IGIHE

Ibyatsi bya Nyiramunuka, imari ishyushye itunze benshi muri Kirehe

0 25-06-2022 - saa 11:18, Hakizimana Jean Paul

Ibyatsi bizwi nka nyiramunuka bikunze kwimeza mu murima byahindutse imari ishyushye mu baturage bo mu Karere ka Kirehe nyuma yaho habonekeye uruganda rubikuramo amavuta akunze koherezwa mu mahanga.

Mushobora kuba mubyita Nyiramunuka, runuka n’andi mazina atandukanye ariko twese icyo duhuriyeho ni uko ari icyatsi kidahumura neza, kuri ubu abaturage bo mu Murenge wa Gahara kimwe no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Kirehe bamaze kumenya agaciro k’iki cyatsi.

Ku muturage watuye umuba wuzuye ibi byatsi ikilo bamuhera 70 Frw ku buryo ku munsi hari ababigize umwuga birirwa babishakisha nibura ngo bagahembwa ari hagati ya 2500 Frw na 4000 Frw bitewe n’ibyatsi babonye.

Amavuta abikurwamo ashobora kuvamo imibavu, amavuta akoreshwa mu miti, akoreshwa kandi mu biribwa no mu guhumuza. Anafasha abantu bafite ibibazo mu buhumekero umuntu ashobora kuyakoresha mu kurwanya udukoko mu bihingwa no kwirukana udukoko mu nzu.

Abahinzi babonye imari

Kuri ubu iyo imyaka ikera ntabwo abaturage bakirukira guhita bahinga nyuma y’aho ibyatsi bikunze kumera mu mirima bya Nyiramunuka babiboneye isoko.

Barore Jean Pierre utuye mu Kagari ka Nyagasenyi avuga ko ku munsi akorera hagati ya 2500 Frw cyangwa 3000 Frw aturuka ku gutunda ibyatsi bya nyiramunuka.

Ati “ Njye ndabishakisha hirya no hino mu mirima nkabihambira ubundi nkabizana hano ku ruganda tugapima nibura ku munsi nshobora kubona 3000 Frw hari nubwo nyarenza rwose iyo nakoreye make mbona 2500 Frw.”

Hategekimana Moses we avuga ko nibura akorera 4000 Frw ku munsi mu gutunda ibi byatsi bya nyiramunuka. Ati “ Ntabwo byoroshye kubibona kuko tujya kubishakisha mu tundi turere nka Ngoma urumva kugira ngo uzagwize umutwaro ni ibintu bitoroshye pe.”

Mugabo Jean Pierre we avuga ko kubona ibi byatsi bitoroshye ngo kuko abenshi bagenda babiranduza mu mirima yabo ariko ngo abamenye ibanga ntibakibiranduza.

Iyo umuturage akimara kuzana ibi byatsi ku ruganda, babanza kubijonjora bakabipima ubundi hagakurikiraho kubicanira nibura hacanirwa ibiro 500 cyangwa 600, bicanirwa amasaha hagati y’atandatu n’umunani, mu kubicanira nibura haba hari ingunguru igenda ijyamo umwuka ari nawo ubyara amavuta.

Hitimana Nicholas umuyobozi Mukuru w’Ikirezi ari nayo igura uyu musaruro w’abaturage, yavuze ko ibyatsi bya nyiramunuka babikuramo amavuta bohereza hanze y’igihugu aho bafite amasoko muri Afurika y’Epfo, u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “ Twe tuyohereza mu baguzi bacu bo hanze igice kinini cyose tuyohereza hanze gusa aracyari make ntabwo turageza ku biro 300 cyangwa 400 ku mwaka kuko biriya byatsi byera kabiri mu mwaka ubwa mbere byera mu muri Mutarama hagati kugeza muri Werurwe ubwa kabiri tukeza muri Mata kugeza mu ntangiriro za Nyakanga.”

Hitimana yavuze ko ibi byatsi bikunze kugaragara ahantu bamaze gusarura ariko batari bwongere guhita bahinga ako kanya ahubwo baba bari buraranye, yavuze ko Kirehe ariho bakura umusaruro mwinshi mu gihe mu tundi turere nka Ngoma, Bugesera, Rwamagana natwo bagenda babikuramo.

Ati “ Turashaka kuzabigerageza tukabihinga tukareba uko umusaruro wabyo umeze, tuzagerageza kubihingana n’abaturage barebe niba babihinga byonyine bikabaha umusaruro, tuzabigerageza muri Nzeri uyu mwaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko kuba abaturage ba Kirehe bafite aho bagurisha bimwe mu byo bahinga ari inyungu kuri bo.

Ati “ Uru ruganda rufitiye abaturage akamaro kuko ibihingwa bahinga birimo Geranium bifite isoko kuko byakirwa ku ruganda amafaranga rero abaturage bahabwa abafasha gukemura ibibazo bitandukanye birimo kwishyurira abana amashuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byinshi.”

Nzirabatinya yavuze ko ku kijyanye n’ibiti bya nyiramunuka byimezaga abaturage bakabirandura kuri ubu ngo baganiriye n’uruganda ku kuntu haboneka imbuto yabyo ku buryo abaturage babihinga kinyamwuga kuko baba bizeye isoko.

Uruganda rw’Ikirezi ruhinga ibindi biti bikurwamo amavuta birimo; Geranium, Paculi, umucyayicyayi, Rosemary ibi byose bikaba bihingwa kuri hegitari 30, bikorwamo amavuta amenshi akaba yoherezwa hanze andi agasigara mu Rwanda nyumay’aho abanyarwanda batangiye kumenya akamaro kayo.

Kuri ubu ibyatsi bya nyiramunuka byabaye imari ishyushye mu baturage
Barore Jean Pierre ni umwe mu babona amafaranga ari hagati ya 2500 Frw na 3000 Frw akura mu kugurisha nyiramunuka
Amavuta abikurwamo yoherezwa mu mahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza