IGIHE

Ibihano bidasanzwe muri Kiliziya, Uruzinduko rwa Papa Francis mu Rwanda n’ibindi: Ikiganiro na Mgr Rukamba (Video)

16 11-09-2019 - saa 14:05, Cyprien Niyomwungeri

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yavuze ku bihano bikarishye Kiliziya yashyiriyeho abihayimana bahamijwe gusambanya abana n’ubutinganyi, uruzinduko rwa Papa Francis mu Rwanda, ubutumwa arufiteho n’ibindi.

Ni mu kiganiro cyihariye Musenyeri Rukamba yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo; impamvu kiliziya itemera uburyo bwo kuboneza urubyaro butari ubwa kamere, gushaka abagore kw’abapadiri, guhindura amazina ya za Diyosezi Gatolika mu Rwanda.

- Kuboneza urubyaro bitari ibya kamere

- Gusabira imbabazi abahamijwe Jenoside

- Gusambanya abana bikozwe n’abihayimana

- Kwemerera abapadiri gushaka abagore

- Uruzinduko rwa Papa Francis mu Rwanda

- Guhindura amazina ya Diyosezi Gatolika mu Rwanda

Kuboneza urubyaro bitari ibya kamere

Muri Kanama 2016, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere.

Kiliziya kandi iherutse gutegeka amavuriro yayo gusubiza inkunga zose bahawe zigenewe kuboneza urubyaro ndetse no kubuza abakozi bayo kujya gutanga izo serivisi mu bitaro bya Leta. Ni icyemezo cyafashwe nko kubangamira gahunda za leta ko ihanganye n’ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Mgr Rukamba avuga ko nta na kimwe bakora mu kuboneza urubyaro kitagendeye ku masezerano bagiranye na leta yuko uburyo bwa kamere ari bwo gusa bwemewe mu mavuriro ya Kiliziya, ubundi bw’ibinini, agapira, inshinge, udukingirizo n’ubundi bukajya mu mavuriro ya leta arimo na Poste de Sante.

Ati “Ntawe duhatira kuza iwacu, turamubwira tukamwumvisha ko ubwo buryo [kamere] ko ari bwo bwiza kandi tutabujije na leta gukurikiza indi gahunda. Ndetse na buriya mu mavuriro yacu babasobanurira ubwo buryo bwombi abantu bakihitiramo ubwo bashaka”.

Akomeza asobanura ko kwemera gusa uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere bishingiye ku kubaha uko umuntu ateye cyane cyane igitsina gore, kuko ashobora kwimenya, akamenya igihe ashobora kubyara n’ikindi gihe atabyara.

Ati “Icya kabiri ni uko hari abantu bamwe na bamwe buriya buryo budakundira, bakamutera inshinge bakamuha imiti ikamumerera nabi wenda adafite n’uburyo bwo kujya kwa muganga. N’i Burayi bibaho abantu bamererwa nabi ariko bakagira umuganga ubakurikirana ku buryo biba biboroheye”.

Musenyeri Rukamba avuga ko ikindi ari uko buriya buryo bwo kuboneza urubyaro butari ubwa kamere bwakagombye kuba ubw’abantu bashakanye bityo kubuha abana ari nko kubashora mu busambanyi.

Ati “Ni ukumubwira ngo ntacyo bitwaye genda wikorere ibyo ukora ibinini bizatuma udasama”.

Gusabira imbabazi abahamijwe Jenoside

Mu butumwa Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakristu mu Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,basabye ko harebwa uburyo abafungiye icyaha cya Jenoside bageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye, bakoroherezwa ibihano ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye.

Ni ibaruwa itaravuzweho rumwe n’imiryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma Kiliziya isaba imbabazi abakomerekejwe nuko yabitangaje mu gihe cyo kwibuka.

Musenyeri Rukamba avuga ko Kiliziya igitsimbaraye kuri izi mbabazi kuko ziri mu murongo wayo wo kuvuganira abababaye n’uw’ukwemera kwa gikristu.

Ati “Abo bantu bari mu munyururu bamerewe nabi. Iyo ugeze mu munyururu ukareba umuntu w’imyaka 90, 70 n’indi urwaye wakoze na jenoside wacirirwe urubanza, ntibikubuza kumva ko uwo muntu ukwiye kumubabarira cyane ko n’ubukristu butubwira ko tubabarira abatugiriye nabi nk’uko Imana itubabarira natwe ubwacu”.

“Tubivuga buri gihe mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru ngo ‘utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho’, tubivuga buri gihe na Yezu Kristu abivuga kenshi mu ivanjiri, uko kubabarira ni ikintu kijyanye n’ukwemera kwa gikirisitu”.

Imiryango nka Ibuka na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside bagaragaza ko abo Kiliziya isabira imbabazi harimo n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ku buryo baramutse barekuwe bashobora kuyicengeza no mu bandi.

Mgr Rukamba avuga ko iyo basaba imbabazi bazisaba leta kandi ifite ubushishozi bwayo bwo kureba igikwiye dore ko byaba atari n’ubwa mbere igiriye imbabazi abantu.

Ati “Byabayeho n’ubundi na mbere, abarwayi b’abakuze Perezida wa Repubulika yigeze kubaha imbabazi, niwe utanga imbabazi”.

Mgr Rukamba avuga ko ibihano by'abihayimana basambanya abana byakajijwe

Gusambanya abana bikozwe n’abihayimana

Bamwe mu bihayimana muri Kiliziya Gatolika, ntibasiba kuvugwaho ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, gufata ku ngufu no gushuka abana bakiri bato bakabangiza.

Kenshi na kenshi ibi bikorwa bivugwa mu Burayi, Amerika y’Amajyepfo, Aziya n’ahandi ariko wagera muri Afurika ugasanga bitarafata intera ndende. Ubukana bwabwo bwatumye Papa Francis, atumiza inama i Vatican yitabiriwe n’abakuru b’inama z’Abepiskopi, aho u Rwanda rwahagarariwe na Musenyeri Rukamba.

Mgr Rukamba avuga ko iyi nama yavuyemo umwanzuro ukarishye w’uko ‘Umupadiri n’undi wihayimana wese wafashe abana atyo, kwihanganirwa ari zero. Ni ukuvuga ko ahanwa iyo afashwe ashyikirizwa ubutabera bw’igihugu arimo.

Ati “Uramujyana ukamuha ubucamanza bw’igihugu cyawe urimo, hanyuma niba bimufashe koko uwo muntu bakamuvana mu bupadiri. Bavuga ko na wa Musenyiri wabimenye ntiyerekane uwo muntu, ntamurege na we bagomba kumuhagarika nk’Umusenyeri wa Diyosezi runaka”.

Muri iyi nama byagaragaye ko abantu benshi cyane 99%, bavugwaho ibyo gusambanya abana ari Abapadiri cyangwa Abafurere bashaje, abandi baba bakiriho ugasanga ni abasaza bafite imyaka 70.

Mgr Rukamba avga ko mu Rwanda atari ikintu kigaragara cyane, bitewe n’impamvu zirimo kuba abanyarwanda batinya no kubivuga.

Ati “Ariko ntabwo ari ikibazo kigaragara ku buryo wakwerekana abantu koko bafashwe n’abapadiri ari abana bato. Birashoboka wenda ko hari umuntu wagira ati umukobwa mukuru w’imyaka 16, 17 yabyaranye na padiri ariko si ikibazo kigaragara nk’ikibazo gikomeye kugeza ubungubu, wenda kizaza ariko ntago ari ikibazo gikomeye ubungubu”.

Kwemerera abapadiri gushaka abagore

Bitewe n’ibibazo byerekeye igitsina bikomeje kuvugwa muri Kiliziya, hari abavuga ko yagakwiye kujyana n’igihe ikemerera abapadiri gushaka abagore cyangwa abagabo bashatse nabo bakemererwa kuba abapadiri.

Musenyeri Rukamba ntiyemeranywa na byo kuko ngo urebye abasambanya abana i Burayi atari abadafite abagore, kuko abenshi bagera kuri 80% ari abantu bafite abagore, bafite ingo.

Ati “Icyo kintu cyo guhuza gusambanya umwana no kutagira umugore ni ibintu bitajyana”.

“Kuba abapadiri bashaka abagore ni umuco urebye, byanashoboka ariko kugeza ubu umuco wa kiliziya dufite ubungubu siko umeze kandi turi muri kiliziya, ni ukuvuga ko tubyubaha kandi bifite n’agaciro”.

Mgr Rukamba avuga ko abapadiri bashatse abagore ari byiza ariko batabashatse bifite n’akandi gaciro gakomeye k’ububyeyi ku bantu bose nko kuba utagira ikigufata bagushyira ahantu hose ukajyayo.

Ati “Ni icyo kintu cy’ububyeyi burenga urugo, birenga kugira umugore n’umwana ukamenya y’uko uri umubyeyi w’abantu bose kandi ko ugomba kwita ku bantu bose. N’Abapasitori n’abandi bafite abagore nabo ibyabo ni byiza ariko ni umuco wa kiliziya gatolika kandi ufite agaciro, ufite icyo umaze”.

Uruzinduko rwa Papa Francis mu Rwanda

Perezida Kagame yasuye Papa Francis i Roma ndetse n’abasenyeri bo mu Rwanda bamaze guhura nawe by’umwihariko inshuro nyinshi, ari ko bose bamugezaho icyifuzo cyo gusura u Rwanda.

Musenyeri Rukamba avuga ko Papa Francis kimwe na bagenzi be babiri bamubanjirije ubutumwa bw’umwihariko baha Kiliziya yo mu Rwanda ari ‘kwita ku kubana, ubwumvikane no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda kuko ikintu nka kiriya [jenoside] iyo kibaye ni ikintu cyerekana y’uko iyo kiliziya hari ahantu iba itaragera’.

Ikindi ni ukwita cyane ku bapadiri kuko umubare munini w’abari mu Rwanda ni abanyuze mu mahano ya Jenoside ari abana, ku buryo ari ibihe byatumye haba ibikomere byinshi mu buryo bwinshi mu bantu.

Mgr Rukamba avuga ko Abasenyeri basabye Papa Francis gusura u Rwanda ariko bisa n’ibitoroshye kubera imyaka y’ubukure agezemo.

Ati “Buriya tuvuge Papa Yohani Pawulo II, yabaye Papa akiri muto asura Isi yose, ni umwe mu bantu bagenze hirya no hino ariko aba bamukurikiye ni bakuru basa n’abatoranya. Iyo umuntu arebye aho bajya ni hahandi hari ibibazo bikomeye, yagiye nko Centrafrique kuko Abayisilamu n’Abagatolika barwanaga, usanga ariho ashaka kujya kurushaho”.

“Ashobora gusura u Rwanda ariko nziko atari twe gusa Abasenyeri gusa tubisabye n’inzego za leta zirabisaba ariko nkeka ko kubera ukuntu agenda akura atari ibintu byoroshye”.

Guhindura amazina ya Diyosezi Gatolika mu Rwanda

Mu 2012, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yatanze icyifuzo ko kiliziya yahindura amazina, aho usanga Diyosezi yitiranwa na Perefegitura ya kera akavuga ko bitera urujijo kuba leta yarahinduye amazina kiliziya itarahindura.

Mgr Rukamba avuga ko babiganiriyeho ariko basanga ari ibintu biruhanyije bagahitamo kubirekera uko biri kuko ntacyo byishe. Yongeraho ko guhindura amazina ari ibintu byatera rwaserera mu nyito no mu kumenya uwo uri we.

Ati “Hari ukuntu Diyosezi ya Butare iba izwi nka Diyosezi ya Butare mu bintu byose wandika i Roma, hirya no hino ku buryo kubihindura bihindura ibintu byinshi. Ubu bwo ni ibintu bijyana n’ikoranabuhanga, i Burayi bo babitangiye kera, nushyiramo Diyosezi ya Huye bazibaza icyo ari cyo”.

Avuga ko ari ibintu biruhanyije kubera abantu bafatanya mu mavuriro, mu mashuli, Diyosezi udasize n’imitungo.

Mgr Rukamba asanga uruzinduko rwa Papa Francis mu Rwanda rugoye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NZIZA 2019-09-13 04:21:51

Ugaragara nkaho wowe byabaye utareba ,kuko igihe cyose mwigira abantu beza ,ariko ntagira ngo nkubwire ko ICYAHA CYA GENOCIDE NTIKIGIRA IGIHE CYO KURANGIRA NTAMYAKA NTA NIMBIBI ,uretse no guhanwa n’amategeko yaha Ku isi Imana yo muzayibeshya iki!? Amaraso yamenetse atakira mu butaka .nimureke kutoneka ibisebe!

2
Natal 2019-09-12 10:52:39

Icyo ntemeranyaho na kiliziya n’ukwiyoberanya kw’abapadiri kuko bafite abana benshi pe. Nk’umwe mukuru ahantu ntavuze arabafite ndabazi neza ariko ngo bamwohereje kwigira umwanya usumbyeho iyo za Rome... Nibashake abagore kuko njye ntan’umupadiri nakwemera ko aba inshuti y’umuryango wanjye keretse ntafite umugore cg sisters.

3
semahe 2019-09-12 02:51:50

Paapa ntazaze mu Rwanda.Kubera ko igihe yazaga muli 1990,yageze I Kanombe asoma ubutaka ngubwo aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye,irangizwa na genocide.Nta mugisha we dushaka nahame iwabo mu Butaliyani.

4
Koko 2019-09-12 00:04:18

Uwiyita mazina yumuyehova rwose ibitekerezo bye yapakiwemo nabanyamerica bihabanye nukuri, Yezu asubiye mwijuru yahaye intumwa ze mission yo kwigisha amahanga yose abaha nuzabayobora ntabwo rero byarangiye nubu niko bimeze, naho kubera kudasoma amakuru yandi ntimumenya ko muba yehova benshi bita abasaza baregwa gusambanya abana bato mujye mureba ubuhamya butangwa, ibyo ntibivugwa mu bagatolika gusa no muyandi madini yinzaduka hose barimo sinigitangaza kuko nabavuganaga ni Imana bakoraga ibyaha byinshi Reba umwami Dawudi reba ba Mose...... Ibindi gusabira abakoze ibyaha keretse niba muzashinja Imana kutubabarira ibyaha kandi twese turi abanyabyaha. Naho gushaka abagore kwa bapadiri niyo babashaka ufite uwo mutima wubuhehesi ntiwakuvamo na Salomon wari ufite abarenga 300 yabacaga inyuma. Uko nukuri dusoma mu Bible, abayehova bita abasaza bo bemerewe gushaka ariko ntibabyare ubwo mwunva ibyo Imana ibyemera ko umuryango ugizwe numugabo umugore nabana.

5
Je 2019-09-11 19:14:49

Merci mon seigneur ! Kiliziya ugira umuco nemera. Kudahuzagurika no gushishoza.
Dawe uri mu ijuru ni isengesho ryiza. Gusa hari igihe imbabaz zitangwa n’ igihe cyo kuzishyiraho doute. Twibuke umwana w’ inkima uhereza impyisi umurizo. C’EST est l’ une des fable de la Fontaine

6
Eva 2019-09-11 16:31:14

Ndahamya ko abapadiri 60% basambana (simvuze abana) ariko barasambana. Kuko nta Centrele nimwe mu Rwanda utasangamo umwana wa padiri. Rero mushatse mwajya mwikorera Marriage kuko rwose byarabacanze.

Ngo ntitwahindura amazina kuberako iburayi wajya wandika Huye ntibamenye ibyaribyo.
Ubundi ubukoroni mbona buzanwa nizi zakiriziya.
Uravuga ngo iburayi, abanyaburayi ninde wakubwiyeko bagomba kuzatugenera uko tugomba kubaho ko ariyo mpamvu mukomeza kujijisha abakirisitu banyu mukomeza kubagumisha mubihe byakera kugeza nanubu.

Ikindi kijya kinsetsa ni ukuntu abakiristo gatorika ubu aribo basenya ingo zabo cyane.
Uti bitewe niki, bitewe nuko iyo biga kubana nuko ingo zubakwa bigishwa na padiri utagira umugore.
Nigute wakwigisha umuntu gutwara imodoka, utaragize uyitwara? Nigute wakwigisha umuntu kuririmba utarigeze uririmba? Rwose mwabakirisito we mujye muca akenge. Ibintu byo kuvuga ngo padiri ni father , mukamuha ibyubahiro mudashobora no gutanga mu miryango yanyu kugeza ubwo abatuburira rwose muracyasinziriye.

Icyo twemeranyaho cyo nicyo guha abana ibinini. Iki cyo nanjye ndacyumva kimwe nawe.

Ikindi tutemeranyaho ni ukuboneza urubyaro kwabakuru. None c uretse kugirango abantu babyare ari benshi mutazabura amataro yo kubatunga, mwifuzako umunyarwanda yabyara abana 4 ngo azabatungishe Iki?

Aho ntimubona mwimanuza twa divayi twa burimunsi mukagirango hanze aha birororshye? Abapadiri namwe bakiskopi nimukanguke byarakomeye.

Sawa mukomere ariko umukirisito gaturika naba nkomerekeje kubera kuvuga kubayobozi be anyihanganire

7
Kamanzi 2019-09-11 15:41:25

Musenyeri ati leta niyo dusaba imbabazi ntabwo ari ibuka cyangwa CNLG...ariko ndagira ngo nkubwire ko leta atariyo yahemukiwe ahubwo leta yaririho niyo yaduhekuye kandi ifashijwe na kiriziya catorika, none uti leta niyo dusaba imbabazi ntabwo ari bariya, izo ntabwo ari imbabazi musaba mubikuye ku mutima, ahubwo ni imbabazi z’agahato kuko iyo usaba ushobora guhabwa cg ntuhabwe,ariko iyo udasabye imbabazi uwahemukiwe ahubwo ukarenga ukazisaba leta uba umeze nkuyitegeka uti nimufungure bariya bantu, oya ntabwo aribyo. ikindi kandi leta ni umubyeyi w’abaturage bayo bose ari abishe n’abiciwe, ubwo rero leta ikora igikwiye gukorwa na cyane ko nawe ubizi ko hari abigeze guhabwa imbabazi,kandi abo wavuze ngo bafite imyaka 90 ntabo barafunguwe. Tujye tureka amarangamutima umuntu nakora icyaha agomba kugihanirwa kandi habaho gusaba imbabazi ukazisaba uwo wahemukiye.

8
Theos 2019-09-11 12:17:18

Murakoze cyane , Nyiricyubahiro Musenyeri Wacu.
Nukuri ikiganiro muduhaye kinogeye umutima rwose.

Naho abapadiri bashaka kuzana abagore, bo barayobye. nubundi ntawabashizemo umugozi ngo baze kuba abapadiri.
Iyo umupadiri ananiwe gukomera ku masezera y’ubupadiri biba bivuzeko afite umutima uhuzagurika. N’ubundi niyo yajya gushaka umugore, sinziko atajya amuca inyuma ngo ajye no mu bandi bagore.
Icya mbere nugukomera ku masezerano wiyemeje. Abapadiri ni bakomere ku masezerano bagiriye lmana, n’abashakanye bakomere ku masezerano bagiriye abo bashakanye.
Ubundi murebe ngo ibintu biraba byiza.

Imana ihe umugisha abapadiri beza bose.
Hamwe n’abandi bose buzuza neza inshingano zabo.

9
lg 2019-09-11 12:14:23

Musenyeri ibibazo byose yabishubije neza uretse kimwe abakoze genocide banze.kwwmera icyaha no gusaba imbabazi.uretse konokuzisaba atari byo dore ko banabingingiye kuzisaba biyibagiza ko abobicaga nabo bazasanga, ntibazihabwe kandi bo ntakosa bazisabira kuba haraho itotezwa iyicwa ryabstutsi haraho abo basenyeri bamwe babizamo abasenyeri umuntu yabagira inama yokureka abo bicanyi bakazapfira hariya ahubwo bakajya kubabwirako umuriro ubategereje abo kandi nibo bigisha ko hariho ijuru hakabaho umuriro.witeka ubwo bazabona icyo bakoreye cyangwa niba babafitiye impulse, basabe ko barekurwa Bakaba mumazu yaza.paruwase *

10
Rukundo 2019-09-11 11:30:32

Oya twose ntazaze pee! Atazatuzanira andi mahano.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza