IGIHE

Impinduka muri RDF: Gen Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Ibingira asubizwa mu Inkeragutabara

27 5-11-2019 - saa 05:17, IGIHE

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda aho Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere zigaragaza amaraso mashya mu buyobozi bw’Ingabo uhereye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo; aho ndetse Gen Fred Ibingira yongeye kugarurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda harimo ko Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera akagirwa General ndetse agahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018 aho yari yasimbuwe na Gen Maj Aloys Muganga nawe waje gusimburwa na Lieutenant General Jacques Musemakweli.

Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.

Gen Maj Innocent Kabandana we yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, aho agiye kungiriza Gen Ibingira muri uru rwego.

Brig Gen Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) riri i Nyakinama naho Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade).

Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.

Col Joseph Karegire we yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo. Col Faustin Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi muri RDF.

Ku rundi ruhande Col Adolphe Simbizi we yagizwe ushinzwe ibikoresho naho Col Jean Paul Karangwa ahabwa kuyobora ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare (Commander Of Military Police).

Lt Col Patrick Karuretwa ni undi kandi mu basirikare bazamuwe mu ntera aho yahawe ipeti rya Colonel, kimwe na Emmanuel Kanobayire nawe wahawe ipeti rya Colonel no kuba Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe.

Colonel Jules Rwirangira we yagizwe ukuriye umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro zikomeye (Commander Of Artillery Division) naho Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili.

Izindi mpinduka zabayeho ni uko Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Gen Maj Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera agirwa General ndetse ahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF
Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Gen Patrick Nyamvumba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo ahubwo ahabwa kuyobora Minisiteri nshya y'Umutekano
Col Karusisi Ruki we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force [Ku ifoto yari afite rya Majoro]
Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika
Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili
Col Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo
Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, no kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
ndatimana ildephonse 2019-11-06 05:26:45

Nyakubahwa yakoze neza abo bayobozi barasobanutse

2
dany 2019-11-05 23:33:22

Andika hanoturishimye.pe.perezidawacu.nitwarikoko.kuko.ntakunda abigira.ibimana.kumyanyayareta.ifatibyemezo

3
Patriote 2019-11-05 23:00:30

Many Thanks HE kugarura Gen Ibingira,Dr mukankomeje,Marc kabandana tugufitiye ikizere gikomeye KO uzibuka nabegujwe mû zibanze babaye kuruhembe rw’iterambere ry’icyaro,bakarwana na gacaca ikarangira,bagatoza abaturage isuku,bakubakira abatishoboye, bakavugurura imujyi namacentre y’ubucuruzi bakarara amajoro bashaka umutekano ,byarangira bakeguzwa ngo bamaze iminsi mû zibanze,abandi bakagambanirwa birumvikana kariya kazi kose ntikarikuburamo Kajorite ( abagambaniwe nababayobora ,abo bayoboraga ),ukora niwe ukosa Mubyeyi nkuko hakozwe assessment izakorwe murebe nababs bararenganye mubarenganure .Tubafitiye ikizere.

4
Nsengimana J De Dieu 2019-11-05 22:29:52

Felicistation afande wacu Lt Col Lausanne Nsengimana Ingabire

5
bimawuwa 2019-11-05 15:56:20

Kuba afande ibingira agarutse ni bya gaciro cyane kandi cyane ziriya mbwa zirirwa zitera udutero shumi reka aze akwereke uko azigenza. abo bose afande president PK yashyize mu myanya yi cubahiro abo yasimbuye kukazi akabasimburiza akandi byose abikorana ubushishozi bukomeye . iyo myanya irakomeye ntabwo ari uguhubuka kuko ushobora guteza ibibazo ariko president wacu turamwizeye cyane ubushoshozi akoresha mugushira mu myanya abayozi bakuru.nubwo hari abamutenguha ariko aba yabikoranye nu bushishozi bwinshi.

6
kim 2019-11-05 15:04:36

ndashima afande HE Paul kagame kubushishozi adahwema kugira ark mushimira abagabo nabonye mugihe kinini imikorere yabo kd nizeye ko nisigaye bazayikora neza.Afande Nyamvumba uri umugabo pe,umutekano dufite tuwukesha kuba utirebaho ukarebera igihugu cyose.Ndashima afande Kabandana Ubwenge nubwitonzi Imana yaguhaye ko bizahora bikuranga uzahore uzirikana igihugu cyawe cy’u Rwanda .kugira igihugu biruta kugira zahabu imahanga . mwarakoze mwa mfura mwe umutekano dufite nimwe tuwukesha

7
Ntakirutumukiza Thomas Becket 2019-11-05 11:49:46

Nejejwe no kugaruka kwa AFANDE Fred IBINGIRA. IMANA Imuhe Imbaraga n’ Ubuhanga, Ubushishozi mu Mirimo ye.

8
br 2019-11-05 11:34:28

Congs afande Innocent Kabandana tukuziho kugira ubushishozi buhambaye twizeye neza ko uzakora inshingano zawe mubudashikirwa usanganywe.

9
Mwanainci 2019-11-05 10:34:03

Many congs kubazamuwe mu Ntera, specialement Afande Kazura na Ruki. Karusisi you deserve, umefanya kazi nzuri kandi kimwe n’abandi kazi muzehe aliyo watuma mumalize vizuri, vitendo vyenu vikuwe vyema, ubundi umutekano usagambe, natwe dukore amanywa nijoro dutere imbere.

Nabonye abantu bashyizwe mu myanya, abagaruwe mu mirimo, nongera kwishimira cyane H.E ko buri gihe afata umwanya wo gutekerereza igihugu. Ibi byampaye icyizere cyinshi cyane ko n’abagiye birukanwa arbitrairement cyane cyane mu nzego za Leta (za gisivili), H.E namara kubitohoza no kubisesengura neza bazongera bashyirwe mu mirimo bakorere igihugu. Hari abo nzi basezerewe kandi bari babishoboye peeeeeee.

10
chris 2019-11-05 08:23:11

felicitation Afande Kazura

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza