Ubaze imbwirwaruhame cyangwa ibiganiro Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze akabirangiza atavuzemo u Rwanda kuva uyu mwaka watangira, wasanga ari hafi ya nta zo.
Icyaciye igikuba ni icyo aheruka gukorana na BBC mu mpera za Werurwe, aho yavuze ko afite “amakuru yizewe” ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi; yongeraho ati “niba bashaka gutera Bujumbura banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, natwe Kigali si kure tunyuze mu Kirundo.”
Ese u Rwanda rwabaye inzozi mbi za Ndayishimiye? Cyangwa ibyo arimo ni we ubizi, bimwe by’Abanyapolitiki? Ikizwi neza ni uko u Rwanda n’u Burundi bitari mu ntambara. Gusa bavuga ko nta nduru ivugira ubusa.
Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Karere babona ko imvugo za Ndayishimiye zishinja u Rwanda gushoza intambara ku Burundi zihatse ubwoba bw’ingaruka zishobora guturuka ku myanzuro yafashe irebana n’intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC.
Ndayishimiye ashikamye ku mugambi umwe na Perezida Tshisekedi wo gushoza intambara ku Rwanda nk’uko mu myaka yashize bigambye ko bashaka guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, akaba arimo kwiriza ay’ingona kugira ngo nagaba ibitero ku Rwanda Abarundi ntibazabyibazeho.
Ndayishimiye yasimbuje ubuzima bw’inzirakarengane amadolari
Uruhande Ndayishimiye yafashe mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC rwanenzwe na benshi, barimo abanyepolitiki n’abasirikare bakuru mu Burundi.
Gufasha ingabo za Tshisekedi n’abazishyigikiye kurasa ku barwanyi ba AFC/M23, Ndayishimiye yabitewe ahanini n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, cyane ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje gukwirakwiza icengezamatwara rivuga ko “M23 igizwe n’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bashaka kwigabiza u Burasirazuba bwa RDC.”
Nyamara uko kubita abanyamahanga mu gihugu cyabo, ni cyo cyatumye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda begura intwaro mu bihe bitandukanye, uhereye mu myaka ya 1996, kugira ngo birwaneho badashira.
Bagabweho ibitero baricwa, batwikirwa inzu, inka zabo zirasahurwa izindi ziricwa, imiryango yabo imara imyaka myinshi mu buhunzi, Leta za RDC ntacyo zibikoraho.
Indi mpamvu Ndayishimiye yahisemo uruhande ariho ubu, ni amafaranga Tshisekedi yamwishyuye, akimwishyura uko intambara ikomeza. Gukemura izi mvururu mu nzira y’amahoro Ndayishimiye abifata nk’igihombo gikomeye kuri we.
Icyemezo cyo kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 20 bagiye gufasha ihuriro ry’ingabo za RDC guhangana na AFC/M23 bavuga ko barwanira uburenganzira bw’Abenegihugu n’imiyoborere iboneye mu gihugu cyabo, cyatumye Abarundi batakariza Ndayishimiye Icyizere. Ntibumva impamvu u Burundi bwivanga mu makimbirane ari hagati y’Abanye-Congo.
Haba abasirikare bari muri RDC n’abatariyo, imiryango yabo, bamwe mu bagize guverinoma n’abo mu buyobozi bukuru bw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, binubira uruhande Ndayishimiye yafashe.
Ni ibintu byatumye benshi bamwijundika, mu gihe gahunda yo kwiyongeza manda mu matora ya Gicurasi 2027.
Byageze aho bamwe mu basirikare baca umuvumo wo gutoroka urugamba bakisubirira mu Burundi, Ndayishimiye yohereza Imbonerakure muri Teritwari ya Uvira, zifite gahunda yo gushaka abasirikare bashaka gusubira iwabo batorotse zikabica. Imbonerakure zitwara nk’uko Interahamwe zitwaraga mu Rwanda ku bwa Habyarimana.
Ubu intambara ikomeye Ndayishimiye arimo ni iyo gushaka uko yakwigarurira imitima y’abakomeje kunenga ubutegetsi bwe, bwateye ubwiyongere bw’ibura ry’akazi, ibikomoka kuri peteroli, isukari, n’ amadovize. Arabihuza no kuneza Tshisekedi ngo akomeze amuhe ku madolari.
Ibitero bya RED-Tabara, ibihamya by’ubushobozi bucagatse bwa Ndayishimiye
Ku wa 22 Ukuboza 2023 ni bwo RED Tabara yagabye ibitero muri zone ya Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC.
Uwo mutwe watangaje ko wishe abasirikare b’u Burundi icyenda n’umupolisi umwe, ariko Leta y’u Burundi yo yasobanuye ko uyu mutwe wishe abasivili 20 barimo abana b’amezi atanu y’amavuko n’ababyeyi batwite.
Mu mwaka ushize uwo mutwe werekanye ibyo wangiririje mu gitero wagabye muri komini Gihanga, intara ya Bubanza mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.
