IGIHE

Iburasirazuba: Imiryango ibihumbi 14 iri muri Guma mu Rugo yahawe ibiribwa

0 20-07-2021 - saa 18:53, Hakizimana Jean Paul

Abagize imiryango 14.266 yo mu Turere twa Rwamagana na Nyagatare yahawe ibyo kurya, basezeranyije ubuyobozi ko bagiye kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo mu Turere twa Rwamagana na Nyagatare batangiye gutanga ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo iherutse gushyirwaho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ibiribwa bahawe birimo umuceri, akawunga ndetse n’ibishyimbo kuri buri muryango. Abahawe ibiribwa basezeranyije ubuyobozi ko batazigera badohoka ku ngamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

Habimana Sergent usanzwe akora mu kinamba ufite umugore n’abana babiri, yavuze ko ibiribwa yahawe bigiye gutuma aguma mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Ndashimira Leta y’Ubumwe kuba yadutekerejeho ikabasha kudushakira ibiribwa. Ubusanzwe umuryango wanjye waryaga ari uko nabonye amafaranga mu kinamba, iminsi tumaze mu rugo rero ntabwo ubuzima bwari bumeze neza pe ariko ubu abana banjye babonye icyo kurya nibura kizamara iyi minsi isigaye.”

Mukamurara Catherine wari usanzwe utunzwe no guhingira abandi, yavuze ko yishimiye ibiryo yahawe ahamya ko bigiye kumufasha muri iyi minsi isigaye.

Ati “Ibi biryo bampaye bigiye kumfasha muri iyi minsi isigaye ndakeka ntazigera mva mu rugo ngo njye gushakisha ahubwo nzahaguma nirinde njye n’abana banjye.”

Shyaka Alex wari usanzwe ari umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi we yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda akazi kabo gasa n’akahagaze, yavuze ko bakora iminsi mike iki cyorezo kigatuma babahagarika.

Ati “Ubu rero ibyo kurya nari mfite mu rugo byendaga gushira none rero ubwo ubuyobozi bumpaye ibindi ndakeka bizatuma umuryango wanjye utandavura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ingo 7076 zigizwe n’abantu ibihumbi 21 ari zo zahawe ibyo kurya mu mirenge yose.

Abagizweho ingaruka na Guma mu rugo bahawe ibiribwa
Buri muturage yahabwaga udufuka dutatu turimo umuceri akawunga n'ibishyimbo
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abahawe ibiribwa kubifata neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza