Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana mu Kagali ka Nyacyonga, bari mu byishimo nyuma y’uko I&M Bank Rwanda Plc ibishyuriye mituweli.
Byabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022 ubwo abayobozi b’iyi banki bifatanyaga na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA) mu muganda wo gutunganya umugenda ucamo amazi yakunze gusenyera abaturage.
Abatangiwe mituweli ni abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe.
Aba baturage bashimiye I&M Bank Rwanda Plc yabazirikanye, yemeza ko agiye gukora akazi ke ashyize umutima hamwe kuko yizeye ko aramutse arwaye cyangwa arwaje yabona uko yivuza.
Nyiramahoro Perpétua yagize ati "Ndishimye cyane, mfite umuryango w’abantu bane kubona mituweli icyarimwe birangora cyane kuko ntunzwe no guca inshuro. Ayo mbonye ashirira mu kudutunga, ndashimira aba baturihiye mituweli, ndumva mfite umutekano kuko ubu ndwaye nakwivuza bitamvunnye."
Ntezirizaza Felix we yagize ati "Barakoze cyane kuko sinishoboye, iyo ugize amahirwe ukabona ugufasha kwivuza, uba wizeye ko ubuzima bwawe bumeze neza kuko nta we umenya igihe uburwayi bumufatira."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, yashimiye I&M bank, avuga ko nk’umuntu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, iyo babonye ubunganira aba iby’agaciro cyane.
Ati "I&M bank turayishima cyane ku bufasha yageneye Umurenge wa Busasamana twari tugeze kuri 86,8,% ku bamaze kwishyura ariko twari dufite abagera ku bihumbi bibiri baburaga mituweli. Baradufashije cyane kuko abo batangiye mituweli bagiye kubona uko bivuza."
Umuyobozi wa I&M bank, Robin Bairstow, yavuze ko batanze iyi nkunga mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuko iyo abaturage bateye imbere na I&M nk’ikigo cy’imari batera imbere.
Ati "Ubusanzwe muri I&M bank tugira inkingi enye mu guteza imbere igihugu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi n’iterambere ry’Igihugu. Iki gikorwa rero twacyitabiriye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, harimo kurwanya isuri, gutera ibiti n’ibindi."
Yakomeje avuga ati "Byose tubikora kugira ngo ibyo dukora bitaba ibyo kunguka gusa, ahubwo tuzamukane n’abanyarwanda muri rusange, ni yo mpamvu mu nkingi y’ubuzima twashyikirije Akerere ka Rubavu miliyoni 2.5 Frw zizifashishwa mu kwishyurira mituweli abaturage batabashaga kwiyishyurira basaga 800."
Robin yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’agaciro kuko iyi banki isanzwe ifite imishinga yo gufasha abacuruzi bato n’abagore, mu rwego rwo gufatanya n’igihugu kugeza abanyarwanda ku iterambere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!