IGIHE

Ikibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka giteye inkeke

5 6-11-2019 - saa 12:52, Evariste Nsengimana

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko ikibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igenda iboneka hirya no hino mu myobo itarashyingurwa mu cyubahiro giteye inkenke kuko kuva mu 2017, hamaze kugaragara isaga ibihumbi 123.

Imibare ya CNLG igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, mu Turere 20 tw’igihugu hagaragaye imibiri 4616.

Mu wa 2018/2019 ho imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro yariyongereye ku buryo bukabije kuko hagaragaye isaga 118 049 mu Turere 17 gusa mu gihe guhera muri Nyakanga uyu mwaka hamaze kugaragara imibiri 466.

Imyinshi muri iyo mibiri yagaragaye mu mujyi wa Kigali kuko nko mu 2017/2018 , iyagaragaye 85.76% yabonetse mu Karere ka Gasabo gusa, 98.32% by’iyagaragaye mu 2018/2019 yabonetse muri Kigali mu gihe 95.25% by’iyagaragaye mu mezi atanu ashize muri uyu mwaka yabonetse mu Karere ka Gasabo, Nyarugenge na Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iyo mibiri irimo iyagaragaye bwa mbere n’iyari izwi ariko igishyinguye mu myobo.

Ati "Iyo tuvuga imibiri yabonetse mubyumve neza, ntabwo ari iyabonetse bwa mbere gusa. Hari iyabonetse bwa mbere ariko hari n’iyashyinguwe yavanywe ahandi hatari hameze neza."

Dr Bizimana yavuze ko iyo urebye byonyine imibiri imaze kugaragara mu mezi atanu ashize ya 2019, nyuma y’imyaka 25 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye bigaragaza ko hari imibiri myinshi itarashyingurwa kandi hari abantu babitse amakuru benshi.

Ati "Ikibabaje ni uko iyo mibiri igenda igaragara ahantu abantu batuye, bagenda buri munsi. Ni ahantu abantu baba."

Yakomeje avuga ko hari "Amakuru usanga yaratanzwe mu gihe cya Gacaca ntahabwe agaciro kuko ayitaweho icyo gihe imibiri yagiye iboneka."

Dr Bizimana yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga n’ingamba bifasha gushakisha ahakiri imibiri, hibandwa cyane ku gutanga amakuru y’aho ishinguye kandi abayatanga bakirinda kubeshya, bavuga aho itari nk’uko byagiye bigaragara.

Itegeko rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi risobanura ko imibiri y’abazize Jenoside ibonetse ishyingurwa mu Nzibutso za Jenoside.

Rinateganya ko ubuyobozi bw’Akarere bufite inshingano zo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa cyangwa yashyinguwe nabi no gukora ibishoboka ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye igihe yabonekeye.

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara imyobo yajugunywemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
my view 2019-11-08 03:52:03

Ariko ubwo mubona umuntu wishe abantu bimworoheye nkuwica ubushishi yagira umutima wo kwerekana aho abo yishe yabashyize kubera impuhwe yagiriye abamucitse cg abo yateshejwe kwica?!!! Usibye Imana yonyine Ishobora gukora kuri iriya mitima ya vampires ikagarura ubumuntu bakaherekana naho ubundi ntagitangaje kirimo. Gusa baberekana bataberekana ntacyo byagarura kubacu twabuze habe na gito ,bashake babikore cg babireke , ayo marangamutima aganisha aho Interahamwe zingingwa kugaragaza basi aho abo zishe zabashyize ntakwiye ,ni ukongera ibikomere n’agashinyaguro cyane cyane mu gihe byaba bikozwe n’abiciwe ,nta nubwo byaba ikiguzi cy’imbabazi . twabuze abacu twararize turahogora tugeze aho bamwe turabyakira ,turi mu nzira yo gushaka ubuzima ,kwiyubaka ;gushibuka no guteza imbere igihugu cyacu ,bidutesha igihe rero batuzerereza hirya no hino batubeshya batuzirikira muri ayo marangamutima ahishemo ubugome ;kwikunda ,kwigizankana ,uburyarya na show ,ngo usange ibitekerezo byacu bihora bizingiye kuri ibyoooo . Babikore cg babireke ,nta kiza mbategerejeho .

2
munyemana 2019-11-06 09:37:46

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

3
Mushima 2019-11-06 07:37:56

You will know the truth.
And the truth will set you free.

4
Baba 2019-11-06 07:21:32

Abantu bareke ibitekerezo bibaboshye berekane ahari imibiri

5
Ntashya 2019-11-06 05:50:19

Tekereza kuba Dr Bizimana atanga ubuhamya ku mibiri yo mu Gahoromani, i Masaka n’i Ndera, abari bahibereye bari aho bicecekeye. Bahigima!

Kwamamaza