Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), agamije kongerera ubumenyi abakozi bo mu nzego z’ibanze ku byerekeye gucunga umutungo n’imari ya Leta.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 11 Mata 2025, ateganya ko impande zombi zizafatanya mu kuzamura ubumenyi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa ajyanye n’imicungire y’imari n’umutungo bya leta (PFM).
Impamyabushobozi ya PFM ihabwa umuntu wize neza amasomo arindwi mu micungire y’imari, akanatsinda n’ikizamini kijyanye nayo.
Ni amasomo ushobora kwiga yose ugahabwa impamyabushobozi ituma uba umucungamari w’umwuga (Certified Public Finance Manager, CPFM) cyangwa ukaba wahitamo isomo rimwe rijyanye n’ibyo ukora naryo ukaba warihererwa impamyabushobozi yaryo mu gihe utsinze ikizamini cyaryo.
Aya masomo agenewe abantu bakora mu nzego za Leta zose zirimo n’Inzego z’ibanze uhereye mu Igenamigambi kugera ku bugenzunzi bw’ibyakozwe (PFM Cycle).
Umuyobozi mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko ubu bufatanye buzakemura bimwe mu bibazo bikunda kugaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, birimo imicungire itanoze y’ingengo y’imari, imishinga itinda gushyirwa mu bikorwa, irangira ridakozwe, n’ibindi.
Yahamije ko amahugurwa batanga azazamura ubushobozi bw’abakozi basanzwe bakora muri izo nzego, bakarushaho no gukorana bya hafi.
Yagize ati “Twahisemo gukorana RALGA, kugira ngo tubagezeho izo gahunda zacu zishobora kubafasha kuzamura ubushobozi bwabo, haba mu bushakashatsi, ndetse hari ubufatanye mu buvugizi, mbese ni kuvuga ngo tugiye kugirana imikoranire ya hafi, ku buryo ibibazo byabo biba ibyacu natwe tugatanga umusanzu.”
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Dominique Habimana, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abakozi kurushaho kugira ubumenyi mu mirimo basanzwe bakora ndetse bavugurure n’uburyo bari basanzwe bakoramo.
Yasobanuye ko ari amahirwe akomeye kubona amahugurwa mu nzego z’ibanze kuko akiri make, bituma umukozi yajyaga mu nshingano akaba yarinda azivamo nta mahugurwa ajyanye n’ibyo akora abonye.
Yagize ati “Iyi mikoranire izatuma bariya bakozi babasha kubona amahugurwa, kandi ni amahugurwa yateguwe neza kuko yateguwe hagendewe ku bibazo biri mu Rwanda, harebwa ibyagezweho ndetse n’ibigomba kunozwa, ku buryo twizeye ko igihe umukozi azahabwa aya mahugurwa bizamufasha kunoza inshingano ze.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!