IGIHE

Ibiciro byashyizweho na Minicom biri kubahirizwa mu masoko nubwo bamwe batarabyumva

7 25-03-2020 - saa 18:35, Twarabanye Venuste

Abacuruzi batangaje ko bari kugerageza kubahiriza ibiciro byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu rwego rwo kurengera abaguzi muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus, ariko bakavuga ko aho barangurira hamwe na hamwe bari gusanga bihenze.

Ni mu gihe ingano y’ibiro ugura atagomba kurenza bitari kubahirizwa mu nsisiro no mu masoko manini, IGIHE yageze hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Kuwa 16 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, (Minicom) yasohoye itangazo rishyiraho ibiciro by’ibiribwa bitandukanye abacuruzi bakwiye gukurikiza mu rwego rwo kurengera abaguzi. Ni nyuma y’uko abacuruzi bamwe bitwaje ko igihugu kiri mu bihe byo guhangana na Coronavirus bakuriza ibiciro.

Inkuru bijyanye:Minicom yatangaje ibiciro ntarengwa by’ibicuruzwa, iburira abacuruzi babirenza bitwaje Coronavirus

Ayo mabwiriza ari kubahirizwa ku masoko amwe ahandi ntiyubahirizwe. Hategekimana Léonard ucururiza ahazwi nko mu Gihogere munsi ya Controle Technique arangurira mu isoko rya Kimironko. Yabwiye IGIHE ko ibiciro Minicom yashyizeho byari byiza kandi bikwiye ariko ko nabo bahendwa iyo bagiye kurangura.

Ati “Ni ibiciro bikwiriye koko ku banyarwanda ariko ni uko akenshi ibicuruzwa kuri ibyo biciro bashyizeho bitaboneka neza tukabishaka tukabibura, ariko ubundi ibiciro bashyizweho byari ibiciro byiza kandi bikwiriye.”

Yemeza ko aho arangurira bamwe babyubahiriza abandi ntibabyubahirize. Ati “Barabyubahiriza nko ku bubiko aho tubifata ariko hamwe na hamwe usanga babizamura, mbega ntabwo ari ijana ku ijana.”

Muri iryo soko rya Gihogere ibishyimbo bivanze bita ‘imvange’ biri kugura Frw 650 ku kilo, ibyitwa Mutiki biri kugura Frw 800 naho ibyo bita ’shyushya’ bigura Frw 700. Umuceri wa Tanzania uri kugura Frw 1200, uwa Pakistan uragura Frw 900 naho Thailand ukagura Frw 1000.

Nyuma yo gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa, haje kugaragara ikindi kibazo ko hari abari kugura ibiribwa byinshi ndetse Minicom yatangaje ko hari abaguze n’ibidakenewe bibwira ko birabura ku isoko, bituma ishyiraho ibilo umuntu atagomba kurenza igihe agiye guhaha.

Aho umunyamakuru wa IGIHE yageze mu maduka yo mu bice bitandukanye, yasanze umuguzi ahabwa ibingana n’amafaranga afite hatagendewe ku ngano y’ibiro byategetswe. Urugera ni nko ku birayi bya Kinigi umuntu atagomba kurenza ibilo bitanu ariko hari aho umukiliya yahawe ibilo biri hagati ya 25 na 30.

Mu isoko rinini rya Nyabugogo ahasanzwe harangurizwa imyaka, ibiciro bya Minicom biri kubahirizwa.
Esther Gasasira wari uturutse Karuruma muri Gatsata yabwiye IGIHE ko aribwo bwa mbere yari aje guhaha kuva abantu basabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa. Yavuze ko ibishyimbo yabiguze kuri Frw 800 ku kilo kandi ko ariko asanzwe abigura.

Ati “Kuva batubwira kuguma mu rugo nibwo nasohoka, ntabwo nzi ngo ibishyimbo biri kugura bite ariko nasanze bitari guhenda cyane, ni ibisanzwe. Ubwoko bw’ibishyimbo naguze nabiguze kuri Frw 800 ku kilo hari n’ibindi biri kugura frw 600 ku kilo.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye aherutse gusaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro cyangwa kubika ibicuruzwa ngo barindire ko ibiciro bizamuka, kuko bitazigera bibura ku isoko kimwe n’abaguzi bakirinda kubihaha babisahuranwa.

