Guverinoma y’u Rwanda yatangaje urutonde rwa serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi zisonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA) .
Ni urutonde ruri ku mugereka w‘iteka rya minisitiri nimero 001/25/10/TC ryo ku wa 16 Mata 2025. Muri iri izo serivisi harimo umusaruro ukomoka ku ishoramari no ku mari bwite.
Mu nyungu zikomoka ku ishoramari harimo izikomoka ku nyandiko mpeshamwenda za Leta z’igihe gito cyangwa iz’igihe kirekire, izikomoka kuri konti z’ibigo by’imari hagati yabyo n’inyungu zikomoka ku nguzanyo za buri munsi.
Harimo inyungu izikomoka ku bwizigame bw’igihe kizwi, kuri konti zisanzwe n’inyungu zituruka ku nyandiko mvunjwafaranga cyangwa iz’agaciro.
Uretse inyungu zikomoka ku ishoramari zasonewe TVA, izindi nyungu zasonewe uyu musoro harimo izikomoka ku nguzanyo n’inguzanyo zirimo n’izitishyuriwe igihe.
TVA kandi yasonewe ku nyungu z’imigabane, imifuragiro ituruka ku kugabanyirizwa ku nyemezabuguzi no ku bikorwa bishishikariza guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Harimo amafaranga ku bikorwa bikorerwa kuri konti zisanzwe, nk’imifuragiro ituruka ku ntumwa za banki, ituruka ku mafaranga cyangwa imifuragiro kuri serivisi za banki zikorerwa kuri telefoni ngendanwa no ku mifuragiro icibwa kuri serivisi z’ihererekanya ry’amafaranga yo mu buryo bw’ikoranabuhanga n’imifuragiro ituruka ku kwishyura imishahara.
Hasonewe umusoro ku nyongeragaciro w’ibikorwa by’ivunjisha birimo inyungu cyangwa igihombo bituruka ku bikorwa by’ivunjisha, ku isoko ry’ivunjisha cyangwa ku nyungu zo gucuruza amadovize no ku kinyuranyo cy’ivunjisha ku bikorwa by’ivunjisha.
Hasonewe TVA kandi ku nyungu cyangwa igihombo bikomoka ku ivunjisha, amafaranga aturuka ku ihindagurika ry’agaciro k’amadovize.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yasoneye TVA ku mafaranga n’imifuragiro bituruka mu bihugu byo mu mahanga.
Harimo imifuragiro ituruka ku bikorwa byo kohereza amafaranga, imifuragiro n’amafaranga bituruka kuri banki yo mu gihugu cyo mu mahanga ikorana n’iyo mu Rwanda.
TVA kandi yasonewe ku nkunga cyangwa impano no ku musaruro ukomoka ku bikorwa by’imbere mu kigo.
Muri ibyo bikorwa harimo ibyo ku kwisubiza ingoboka zari zaragenewe inguzanyo zitishyurwa neza cyangwa inguzanyo zasibwe, kwisubiza izindi ngoboka, kwisubiza ibyateganyijriwe ubwicungure n’ibijyanye n’amafaranga asaguka
Harimo kandi amafaranga akomoka ku kwikuraho imitungo, ku musaruro uturuka ku kwishyuza inguzanyo zasibwe cyangwa zitishyurwa neza.
TVA kandi yasonewe ku mafaranga yagarujwe yari yarakoreshejwe mu bikorwa byo kwishyuza inguzanyo no ku musaruro uturuka ku bwiyongere bw’agaciro ku mutungo.
Umusoro ku nyongeragaciro kandi wasoneye ku mafaranga yishyurwa kuri serivisi zo gutumikira cyangwa gutwarira abandi ibicuruzwa, ku bihano ku kubikuza ubwizigame mbere no ku mifuragiro ituruka ku ngwate za banki n’izindi nshingano zifitanye isano n’imari.
Yasonewe kandi ku mifuragiro ituruka ku ngwate za banki n’izindi nshingano zifitanye isano n’imari, kuri serivisi zerekeye isoko ry’imari n’imigabane, kuri serivisi zikorwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, ku ihererekanya ry’imigabane no ku mafaranga yerekeye ubwishingizi bw’ubuzima no kwivuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!