IGIHE

Impanuka ya gaz yateje inkongi mu nyubako ikikije Gare mu mujyi rwagati (Amafoto)

8 12-02-2019 - saa 12:56, Thamimu Hakizimana

Iduka riherereye ahazwi nka Down Town kuri Gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ryafashwe n’inkongi nyuma ya gaz yaturikiye mu nzu itekerwamo ibiribwa byoroheje, iteza umuriro wari utangiye kugera no ku maduka bifatanye.

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo iri duka ritekerwamo sambusa z’inyama n’iz’ibirayi ryafashwe n’inkongi.

Ubwo ryatangiraga gushya, abantu bari hafi aho bahise batabara abaricuririzagamo batangira kuzimya umuriro bakoresheje za kizimyamoto zo mu yandi maduka y’inyubako za Down Town.

Abacururiza muri iri duka babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe na Gaz baterekeragaho yaturitse, gusa nta we yahitanye.

Umwe yagize ati “Ni gaz ituritse, twe dushidutse ituritse ibintu bitangiye gufatwa n’inkongi n’ibwo bamwe mu baturage batangiye kudufasha kuyizimya bakoresheje kizimyamoto yacu n’indi ziri mu yandi maduka.”

Yakomeje avuga ko hangiritse ibintu birimo Gaz n’utubati babikagamo ibicuruzwa bimwe na bimwe, ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Undi mu babibonye yagize ati “Iyi nzu yari yaratinze gushya kuko iba irimo ubushyuhe bwinshi kubera amasambusa aba ari gutekerwamo kandi nta n’ubuhumekero buyibamo kuko n’abantu bajya guhahiramo usanga baba babyigana cyane."

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ritabara risanga abaturage bamaze gucogoza iyo nkongi, babafasha kuyizimya burundu mbere y’uko hangirika ibintu byinshi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kkaa 2019-02-12 21:12:22

Gaz nayikorshaga mu rugo
nafashe umwanzuro wo kureka kuyikoresha

2
Kagugara 2019-02-12 15:19:39

Gaze ni gaze shan ubwo nayo igiye kuba nka Ebola iratumara ndaq nukuzimanika tukazireka

3
Johnny C5 2019-02-12 11:27:49

Ndabona iri terambere rigiye kutumaraho Abantu ndetse nibintu
Nikibazo gikomeye Urebye uburyo Abantu bahasiga Ubuzima nibyabo

4
Johnny C5 2019-02-12 11:27:46

Ndabona iri terambere rigiye kutumaraho Abantu ndetse nibintu
Nikibazo gikomeye Urebye uburyo Abantu bahasiga Ubuzima nibyabo

5
Mwebwe 2019-02-12 10:36:27

Muve kuri izo gaz zitarabamaraho abanyu, mucane 2amakara cg amashanyarazi.

6
Beatrice 2019-02-12 08:00:45

Padiri Eulade Imana imuhe iruhuko ridashira

7
HATEGEKIMANA Jean Damascene 2019-02-12 07:35:35

Ibi bintu bya gaz ko biri gutuma njye mbivamo ibyo kuyikoresha? Nari narashyushye ngo ngiye kuyikoresha ariko aho bigeze ndabona burya atari shyashya da kuko ndabona ntaho itaniye no kuba ubitse grenade cyangwa ikindi gisasu munzu cyazaguturikana igihe icyaricyo cyose.
Abantu babihugukiyemo bazatubwira ibyo umuntu agomba kwirinda kugira ngo idaturikana umuntu (ibizirana nayo), nahubundi ndabona atari nziza kurundi ruhande, aho gupfa none napfa ejo

8
Sinshaka ko menyekana 2019-02-12 07:31:02

Jyewe ndi umucuruzi umwe mubakorera muri downtown nabasabaga ko mwajya muvuga ibyo mwahagazeho mukagere kuri terrain Aho guhita mupfa gufatira amafoto aho muba mwicaye kwa ndamajye mwarangiza mugakura abantu imitima. Ahubwo reka mbahe amakuru nyayo: Ni gaz batekagaho yaturitse ntacyabaye.

Kwamamaza