IGIHE

Ibigo bya Kaminuza y’u Rwanda birimo Radio Salus bigiye guhabwa imicungire mishya

0 12-02-2019 - saa 21:49, Emma-Marie Umurerwa

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushinga ikigo cyigenga kizahabwa inshingano zo gucunga bimwe mu bigo byari mu biganza byayo, birimo na Radio Salus.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias, yavuze ko uretse Radio Salus hari n’ibindi bigo byabarizwaga muri Kaminuza bizashyirwa muri icyo kigo, bikazajya bibyazwa umusaruro mu rwego rw’ubucuruzi.

Ati “Turi muri gahunda yo gushinga ikigo cy’ubucuruzi, nicyo kizacunga ibyo bigo byose bishobora kubyazwa umusaruro ariko bikanifashishwa mu kumenyereza abanyeshuri. Kugeza ubu ngubu icyo kigo ntikirashingwa, kizaba ari ikigo cyigenga ariko kaminuza igifitemo imigabane 100%.”

Yakomeje avuga ko Kaminuza y’u Rwanda izakomeza kuyobora Radio Salus ariko itari mu nzego ziyigize, iyifashe mu bikorwa birimo no kuyiha abakozi.

Ati “Bashobora kuba bafite amasezerano y’akazi cyangwa se dushobora no kuyitiza abandi bakozi ba kaminuza, tuzakomeza kuyiyobora ariko itari mu nzego zigize Kaminuza.”

Dr Musafiri yavuze ko hari inzira zigomba kunyurwamo kugira ngo icyo kigo gishingwe, kikazayoborwa n’umwe mu barimu bigisha mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Ati “Mu buryo bw’ibirango nta kizahinduka, izakomeza kwitwa Radio Salus, ikizahinduka ni imicungire yayo. Ubuyobozi bwayo muri icyo Kigo cy’ubucuruzi buzahabwa umwarimu wo mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, hejuru y’inshingano zo kwigisha no gukora ubushakashatsi, agire n’inshingano zo kuyobora Radio Salus.”

Tariki ya 8 Ugushyingo 2005 nibwo radiyo Salus yatangiye kuvugira ku mirongo ya fm, ku ntego zo gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru, ndetse n’abandi babyifuza kubona aho bimenyerereza kuzavamo abanyamakuru b’umwuga.

Nyuma yo guhagarika abanyamakuru n’abandi bakozi bayo, ubu yasigaranye umunyamakuru umwe n’abatekinisiye babiri. Uwari umuyobozi wayo Hagabimana Eugene yahawe indi mirimo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Radio Salus igiye gushyirwa mu Kigo cyigenga cy'ubucuruzi cya Kaminuza y'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza