IGIHE

Icyiciro cya mbere cy’isoko rya Rwamagana kigiye kuzura

0 18-07-2024 - saa 20:52, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko icyiciro cya mbere cy’isoko riri kubakwa muri uyu Mujyi kigeze ku musozo kuburyo ngo mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka abaturage bazatangira kuhacururiza. Ni mu gihe ubuyobozi ngo bukomeje gushakisha andi mikoro yo kubaka ibindi biyiciro bisigaye.

Isoko rya kijyambere riri kubakwa mu Mujyi wa Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw. Kuri ubu imirimo y’icyiciro cya mbere iri kugera ku musozo kuko barangije gusakara ndetse no kugereka inshuro imwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko kuri ubu icyiciro cya mbere cy’iri soko kiri kugera ku musozo kandi ko abaturage bazahita bimurwa bakaza kurikoreramo. Yabijeje ko ukwezi kwa Nzeri kuzatangira bararyimukiyemo.

Ati “Icyiciro cya mbere kirarangira mu kwezi kwa munani, imirimo bari gukora ni iya nyuma hasigaye imirimo yo gukinga no gushyiramo ibirahure. Iyo kubaka no gusakara isa n’iyarangiye. Turizera ko imirimo yose iri burangirane n’ukwezi kwa munani kuko ni yo masezerano dufitanye kuburyo mu kwezi kwa Cyenda abacuruzi bazarijyamo.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kizubakwa nyuma kandi ko kucyubaka bitazabangamira abacuruzi bazaba barimuriwe mu isoko ryarangiye.

Ati “Turigushaka uko imvura y’ukwa Cyenda nibura yagwa baramaze kwimukiramo bacururiza ahantu hasakaye kandi hameze neza, noneho icyiciro cya kabiri cyo harashakishwa ubushobozi kizubakwa nyuma kuko cyo kizaba kigizwe n’amagorofa y’ubucuruzi ariko ikitwa isoko nyirizina kiri mu cyiciro cya mbere.”

Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka iri soko ubuyobozi bwavuze ko mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y’imodoka 58 n’ubwiherero 32.

Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hubakwe irerero rizajya rikoreshwa n’ababyeyi baricururizamo. Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu izazamuka ibe imiryango 90, rigire na parikingi y’imodoka 90 zirimo imbere naho parikingi yo hanze yakire imodoka 26.

Mu kubaka icyiciro cya mbere amafaranga yatanzwe na Enabel isanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko ibindi byiciro bizubakwa n’abikorera, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushakisha n’abandi bafatanyabikorwa bashora imari mu kubaka ibindi byiciro.

Icyiciro cya mbere cy'isoko rya Rwamagana kiri kugana ku musozo
Iri soko rizatangira gukorerwamo muri Nzeri uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza