabati akurwa kuri izi nyubako za leta n’iz’abaturage muri rusange ashyirwa mu byobo byabugenewe biherereye mu turere 14 tw’u Rwanda.

Gusa ikibazo cy’amikoro cyane cyane ku bakeneye gusimbuza iri sakaro, cyatumye kubishyira mu bikorwa bitihuta. Nta wemerewe gusakambura, gutwara no gutaba ibikoresho bifite asbestos atabiherewe uruhushya, nta n’uwemerewe kujya ahabera imirimo yo gukuraho ibikoresho bifite asbestos atambaye ibikoresho byo kwikingira byabigenewe.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2017/2018 hari gukoreshwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1.2Frw. Mu ngengo y’imari ya 2019/2020 hazakoreshwa angana na miliyari 4.8Frw ari nabwo byitezwe ko aya mabati yose azaba yashize mu gihugu.

Ku ikubitiro ariko iyi gahunda byari biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2013 inzu zose zisakajwe aya mabati ya “Fibrociment/Asbestos” zaba zarahinduriwe isakaro, gusa ntibyashobotse ku mpamvu zirimo amikoro.

Ibisenge bisakaje amabati ya Asbestos biboneka cyane ku nzu za Leta, Ibigo n’Insengero by’Abihayimana, ku nzu z’abikorera ku giti cyabo n’iz’abaturage muri rusange, zubatswe guhera mu myaka ya 1930 kuzamura.

Hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe muri laboratwari yabigenewe yo muri Canada, mu Rwanda ibyo bikoresho byombi birimo ‘amiante’ y’ubwoko bwa ‘Chrysotile’ igera kuri 30‐40% na sima iri hagati ya 60‐70%.

Guca burundu amabati ya Fibrociment bizarangira mu 2020\
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jo 2019-01-10 11:15:56

Asbest itera cancer mbi cyane yo mu bihaha. Iyo igufashe, ntabwo umara amazi atandatu (6).
Kuyitaba mu butaka ntabwo ari solution, ahubwo yagombye gutwikwa nkuko mu Burayi babikora.
Asbest ni ikibazo, abayobozi bacu, ku basobanukiwe, bagombye kwiga n’ubwitonzi bwinshi.
Sinzi rero niba nta bantu mu gihugu cyacu irahitana, byaba ari amahirwe. Akenshi babibona iri kuri stade ya metastases.
Murakoze, kandi mbifurije Umwaka mushya w’ubuzima bwiza.

2
alphonse 2019-01-10 09:25:56

Birababaje. ikipe yari Zebre FC niyo yari icash neza intsinda za Kiyovu na Rayon

Kwamamaza