Ati “Ibiribwa byinshi dukeneye hano mu Rwanda ni ibiva mu buhinzi dufite n’ibindi biva mu mahanga n’aho ingendo z’indege zahagaritswe ni ingendo z’indege zitwara abantu iz’imizigo zirakomeza kuza mu Rwanda. Amakamyo nayo avana ibintu hanze biva ku cyambu cya Mombasa, Dar es Salaam arakomeza kuza.”

Umunyamakuru wa IGIHE yasanze ahacururizwa ibintu bitandukanye, ahatari amazi yo gukaraba mbere, hari umuti umuntu akabara mu ntoki ukica udukoko. Ku bijyanye no gusiga intera nibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi igihe abantu bagenda, cyangwa bategereje serivisi runaka byo ntibiramenyerwa.

Nyabugogo mu isoko abantu babanza gukaraba ariko intera ya metero bakwiriye guhana hagati yabo ntirubahirizwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Clauby 2020-03-28 11:55:00

Hano mu gatenga umuceri wa tanzaniya uragura 31k ku mufuka wa 25kg.

Ibirayi 350 hari umucuruzi nabwiye nti ko ibiciro byawe bitandukanye n’ibya ministeri ati iyo ministeri c aho kubagora iyo bafata ibiryo bakabibaha ku buntu mutiriwe muta umwanya muza guhaha.

Ibiciro batanze ntibyubahirizwa rwose. Numero batanze nayo ntiwahamagara ngo bakwitabe

2
kado 2020-03-26 00:01:29

ibiciro byatanzwe kubacuruzi barabimanitse Ariko ntibyubahirizwa iyo umuguzi abyanze bahita bamwima ibicuruzwa, ikindi Nuko numero zitangwa Umuntu iyo azihamagaye batitaba sukuvuga ko iba ihuriweho nabenshi igihe kinini zirasona ntibitabe cg ugasanga zitariho. ibyo byo kubeshya abaturage nabyo bige bigira aho bikurikiranirwa

3
Dudu amibi 2020-03-25 17:05:37

Amakara yagenze burenze 14k avuye kuri 9k

4
Mutabare 2020-03-25 16:52:42

Baze hano kanombe utaragera mukanogo hafi na Auberge barebe uburyo amaduka ahari yurije ibiciro, kuburyo noneho hari nufie iduka hari abo yima ibicuruzwa banamwishyura kugiciro yishyiriyeho ngo ntabashaka gusa. Minicom telephone bashyizeho ntibayitaba ubwose abaguzi babaha amakuru bate? Abacuruzi bahano kawunga ikiro kiragura 1000 frw, gasazwe kagura 800 frw, umuceri 1500 frw usanzwe ari igihumbi mbega cyeretse muhageze gusa mukabatwara tukaruhuka. Amata yinyange baragurisha ikarito 6000 isazwe itayageza, amakara umufuka ni 14000 frw. Icyababwira ikiraha mwebwe

5
Tom 2020-03-25 15:17:44

Amakar yo kubiteka arava he ko ahenze se?15000-18,000 frw I Kigali leta nidushyirireho igiciro cy’,amakara kuko turashize

6
jean 2020-03-25 13:38:47

bagere Hano nyamasheke centre tyazo maze bihere Amaso. umuceri urahenze cyane. eg: Thailand ni 33,000 kuri 25kg nibindi

7
Jeanne 2020-03-25 11:45:32

Ese MINICOM nta cyo ivuga ku bacuruzi b’amakara ko bayazamuye bikabije?Nk’ubu umufuka waguraga ibihumbi icyenda bawuzamuye bawugeza kuri cumi na bitanu.Nageregeje guhamagara kuri ya numero ya MNICOM ariko kuva ejo ntibaranyitaba.

Kwamamaza