IGIHE

Ikiraro cyo muri Nyungwe n’Intore mu birango bishya by’inoti zigiye gusohoka

19 7-02-2019 - saa 12:29, Cyprien Niyomwungeri

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa, nyuma y’uko havuguruwe ibirango byazo ndetse hagakazwa n’uburyo zikozwemo mu rwego rw’umutekano.

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 Frw n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 Frw.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu Kane, yabwiye itangazamakuru ko ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500Frw na 1000 Frw.

Yavuze ko igisigaye ari uko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 Frw n’iza 1000 Frw zigatangira gukoreshwa.

Ati “Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zombi tuzazisohora. Mu cyumweru gitaha tuzazikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu babone n’ibindi byagiye bihindukamo nk’aho ibiranga umutekano wazo twarushijeho kubikaza”.

Rwangombwa avuga ko inoti ya 500Frw yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Yahinduwe n’ishusho yayo irahinduka.

Ati “Twagiye gukoresha iyindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo. Byari ngombwa ko dukora izindi, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa”.

Inoti nshya ya 500 ubu ni ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho batatu.

Inyuma ahari inka ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba kizwi nka ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ku noti ya 1000 Frw nshya ho nta cyahindutse kinini uwayibona yagira ngo ni isanzwe, ariko hahinduwe akantu kamwe kashyizweho hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda, aho ahari inuma y’icyatsi hashyizwe Intore, ifitemo ibara ry’icyatsi na zahabu. Intore iri iruhande rw’ahari inzu ndangamurage.

Rwangombwa avuga ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka itatu ariko ishobora kurenga. Zaguzwe miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga arenga gato miliyari 1.6 Frw ku mwaka.

Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), cyakoze izi noti, gifite icyicaro i Munich, kikaba gikora inoti, amakarita akoreshwa n’ibigo by’imari n’ikoranabuhanga ryo gucunga amafaranga.

Cyashinzwe mu 1852 na Hermann Giesecke afatanyije na Alphonse Devrient. Ni icya kabiri ku Isi mu gukora amafaranga y’inoti, cyinjiza miliyari 2.45 z’amadolari ku mwaka.Gifite abakozi 8000 n’amashami 50 ku Isi. Nicyo gikorera Banki Nkuru y’u Budage inoti z’amayero.

Inoti nshya ya 500 Frw n'iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha
Inoti ya 500 ni ikigina yashyizweho ikiraro kinyura mu kirere cyubatse muri Pariki ya Nyungwe
Inoti ya 1000 Frw ahari inuma hashyizwe Intore
Inoti ya 1000 Frw ntabwo yahindutse cyane uretse inuma yakuweho igasimbuza intore iri iruhande rw'inzu ndangamurage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kiliziya 2019-02-10 07:15:34

yemwe ni byiza ariko bihutishe systems ya cards kugira tube cashless kuko ibi biratandukanye ziriya miriyari ni nyinshi biratudindiza .merci

2
kiliziya 2019-02-10 07:13:47

yemwe ni byiza ariko bihutishe systems ya cards kugira tube cashless kuko ibi biratandukanye ziriya miriyari ni nyinshi biratudindiza .merci

3
NSENGIMANA 2019-02-10 04:53:40

Nonese izisazwe
Zizakomeza gukoreshwa kugezaryari?

4
Emmy 2019-02-09 13:56:28

akindi bazi nukwirwa muhindura amabara nibirango ariko ugirango ry,uRwanda rita agaciro burimunsi for me it’s doesn’t make sense aho 1$ =900 frw Imagine

5
Ndahiro 2019-02-09 04:21:35

Ubutaha habeyeho ikindi gitekerezo cyo gukora izindi noti hazajyeho ishusho ya Convention center kuko nayo imaze kuba ikirango kiranga umujyi wa Kigali n’uRwanda muri rusange.

Giesecke Devrient Munich tuyizi kuva cyera ikora Inoti z’Amazayire.

6
sylidio 2019-02-08 22:43:46

Andika hano:reka nibarize matsiko icyerekanako barabana ari abo mucyaro nicyihe?ntugateshe agaciro abana bo mucyaro nabo bamenye aho iterambere rigeze babicyesha H E! !

7
hitimana 2019-02-08 06:10:43

Nibyo koko,inoti ya 500 Frw ikoreshwa muli iki gihe yakorewe muli Russia,isaza vuba.Icyo nakongeraho nuko Bank Notes burya ziba zuzuyeho Bacteria nyinshi kandi z’amoko menshi kubera ko abantu bazihererekanya baba bafite imyanda mu biganza.Ikindi kandi,amafaranga aba ari mu gihugu,agomba kugendana n’ubukungu bwacyo.Bitabaye ibyo,haba icyo bita Monetary Inflation.
Ariko nk’umukristu,nagirango nibutse abantu ko dukurikije ibyo Bible ivuga,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Monetary System izabaho.Kubera ko uzaba ufite icyo ukeneye ushaka cyose kandi abantu bazaba bakundana cyane,bahana ibintu ku buntu.Hazabamo ibintu byinshi byiza.Urugero,nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,kubera ko abameze batyo,Imana ibafata nk’abanzi bayo. Ikindi Imana izaguhemba,ni kukuzura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40.
Hagati aho,iyo upfuye uba usinziriye mu gitaka.Nta handi ujya.

8
#Gukunda igihugu# 2019-02-08 05:35:11

Ndagaya cyane abantu babona amafaranga bakayasinyaho n’ikaramu zisanzwe zino za Bic tuzi kugirango mu gihe runaka nibayabona bishimire ko yabagarukiye nkeka ko atari byo ubusanzwe amafranga asinywaho na guverineri n’umwungirije nkuko itegeko ribiteganya.
abantu rero bajya babura ibyo bakora bagashwaratura kunoti,bakandikaho numero z’amaterefoni cyangwa bakazikeba mumenyeko hari itegeko rihana umuntu ukoresha nabi amafranga ni ay’igihugu.
ubwo na babandi bayigana bayascanna bakajya kuyibisha abantu mumenye ko dufite inzego nka RIB cyangwa za police zibishinzwe kandiko uwafatwa amategeko yamuhana.
murakoze zino note ziri well designed .Courrage BNR mukomereze aho.

9
Ernest 2019-02-08 04:35:25

Nibyo nubundi izindizarazashaje

10
Ernest 2019-02-08 04:35:22

Nibyo nubundi izindizarazashaje

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza