Imirire mibi n’igwingira ni kimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje kurandura burundu mu bana bato bafite imyaka iri munsi y’itanu, cyane ko mu ngengo y’imari ya 2024/2025 ayagenewe iki kibazo agera kuri miliyari 357,8 Frw.
Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zituma ibyo bibazo birandurwa burundu zirimo n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, SAIP.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko uyu mushinga wa SAIP wagize uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira mu bana.
Ati “Mu byukuri ni umushinga wagize akamaro kubera ko ari umwe mu mishinga wadufashije cyane mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga ukorera mu turere dutanu, wagiye ugira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bufasha imiryango itandukanye kurwanya imirire mibi cyane cyane yita ku bikorwa by’ubuhinzi.
Ntibitura yasobanuye ko mu 2020 ikigero cy’igwingira n’imirire mibi mu bana cyari kuri 40%, ariko kubera ubufatanye na SAIP icyo kigero cyagiye kigabanuka ku buryo bugaragara.
Mu 2024 umubare w’abana bagwingira muri iyi Ntara y’Iburengerazuba wageze kuri 21,8% uvuye kuri 40%.
Guverineri Ntibitura ati “Yaradufashije kugabanya icyo gipimo kandi birakomeje kuko ni umushinga dukorana neza.”
Niyonsaba Angelique utuye mu Kagari ka Gakusa, Umudugudu wa Gako, yatangaje ko imigina y’ibihumyo n’inkoko yahawe na SAIP byamufashije cyane kubera ko umwana we yari afite ikibazo cy’imirire mibi yaterwaga n’ubukene.
Ati “Ntarajya muri SAIP nari mfite umwana uri mu mirire mibi, yahise idufasha kuduha imigina y’ibihumyo umwana ndamuha arakura ava mu mirire mibi.”
“Baduhaye n’inkoko enye umwana muha amagi ndetse nkajya nsagurira n’isoko ndagurisha mbasha kwiteza imbere aho nahise ngura izindi nkoko ubu mfite enye.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi muri RAB-SPIU mu Karere ka Karongi, Mukamugenga Angelique, yagaragaje ko mbere hari ikibazo gikomeye mu igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi ariko aho SAIP iziye abona ko hari impinduka zifatika zigaragara.
Ati “Abana bagiye bahinduka mu mikurire yabo, ibilo bikiyongera abari bafite ibibazo bagakurikiranwa hafi.”
Uyu mushinga umaze gutanga inkoko 3600, bivuze ko mu miryango yafashijwe buri muryango wahabwaga inkoko enye zitera amagi. Umaze kandi gutanga imigozi y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri vitamin A nabyo bigamije kunganira imirire myiza, ndetse wanafashije abaturage ku buryo bashobora kubaka no gutunganya akarima k’igikoni aho hamaze kubakwa imirima 22 y’icyitegererezo mu Murenge wa Rubengera na Rugabana yo mu Karere ka Karongi.
Mu Ntara y’Iburengerazuba kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, SAIP imaze gutanga amatungo magufi 11,511, imigina y’ibihumyo urenga 11,000, ingemwe z’imyembe 26,000, ibiti by’avoka bigera kuri 182,194, imirama y’inyanya igera kuri 667,000, ibiti by’amatunda birenga 128,000, ndetse nibindi byinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!