IGIHE

Ibyaranze umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Prince Charles (Amafoto)

0 22-06-2022 - saa 23:56, IGIHE

Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla basuye inzibutso ebyiri za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bunamira inzirakarengane zizishyinguyemo, banibonera n’amaso yabo uburemere bw’ubwicanyi bwabaye mu 1994.

Ni ubwa mbere umuntu wo mu Muryango w’Ibwami mu Bwongereza yasuye u Rwanda. Ni uruzinduko rwabaye Igikomangoma Charles gihagarariye Umwamikazi Elizabeth wa II mu Nama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Igikomangoma Charles ni we uzaragwa ingoma mu gihe Umwamikazi Elizabeth II azaba atanze. Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 21 Kamena 2022.

Ku munsi we wa mbere w’akazi, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ashyiraho indabo ndetse yunamira inzikarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Igikomangoma Charles yari yambaye ikote risa na kaki mu gihe Camilla w’imyaka 74 we yari yambaye ikanzu irimo amabara n’amaherena yakozwe n’Uruganda rwo mu Bufaransa rwa Van Cleef & Arpels n’ibikomo bya Alhambra byose bifite agaciro kabarirwa ibihumbi bine by’ama-pound.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe, Igikomangoma Charles yavuze ko ibyabaye biteye agahinda.

Umugore we yavuze ko ibyabaye, bigaragaza ibyo ikiremwamuntu gishobora gukora.

Ku rwibutso, yahahuriye n’abapfakazi ba Jenoside, bamutekerereje ubuzima banyuzemo. Barimo nka Uzamukunda Walida wamusangije ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zamufashe ku ngufu.

Bamushimiye ku bw’urugendo rwe, bamugaragariza ko barenze amateka mabi uyu munsi biyubatse kandi bafite intego z’ejo hazaza. Bamushyikirije impano y’igiseke, nko kumushimira.

Freddy Mutanguha wasobanuriye Igikomangoma Charles n’umugore we amateka ya Jenoside, yababwiye ko na we yayirokotse ariko ko aramutse abaze abantu bo mu muryango we bishwe, bagera kuri 80.

Avuye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, yagiye ku rwa Nyamata mu Bugesera ahiciwe Abatutsi bari bahungiye mu rusengero. Urugezemo ubasha kubona n’amaso, imyambaro bari bambaye, indangamuntu za bamwe, ibikomo n’ibindi.

Ubutumwa Igikomangoma Charles yasize muri uru rwibutso bugira buti “Tuzahora twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.’’

I Nyamata mu gihe cya Jenoside hahungiye Abatutsi 10.000, hari urusengero bari bizeye gukiriramo.

Uru rusengero rwahindutse rumwe mu nzibutso esheshatu ziri mu Rwanda, ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane irenga 45.000.

Igikomangoma Charles wari uherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; uw’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne na Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, yasuye “Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo” utuyemo abakoze Jenoside n’abo biciye none ubu babanye neza mu mahoro.

Yashimye imbaraga zo kubabarira zaranze abatuye muri uyu mudugudu uri mu Mudugudu wa Rwimikoni, Akagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange nubwo banyuze mu bihe bikomeye kandi bishaririye.

Urugendo rwe mu Bugesera, Igikomangoma Charles yarusoje asura umushinga wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage uzwi nka “Agroforestry for Livelihoods”.

Uyu mushinga ufasha mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bihurira ku muhora wa Albert (Albertine Rift) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho harimo icy’Amashyamba (RFA) n’icyo kurengera Ibidukikije (REMA), Uturere twa Rulindo na Bugesera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku nkunga y’abashoramari bo mu Bufaransa bitwa Livelihoods Funds.

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n'umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali
Igikomangoma Charles aganira na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we
Madamu Jeannette Kagame na Camilla Parker Bowles

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Prince Charles yasobanuriwe uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ukanashyirwa mu bikorwa
Freddy Mutanguha ni we wasobanuriye Igikomangoma Charles n’umugore we amateka ya Jenoside
Bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi batambagijwe ibice birugize, banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu 1994
Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Prince Charles n’Umugore we, Camilla Parker Bowles bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla basize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla baganiriye n’abapfakazi ba Jenoside, babatekerereje ubuzima bukomeye banyuzemo
Igikomangoma Charles yavuze ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biteye agahinda

Igikomangoma Charles yanunamiye inzirakarengane za Jenoside i Nyamata

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda
Prince Charles ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Nyamata. Yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne, Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ndetse na Omar Daair uhagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda
Yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu Karere ka Bugesera
Yatambagijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Yeretswe ibirimo imyambaro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari bambaye mbere y'uko bicwa
Prince Charles yasobanuriwe uko ahantu hatekerezwaga nk'aho gukirira haguye abantu
Yagendaga asobanurirwa buri kimwe cyose mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamata
Prince Charles yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Yasize n'ubutumwa bwo kunamira abazize Jenoside no kwihanganisha abayirokotse

Yakozweho n’ubuhamya bw’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yasangijwe n’abo muri Mbyo

Igikomangoma Charles yasuye Umudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge wa Mbyo
Prince Charles yahawe impano y'agaseke
Prince Charles yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Prince Charles yasuye abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabwaho n'Umuryango wita ku Iterambere ry'Umugore, Rwanda Women Network
Yasuhuzanyije urugwiro abo yasanze muri Mbyo
Prince Charles yakozweho n'ubuhamya bw'urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu batuye mu Mudugudu wa Mbyo
Umudugudu wa Mbyo ufasha Abanyarwanda kubaka ubudaheranwa bwabo, kurenga ibihe bikomeye banyuzemo no gufasha Abanyarwanda kugira imibanire myiza

Urugendo rwe mu Bugesera yarusoje asura imishinga yo kurengera ibidukikije

Igikomangoma Charles yasuye Umushinga ARCOS ukorana n'abaturage mu kubungabunga ibidukikije no gusana ubutaka bwangiritse
Akihagera yakiriwe na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc
Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Kanyamibwa Sam, yasobanuriye Prince Charles imiterere y'uyu mushinga
Prince Charles yatambagijwe ibice bitandukanye biwugize, yerekwa uko ubyarira inyungu abawuturiye
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yagize akanyamuneza nyuma y'ijambo yabwiwe na Prince Charles
ARCOS ni umushinga uhuriza hamwe imbaraga mu birebana n'ibidukikije no kubungabunga ibinyabuzima
Prince Charles aha ni ho yasoreje akazi ko ku munsi we wa kabiri mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza