IGIHE

Iburasirazuba: Serivisi z’ubutaka ziyoboye izindi mu zinengwa n’abaturage

0 24-11-2022 - saa 08:43, Hakizimana Jean Paul

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ko batishimiye uko bahabwa serivisi z’ubutaka, kurwanya indwara mu bihingwa n’uko babona ibiryo by’amatungo yabo.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.

Akarere ka Gatsibo niko kaza ku isonga n’amanota 79.9%, Kirehe 77.8%, Rwamagana 77.7%, Kayonza 76.3%. Ngoma 75.7%, Bugesera 73.6% na Nyagatare 70.6%.

RGB yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu bipimo 16 bikubiye mu nkingi eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Muri ibi byiciro abaturage bo mu Burasirazuba bagaragaje ko banenga uburyo bwifashishwa mu kurwanya indwara ziba zagaragaye mu bihingwa n’uko babona ibiryo by’amatungo.

Bananenze serivisi bahabwa ku bijyanye n’ubutaka harimo kwandikisha ubutaka, gutanga ibyangombwa by’ubutaka, guhererekanya uburenganzira ku butaka, imikorere y’umukozi ushinzwe ubutaka, kubona amakuru ku gishushanyo mbonera cy’ubutaka n’ibindi bitandukanye, izi serivisi zose abaturage bakaba bazinenga hagati ya 30% na 50%.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yavuze ko hari ibishobora guhinduka mu gihe abayobozi bakoranye n’abaturage.

Ati “Twite ku muturage tumuhe serivisi nkuko ayigombwa, abaturage kuba tubakorera ni inshingano zacu kandi tuziteho nkuko bikwiye, abaturage ntibaranyurwa na serivisi tubaha.”

Impamvu abaturage banenga serivisi z’ubutaka

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego waganiriye na IGIHE utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze, yavuze ko impamvu banenga serivisi z’ubutaka cyane ari uko ngo abazikoramo bakunze kubabeshya cyane.

Ati “ Ujya ku Murenge bakakubwira ko icyangombwa cyawe kitaraza bakakubwira kuzagaruka mu kindi cyumweru, wasubirayo bakakubwira ko ku Karere batarabyohereza, ugasanga umaze amezi atatu nibura buri cyumweru uhora ujyayo, nyamara rimwe na rimwe uba ujyayo uteze ukoresha amafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko babibonye ko abaturage banenga imitangire ya serivisi kandi ko bagiye kugira icyo bakora mu kubihindura.

Ati “ Icyo turi bukore ni ukuganira n’abakozi bashinzwe ubutaka tunakorane n’abakozi bashinzwe ubutaka ku mirenge mu kwihutisha serivisi, kugerageza kubwira neza abaturage no kubafasha kumenya ibyo basaba kugira ngo babashe kubona serivisi zuzuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, Kanzayire Consolée, yvauze ko bagiye kongera uburyo bakiramo abaturage baje gushaka serivisi z’ubutaka ngo kuko akenshi wasangaga umuturage adasobanurirwa mu buryo buhagije ngo kuburyo ataha anyuzwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yavuze ko hagiye gukorwa inama ku byiciro binyuranye bisuzuma ku kuntu bahagaze ngo buri cyiciro gifate ingamba zituma kitazongera kunengwa.

Ati “ Buri mu Meya agiye kugenda akorane inama n’ibyiciro bitandukanye bose baganire ku bibazo twabonye, bakuremo imyanzuro ituma basubira mu giturage gushyashyanira umuturage.”

Citizen Report Card ( CRC) ni ubushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yasabye abo mu nzego z’ibanze kumanuka bakegera abaturage
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yasabye abo mu nzego z’ibanze kumanuka bakegera abaturage
Guverineri Gasana yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gusuzuma inenge abaturage bagaragaje muri buri rwego bakarushaho kwikosora
Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abayobozi b’uturere, abanyamadini n’izindi nzego zitandukanye
Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abayobozi b’uturere, abanyamadini n’izindi nzego zitandukanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza