IGIHE

I Rusizi hagiye kubakwa umupaka wa kabiri uhuriweho n’u Rwanda na RDC

0 30-11-2021 - saa 07:09, Akayezu Jean de Dieu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, byagiranye ibiganiro bya nyuma biganisha ku iyubakwa ry’umupaka uhuriweho n’impande zombi, ‘One Stop Border Post’, ugiye gutangira kubakwa mu Karere ka Rusizi.

Uyu mupaka uzaba wubatse mu buryo bugezweho uhuriweho n’ibihugu byombi, ni uwa kabiri nyuma y’uwa La Corniche one stop border post [Grande Barrière] mu Karere ka Rubavu.

Ni umupaka uzubakwa ahari mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda no mu gace ka Ruzizi ya Kabiri muri Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa RDC.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, impande zombi zagiranye ibiganiro byabereye i Rusizi, byitabirwa na Komite ishinzwe gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’uyu mushinga wo kubaka umupaka uhuriweho hagamijwe kumurika imiterere yawo no kunoza ibitaranozwa neza.

Ni inama yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku mpande z’u Rwanda na RDC, abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe Imisoro n’Amahoro, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, IOM, n’izindi nzego.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko uyu mushinga uje ukenewe kandi ushimangira umubano mwiza mu by’ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni umushinga uhuriweho kuko ibyo twubatse hano mu Rwanda ni byo no ku ruhande rwa RDC bubaka. Impamvu twahisemo Rusizi ya Kabiri ni uko ariwo mupaka utari usanzwe wubatse neza kandi ukaba ufite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi hagati y’impande zombi.”

Yakomeje agira ati “Kubaka uwo mupaka rero ni ukongera agaciro k’ubwo bucuruzi bukorwa haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na RDC.”

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Lluis Navarro, yavuze ko bishimiye gufatanya n’ibihugu byombi muri uyu mushinga.

Biteganyijwe ko uzarangira utwaye arenga gato miliyari 22Frw ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 20 z’Amayero.

Impande zombi ziwutegerezanyije yombi

Abahagaririye ibihugu byombi babwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo aribwo hazashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa uyu mupaka.

Ni ukuvuga ko ku ruhande rw’u Rwanda hazubakwa inyubako igezweho ikazaba isa kandi inafite ibiyigize bimeze neza nk’iby’iyo ku ruhande rwa RDC.

Ni inyubako zijyanye n’igihe kuko ziteganyijwe kuzaba zirimo ibikenerwa byose ku muntu ugeze ku mupaka harimo, serivisi z’abinjira n’abasohoka, ibikorwa by’imisoro, serivisi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB ndetse no kuvunjisha amafaranga.

Hazaba harimo kandi izindi serivisi za banki, inzu zo guhahiramo hamwe naho gufatira amafunguro, ku bafite imodoka bakazajya babona umwanya wazo.

Kugeza ubu ibisabwa byose kugira ngo umushinga utangire ku ruhande rw’u Rwanda byamaze kuboneka ariko kuri RDC haracyari ikibazo kijyanye no gutanga ingurane ku bikorwa biri ahazubakwa uyu mupaka ku ruhande rw’icyo gihugu.

Umuyobozi Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, yavuze ko uyu mupaka uhiriweho, bawitezeho byinshi birimo gufasha mu mutekano, ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Guverinoma yacu ishyigikiye iyubakwa ry’umupaka uhuriweho kuko mu gihe uzaba watangiye gukora, ibyo bikorwa remezo bizadufasha mu gushyira mu bikorwa ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, abishyize hamwe nta kibananira, aya ni amahirwe yo kwandika amateka mashya mu iterambere ry’ibikorwa bitandukanye muri aka karere kacu.”

Kugeza ubu ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda na Bukavu ku ruhande rwa RDC, bukorwa n’abatari bake biganjemo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bw’ibiribwa nk’imboga, imbuto, isambaza, ifu n’ibindi.

Byitezwe ko uyu mupaka nuba wamaze kubakwa, bizorohereza abakora ubucuruzi bwagutse burimo abakoresha amakamyo bambutsa ibicuruzwa.

Munyampenda yagize ati “Ni umushinga uzaba ugizwe n’ibintu bitatu, kimwe ni ukubaka, muri uko kubaka hazaba harimo ububiko aho abantu bazajya bazana imizigo, hazaba hari icyuma cyabugenewe [scanner] ku buryo umuntu ataparika imodoka ngo amanure ibintu ahubwo icyo cyuma kizajya gikora ‘scan’ hanyuma umuntu ahite akomeza agende.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kintu ni uko uyu mupaka uzaba ufite uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga imipaka, ni ukuvuga ko umuntu uzajya ava muri RDC azajya agera hano mu Rwanda abe ariho bamusakira ndetse n’ugiye muri RDC avuye hano mu Rwanda bazajya bamusaka ageze hakurya muri Congo.”

Biteganyijwe ko mu ntangiro za 2022 aribwo ibikorwa byo kubaka uyu mupaka bizaba byatangiye bikazamara amezi 18.

Uyu mupaka witezweho korohereza abawukoresha kubera ibikorwa by’ikoranabuhanga, gufasha mu kubahiriza amasezerano y’ibihugu bya CEPGL, ateganya ko imipaka ikora amasaha 24 kuri 24 n’ibindi.

Abayobozi bashinzwe abinjira n'abasohoka bari bitabiriye ibi biganiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibiganiro biganisha ku itangizwa ry'umushinga wo kubaka umupaka uhuriweho hagati y'u Rwanda na RDC
Abayobozi mu nzego za leta n'izindi nzego zirimo iza Loni na EU bitabiriye ibi biganiro
Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe muri ibi biganiro
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Polisi y'Igihugu yari ihagarariwe muri ibi biganiro
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimye igitekerezo cyiza cy'u Rwanda na RDC
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko uyu mushinga wo kubaka umupaka ugezweho uzafasha mu kongerera agaciro ubucuruzi hagati y'ibihugu by'u Rwanda na RDC
Umuyobozi Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marc Malago Kashekere, yavuze ko aya ari amateka akomeje kwiyandika mu bijyanye n'umubano w'u Rwanda na RDC
Munyampenda uyobora RTDA yabwiye itangazamakuru ko mu mezi 18 umushinga wo kubaka umupaka uhuriweho uzaba warangiye
Abitabiriye ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza