IGIHE

Ni yo nzoga yengerwa mu Rwanda ihenze: Byinshi kuri ‘Imizi Rum’ ikorwa mu bisheke

0 31-08-2024 - saa 07:48, Iradukunda Serge, Nshimiyimana Jean Baptiste

Iyo iminsi y’akazi yigiyeyo, abenshi berekeza aho bicira icyaka bungurana ibitekerezo n’inshuti. Bamwe bamaze gusezerera inzoga banywaga bimukira kuri Imizi Rum, inzoga yinjiye ku ruhando rw’iziyubashye zibarizwa muri hoteli zikomeye i Kigali no hanze yayo mu tubari dukomeye.

Imizi Rum ni inzoga yo mu bwoko bwa ‘spirit’ ikagira izina rya ‘rum’ isangiye n’ubu bwoko bw’inzoga ariko zikorwa mu bisheke. Iyi nzoga ni yo yonyine iri mu cyiciro cya ‘rum’ ikorerwa mu Rwanda.

Ifite kandi umwihariko wo kuba ari yo nzoga ikorerwa mu Rwanda ihenze kurusha izindi. Icupa rya mililitiro 500 rigura 64.900 Frw. Igira alc/vol ya 44%.

Rohan Shah watangije uruganda rukora IMIZI Rum, yavukiye muri Singapore, yiga amashuri muri Kaminuza ya Havard muri Amerika. Yabwiye IGIHE ko mu 2022 yimukiye mu Rwanda anatangira gutunganya iyi nzoga yitwa ‘IMIZI Rum’.

Ati “IMIZI Rum ni yo ‘spirit’ iri ku rwego mpuzamahanga yakorewe mu Rwanda. Dukora inzoga yo mu rwego rwo hejuru, tuguze kandi tugatunganya ibisheke twikuriye mu bahinzi bato mu Rwanda.”

Iyi nzoga yashibutse mu bunararibonye Shah afite mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi yavanye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’Isi no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ati “Igitekerezo cyo gutangiza IMIZI cyavuye mu mirimo nakoze mu bihe byashize. Nakoze mu byerekeye iterambere ry’ubuhinzi mu bihugu byinshi, harimo Zambia, Ethiopia, u Buhinde n’u Rwanda. Bwa mbere ngera mu Rwanda, nahise mbona ko hari amahirwe menshi yo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi hakavamo ibintu byakoherezwa mu mahanga. Icyo ni cyo cyanteye imbaraga.”

Shah ahamya ko iyi nzoga bakora iri muri nke cyane ziboneka ku Isi zikoze mu mutobe w’umwimerere w’ibisheke bikiva mu murima bitandukanye n’uko izindi ‘rum’ usanga zikorwa mu bisigazwa byavuye mu nganda zikora isukari.

Ati “Inzoga yacu ntisanzwe kubera impamvu nyinshi. Nabivuze ko 2% bya ‘rum’ zo ku Isi ni zo zikoze mu mutobe w’umwimerere ukomoka ku bisheke kandi n’iyacu irimo. Ariko ikindi gituma twihariye ni uko inzoga yacu ivanzemo ibyatsi byo muri Afurika yo Hagati, bikomoka mu Rwanda. Bimwe muri ibyo byatsi ni ubwa mbere bikoreshejwe mu nzoga n’uruganda rwo ku Isi.”

Uru ruganda ruri gukora mu cyiciro cy’igerageza ubu rufite ubushobozi bwo gukora amacupa ari hagati ya 80 na 100 mu kwezi, ariko yose agera ku isoko bahita bayagura. Rufite intego yo kuzaba rukora amacupa nibura ibihumbi 10 ku mwaka mu 2030.

Ati “Iyi ni intangiriro kuri twe, ariko dufite intego yo kwagura ibikorwa kuko icyerekezo cyacu cyagutse n’isoko ryacu rigari ni ugukora ikinyobwa mpuzamahanga, kizajya cyohererezwa abakiliya mu bice bitandukanye by’Isi, ariko kikanagumana ishema ry’uko cyakorewe mu Rwanda.”

Shah ahamya ko IMIZI Rum izaba ikinyobwa mpuzamahanga kizazamura isura nziza y’u Rwanda ku masoko ya Londres, Singapore, Nairobi n’indi mijyi ikomeye mu minsi iri imbere cyarakorewe mu Rwanda.

Magingo aya, IMIZI Rum yamaze kwisanga neza ku isoko ry’u Rwanda, kuko uyisanga mu mahoteli, utubari na restaurents ziri i Kigali no mu yandi mahoteli akomeye akikije Pariki z’Igihugu, ikaba amahitamo y’abantu bakunda ibintu by’umwimerere.

Ati “Twatangajwe n’ukuntu abantu bayakiriye neza. Abantu bayikundira uburyohe bwayo n’icyanga kandi bagakunda uburyo dukorana mu buryo butaziguye n’abahinzi ku buryo byongera agaciro hano mu Rwanda.”

Uru ruganda rukoresha ibisheke biri hagati ya toni 1,2 na toni 1,5 buri kwezi, bigurwa ku bahinzi bato bo mu Karere ka Gakenke, bakishyurwa amafaranga akubye hagati yinshuro ebyiri n’eshanu ugereranyije n’igiciro bisanzwe bigurwaho.

Ati “Uko tuzagenda dutera imbere, twizeye ko tuzagenda tugurira abandi bahinzi benshi tukongera umusaruro. Bitarenze mu 2030 twifuza ko tutazaba tugikoresha toni 1,2 ku kwezi, ahubwo nibura toni 1000 buri kwezi.”

Yavuze ko kuva ku wa Kane kugeza ku wa Gatandatu bahuza abantu mu kabari i Kigali mu gikorwa bita ‘IMIZI Residency’ ari na ho abantu bashobora kumvira neza icyanga cy’iyi nzoga kandi bakanayisobanukirwa kurushaho.

Imizi Rum ishobora kwifashishwa mu gukora cocktail
Icupa rimwe rya Imizi Rum rigura arenga ibihumbi 60Frw
Imizi Rum yengerwa mu Rwanda
Rohan Shah niwe watangije ibikorwa byo kwenga Imizi Rum
Iyi nzoga ishobora gukorwamo 'cocktails' ziri ku biciro bitandukanye
Iyi nzoga ikorwa mu bisheke bihingwa mu Rwanda cyane cyane mu Karere ka Gakenke
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza