IGIHE

Ibyo wamenya kuri Gen Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu

10 5-11-2019 - saa 00:22, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013 yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Gushyiraho aba bayobozi byashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Tariki 23 Kamena 2013 nibwo Gen Patrick Nyamvumba wavutse kuwa 11 Kamena 1967 yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen Nyamvumba yari asoje imirimo ya nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), aho yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

Gen Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse no mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo mu 2003.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Nyamvumba yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu Gen Nyamvumba agiye kuyobora yari imaze imyaka itatu isheshwe. Kuwa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, aho inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Mu nshingano zahawe Minisiteri y’ubutabera harimo izikubiye muri Politiki y’igihugu y’umutekano yemejwe, ingamba zatuma igerwaho n’amategeko agenderwaho mu kuyishyira mu bikorwa.

Harimo kandi iyari imihigo ya Minisiteri y’Umutekano, iya Polisi y’Igihugu, n’iy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Perezida Kagame kandi yashyizeho abandi bayobozi barimo Dr Biruta Vincent wagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa siporo na Rosemary Mbabazi wagizwe Minisitiri w’urubyiruko n’umuco.

Gen Nyamvumba yari amaze imyaka itandatu ari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
KALSA MAWO 2019-11-05 23:03:40

Afande nyamvumba urumupiganaji

2
QNkundPAnge. 2019-11-05 13:21:11

Nyakubahwa Perezida tubashimiye ubushishishozi bubaranga mu kuduhitiramo ibibireye u Rwanda n’abaturarwanda.Gen.Nyamvumba ,Gen.Kazura barasobanutse.Bamporiki,idem.

3
Agaca 2019-11-05 12:53:00

Nyamvumba yaberwaga no kwamba ki jeshi cyane. Aruzuye cyane.

4
KIKI 2019-11-05 09:50:57

Nukwibuka na Makuza pe,ni umugabo wumuhanga witonda wicisha bugufi,na KANIMBA wayoboye banki nkuru bamwibuke pe

5
Bizengarame 2019-11-05 08:47:39

Hakizayezu @Afande Nyamvumba yasimbuwe na Gen Kazura J.B

6
mbabazi 2019-11-05 05:07:35

NDAGUKUNDA AFANDE WEEEE UKO JESHI URUMUGABO ABATAKUZI BAZABAZE KISANGANI IBYA KAZINI NYARWANWA WEWE NI SIMBA.

7
Andreya Rudatinya 2019-11-05 02:41:43

Congs!
Biranshimishije cyaneeeeee!
Urashoboye ndakuzi mu buhanga ubwitonzi ubushishozi no kwihangana bihebuje!
Nkwifurije akazi gashya keza.
Imana izabigufashemo.

8
Jeanne 2019-11-04 22:31:36

Tumuhaye ikaze kumirimo mishya Arashoboye Imana izabane nawe muri byose

9
sam 2019-11-04 22:18:33

mon General uyu mugabo numwe munkotanyi nkunda cyaneeee nubwo rwose ntaranamubona narimwe urumwe mubantu batumye numva ncaka cyane kwingira mungabo z’igihugu cyacu nubwo rwose bitankundiye nkunda uburyo impuzankano zagisirikare zikubera kuruta ibi costume ugiye kujya uhora my best wishes kukazi gashya washinzwe na high commander Afande.

10
Dieudonne Hakizayezu 2019-11-04 21:44:24

Ko mutatubwiye uwamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zose?

Kwamamaza