Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika mu kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu gucunga umutekano.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori byo gusangira byabereye mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gusoza amasomo y’abapolisi bakuru bigaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.
Ayo masomo ya ‘Police Senior Command and Staff Course (PSCSC)’ yari icyiciro cya 13, aho yagenewe ba ofisiye bakuru bari bagizwe n’abanyeshuri 34.
Abo barimo Abanyarwanda 20 n’abandi 14 baturutse mu bihugu umunani bya Afurika, hagamijwe kubaka ubushobozi mu buyobozi no kwimakaza imikorere ishingiye ku bunyamwuga.
IGP Namuhoranye yashimiye ibihugu byagize uruhare muri aya mahugurwa bifatanyije na Polisi y’u Rwanda, yerekanda ko ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi no kwimakaza ubunyamwuga mu nzego z’umutekano zo muri Afurika.
Yakomeje ati “Aya masomo afite akamaro kanini kuko afasha mu kongera ubumenyi, guteza imbere ubushobozi no gushimangira ubufatanye bushingiye ku ntego zihuriweho”
Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, uw’iya Sudani y’Epfo, Gen Abraham Manyuat Peter n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu byohereje abanyeshuri.
Abanyeshuri basoje amasomo bari bamaze umwaka biga uko ari. Abanyarwanda bari 20 bo muri Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza .
Muri abo kandi harimo abanyamahanga 14 bo mu bihugu umunani birimo Botswana, Repubulika ya Centrafrique, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!