IGIHE

Igisubizo cya Minisitiri Dr Ngamije ku gukomorera insengero

7 29-06-2020 - saa 20:39, Iradukunda Serge

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 16 Kamena 2020, yatanze iminsi 15 kugira ngo hazafatwe icyemezo ku ngingo yo kongera kwemerera abayoboke b’amadini atandukanye guterana.

Kuva mu minsi ishize, hari ibiganiro biri kuba hagati y’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC na Guverinoma y’u Rwanda harebwa niba koko amadini yiteguye kongera gukora ariko yubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Nubwo ibi biganiro bikomeje ariko ubusesenguzi buzakorwa ku buryo icyorezo gihagaze mu Rwanda nibwo buzatanga ishusho niba insengero zemererwa gukomorerwa.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari ibiganiro Guverinoma izafata umwanzuro ku ifungurwa ry’insengero yamaze kureba uko icyorezo cya COVID-19 kizaba kimeze mu gihugu.

Yagize ati “Hari ibiganiro birimo hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rw’Imiyoborere, RGB n’abanyamadini batandukanye. Hari ibyo basabwe kunoza baracyabiganiraho igihe nikigera bazahabwa amabwiriza akwiriye hakurikije icyo amakuru azaba atubwira.”

Yakomeje ati “Niba se nko muri Kigali muri kubona turi gushyira imidugudu itandatu mu muhezo urumva ko ibyo byose bikwiye gushyirwa hamwe kugira ngo imyanzuro izafatwe ikwiriye igihe cyayo kigeze.”

Minisitiri Dr Ngamije yijeje ko guverinoma izakomeza kwigana ubushishozi uko COVID-19 gihagaze kugira ngo n’ibindi bikorwa bitarafungurwa bikomorerwe.

Mu madini imyiteguro irarimbanyije

Nubwo amadini ataramenya niba azakomorerwa cyangwa niba azakomeza gufunga, insengero nyinshi ziganjemo iza Kiliziya Gatolika zatangiye gukorwamo impinduka zizabafasha gusenga bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu myiteguro yo kongera kwakira abayoboke bayo, Kiliziya Gatolika yatangiye gushyiraho ibimenyetso bigaragaza uburyo abakirisitu bashobora kuzajya bahana intera mu gihe baje mu misa.

Ibi bimenyetso bigaragara hanze ya za kiliziya ndetse n’imbere ku buryo abazajya gusenga bazajya bicara cyangwa bagahagarara bahanye intera ya metero hafi ebyiri.

Uretse guhagarara bahanye intera Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis, Ntagungira Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bamaze gutegura uburyo buri mukirisitu uzajya mu misa azajya yambara agapfukamunwa, abanze gusuzumwa umuriro, akarabe intoki hakoreshejwe umuti wica udukoko (hand Sanitizer), yinjire mu kiliziya yicare ahateganye n’ikimenyetso kiri kuri buri ntebe.

Padiri Ntagungira avuga buri mukirisitu uzajya uza gusenga gomba kutwiza agapapuro kariho amazina ye na nimero z’irangamuntu.

Mu gihe imyiteguro irimbanyije muri Kiliziya gatolika andi madini nayo yatangiye gutera intambwe zigana muri iyi nzira, agaragaza uko yiteguye kwakira abayoboke bayo nakomorerwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
EEE? 2020-06-30 16:08:04

TURASHIMA LETA Y’URWNDA UKO YITAYE KUBANTU IREBERA, KUVA CORONA VIRUS IGARAGAYE , ABO- BASHUMBA TURABUBAHA ARIKO NIBITONDE BATAGUSH INTAMA MUMANGA ZIKAHASHIRIRA.

2
Kale 2020-06-30 07:03:32

Aba bafarisayo ubu bashonje ntibaziko nt’intama zabatungaga zishonje zananutse hasigaye amagufwa gusa. Aba barya mu izina ry’Imana rero nabagira inama yo gushaka uturimo tw’amaboko bakora nko guhinga imboga. Ndabizi ko nta mpuhwe bagira niyo mpamvu ntababwira ngo nibagirire impuhwe intama zabo. Bahoraga badukanga ngo ntitwabaho tutagera mu biraro batworereramo(insengero). ubu se tumaze amezi angahe tutahagera?

3
Elizephan Sinayobye 2020-06-30 06:10:59

Umva ndabona bitoroshye pe! Covid-19 irarushaho gukara ariko ingamba zifatika abantu ntibabura gusenga,niba amasoko arema cg atunda,imodoka zigatwara abagenzi namadini yakomorerwa hitawe kungamba zihari

4
laurent kibogora 2020-06-30 04:47:49

Ntabwo gusenga ari ukujya mu nsengero, Kuko si ho Imana dusenga ituye. Aho twaba turi hose turasenga ikatwumva kdi ikadusubiza. nonese kuva muri Werurwe tuvuge ko tudasenga Imana? Urusengero rwujuje ibisabwa ni umutima w’umuntu.

5
hitimana 2020-06-30 03:56:48

Ikihutirwa si ugufungura Insengero.Mu idini nsengeramo turasenga kandi tukanaterana,dukoresheje ZOOM.Ikintu cya mbere Abavuga-butumwa dukwiye gukora muli ibi bihe bya Coronavirus,ni ukwereka abantu ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugakanguka,tugashaka Imana.

6
kalinda 2020-06-30 00:58:42

Ariko se insengero murazifungurira iki ko ntacyo zitumariye? Ko biza kutuzanira ibibazo byinshi. Aba pasteurs niba bashonje bashake ubundi buryo kbs. Abasenga Imana dukomeze tuyisenge rwose kandi cyane. Imana ntiba munsengero, insengero ni za ba pasteurs niho bakura imigati.

7
Dumbuli 2020-06-30 00:58:14

Mana yanjye Yesu Mwami wanjye, gusenga ni byiza ningombwa kandi birakwiye icyatumye afunga ntikirarangira dore noneho hari kwandura abarenga ijana ku munsi Ese igihe ni iki cyo guhuza abantu bagasenga? uretse Perezida Magufuri na RIP Perezida Nkurunziza batagira ubwoba njye navuga ngo dukomeze twihangane igihe kizagera dusenge mu ruhame

Kwamamaza