Ku wa 26 Gashyantare 2024 na bwo wigambye ko ari wo yagabye ibitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa.
Ibyo bitero byagaragaje ko intege nke za Ndayishimiye zirimo no kuba adashoboye kurinda abenegihugu.
Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Kivu y’Amajyepfo mu 2021, aho zafatanyije n’iza RDC mu bikorwa byiswe ibyo guhiga bukware abarwanyi ba RED-Tabara.
Icyo gihe hari mbere y’uko umutwe wa M23 wongera kwegura intwaro kuko wo wongeye kumvikana muri Bunagana mu mpera z’uwo mwaka.
Ibitero RED-Tabara yagabye ku Burundi mu mpera za 2023 n’intangiriro za 2024 byatumye benshi bibaza icyo izo ngabo zimaze imyaka zikora muri RDC, ku buryo uwo mutwe waba ugifite ingufu zo kugaba ibitero imbere mu gihugu.
Raporo zitandukanye zirimo n’izakozwe n’impuguke za Loni kuri RDC zagiye zerekana ko kuva ingabo z’u Burundi zagera muri Kivu y’Amajyepfo, zitashishikajwe cyane no kurwanya RED-Tabara.
Zivuga ko Ingabo z’u Burundi zicukuriye zahabu, zinafatanya n’imitwe ya Mai-Mai ihaba kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge.
Uko byagenda kose umuturage wituriye muri Komine Mabayi ikoze ku Ishyamba rya Kibira rihana imbibi na Nyungwe, biragoye ko yarambika umusaya ngo asinzire mu gihe “Sebarundi” aririmba intambara n’u Rwanda buri uko abonye uruvugiro.
Nyamara Ndayishimiye icyo si cyo yitayeho, ararwana no kumvisha Abarundi ko Igihugu cyanzwe ndetse cyifurizwa inabi, bityo bakure ijisho ku byaha by’intambara abasirikare yohereje muri RDC bakomeje gukora, n’imyanzuro idahwitse yafashe ikomeje gushegesha ubukungu bw’u Burundi.
Iyo Perezida Paul Kagame abwira Abaturarwanda ati “muryame musinzire”, aba azi icyo bivuze. Umukuru w’Igihugu ni we ugomba kwizeza abenegihugu amahoro kandi agakora iyo bwabaga ngo bayahorane kuko ari we ubareberera.
Kuvugira ku karubanda ko azahamagaza abenegihugu impande zose ngo bajye kurwana n’Abanyarwanda kandi nta ntambara iri hagati y’ibihugu byombi, ni ubugwari gukomeye Ndayishimiye yagize mu maso y’abamugiriye icyizere cyo kubayobora, bikarangira abafungiranye mu gihugu aho kuborohereza ubuhahirane n’abaturanyi, abavandimwe babo ba kera na kare.
Kuririmba u Rwanda kwa Ndayishimiye, ni ubwoba. Arahinda umushyitsi kuko atazi neza amaherezo y’imyanzuro yafashe itarimo ugushishoza.
Arabizi ko nubwo ingabo ze zimaze imyaka ine muri RDC “zirwanya RED-Tabara”, mu by’ukuri ntacyo zahakoze uretse ibyaha by’intambara kuko zijanditse mu bwicanyi bwibasiye Abanyamulenge.
Umuvuno wo kuririmba u Rwanda yadukanye, inshuti ye magara Tshisekedi yarawukoresheje kandi ntacyo watanze kugeza ubwo atangiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa AFC/M23 yahoze yita “uw’iterabwoba”.
U Rwanda rutateye u Burundi ku bwa FLN rwabikora ubu?
Ubwenge Ndayishimiye yagira bwaba gukemura ibibazo byugarije igihugu cye adashatse urwitwazo ku Rwanda, agakura akarenge ke mu bibazo by’Abanye-Congo bakabyikemurira, ndetse agashyigikira intamwe yari iherutse gutangizwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi yo kongera kuzahura umubano.
U Rwanda ruzi ikiguzi cy’amahoro, n’icyo bivuze kuyagira. Ruzi kandi icyo intambara n’ivangura rishingiye ku moko bivuze kurusha ibindi bihugu mu Karere. Nta nyungu rwagira mu gushoza intambara ku Burundi, usibye ko nta n’impamvu ihari magingo aya.
Umutwe wa FLN wateye u Rwanda uturutse mu Kibira winjira muri Nyungwe, ariko ingabo z’u Rwanda zarasaniye na wo muri iryo shyamba ntizigeze zishoza intambara ku Burundi. Kubera iki Ndayishimiye abeshya ko u Rwanda rwamutera ubu rutaramuteye icyo gihe?
Mu gice cya Kabiri cy’iyi nkuru, hazibandwa ku by’Abahutu n’Abatutsi Ndayishimiye yabeshye ko byageze mu Burundi bivuye mu Rwanda, n’uko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwabaye umubyeyi wa FDLR na FLN kuva mu 2015, u Rwanda rugakomeza kurenzaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!